Image default
Politike

Umutekano n’ubusugire by’u Rwanda bizahora birinzwe-Perezida Kagame

Mu ijambo risoza umwaka wa 2024, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje icyerekezo cy’umutekano n’amahoro mu Karere, yizeza Abanyarwanda ko umutekano w’Igihugu uzahora urinzwe. Iri jambo ryatambutse kuri Televiziyo Rwanda ku mugoroba wa tariki ya 31 Ukuboza, mu gihe Abanyarwanda biteguraga kwinjira mu mwaka wa 2025.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo umwaka wa 2024 wagenze neza muri rusange, hari ibibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara mu Karere. Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose mu kurinda ubusugire bw’igihugu.

Yagize ati: “Nshaka kubizeza ko umutekano w’u Rwanda n’ubusugire bwarwo bizahora birinzwe byuzuye, hakoreshejwe uburyo bwose bukwiye.”

Perezida Kagame kandi yashimangiye ko ibisubizo by’amahoro n’umutekano birambye bidashobora kugerwaho binyuze mu nzira z’ubusamo. Yavuze ko hakenewe ibisubizo bifatika bigera mu mizi y’ibibazo, bikamara igihe kirekire kandi bigafasha abaturage bose mu Karere kugira amahoro.

Mu mwaka ushize, u Rwanda rwibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi no kwibohora kw’Igihugu. Perezida Kagame yavuze ko ibyo byombi bigaragaza urugendo Igihugu kimaze gukora mu kwiyubaka no gutera imbere.

Yavuze kandi ko amatora yabaye muri 2024 yagenze neza, agaragaza icyizere abaturage bafitiye inzego z’ubuyobozi bwabo. Yashimiye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda uruhare rwabo mu matora no mu bikorwa by’ingenzi byabaye muri uwo mwaka.

Mu bibazo byakomereye Igihugu mu 2024, Perezida Kagame yagarutse ku cyorezo cya Marburg cyahitanye abantu 15, abenshi muri bo bakaba bari abakozi b’inzego z’ubuzima. Yihanganishije imiryango yabuze ababo, ashimira abakozi b’ubuzima n’abafatanyabikorwa batanze umusanzu mu guhangana n’icyo cyorezo.

Ku birebana n’iterambere, Perezida Kagame yagarutse ku ruhare rw’Abanyarwanda ubwabo mu kwigeza ku byifuzwa. Yagarutse ku bikorwa bikomeye Igihugu cyagezeho, birimo kwakira inama ya FIA bwa mbere muri Afurika ndetse no gutangaza gahunda yo kwakira Formula One, byose bigamije kuzamura ubukungu binyuze muri siporo.

Yasoje ijambo rye agira inama urubyiruko, arwibutsa ko Igihugu kibategerejeho guharanira kugera ku iterambere rirambye, kandi ko bafite ubushobozi bwo guhindura ejo hazaza h’igihugu mu buryo bwiza.

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Burundi – Pierre Nkurunziza: Umuvugabutumwa cyangwa umunyagitugu?

Emma-marie

Donald Trump asize nkuru ki mu myaka ine amaze ku butegetsi?(Amafoto)

Ndahiriwe Jean Bosco

Leta yashyizeho amabwiriza abamotari n’abagenzi bazubahiriza guhera tariki 1 Kamena 2020

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar