Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali hari urubyiruko ruvuga ko rwishora mu biyobyabwenge kugirango rwibagirwe uruhurirane rw’ibibazo baterwa no kubura akazi, ibintu Umujyi wa Kigali uvuga ko ari urwitwazo, inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe zo zikavuga ko urubyiruko runywa ibiyobyabwenge rwugarijwe n’indwara zitandura.
Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) mu mwaka wa 2023 bwagaragaje ko urubyiruko rufite hagati y’imyaka 13 na 24, abagera kuri 56.5 % banyoye inzoga nibura rimwe mu buzima bwabo, 15.4% banywa inzoga nyinshi mu gihe gito, mu gihe abagera kuri 5,3% muri urwo rubyiruko bo bavuze ko banyoye urumogi.
Mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali, usanga hari uduce tuzwi, urubyiruko runyweramo inzoga ndetse n’urumogi. Tumwe muri utwo duce ni nk’ahitwa mu Kiderenka mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Gitega umanukiye kuri ruhurura yo mu Gakinjiro, Karugira mu Murenge wa Kigarama umanukiye ku muhanda ujya mu Kobo n’ahandi.
Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na IRIBA NEWS, bavuze ko impamvu ibatera kunywa ibiyobyabwenge ari ibibazo biterwa n’ubushomeri hamwe n’amakimbirane aba ari mu miryango yabo.
Uwitwa Ninja Belle, ni umukobwa afite imyaka 17 yaratubwiye ati: “Natangiye kunywa urumogi mfite imyaka 13 nabitewe n’induru za papa na mama. Buri munsi bararwanaga, kurya mu rugo byari ikibazo kugeza ubwo negereye aba tipe ba hano mu kiderenka bampa ku biboro (urumogi) rumfasha kwibagirwa izo nduru z’iwacu.” Twamubajije aho akura amafaranga yo kugura itabi, arasubiza ati: “Nawe urabyumva nukuyiba ababyeyi banjye, iyo babimenye ndakubitwe umwuka ukenda guhera.”
Undi watubwiye ko yitwa Billy, afite imyaka 25, akaba amaze imyaka 5 anywa inzoga z’inkorano, urumogi ndetse na kore. Yaravuze ati: “Narangije amashuri yisumbuye sinabasha kubona akazi cyangwa gukomeza kaminuza ubushomeri burankubita bya hatari kugeza ubwo numvaga nakwiyahura. Umunsi umwe abasore b’inshuti zanjye hano mu ‘kobo’ bampaye ku cyuma (inzoga) nsomyeho numva ibibazo byose biragurutse bampa no ku itabi ndatumura numva ibintu byose ni sawa. Iyo ntabonye icyuma cyangwa itabi, ibibazo mfite biriyongera.”
Billy avuga ko amafaranga agura inzoga n’itabi, ayakura mu biraka aba yakoze cyangwa se akagurisha bimwe mu bikoresho byo mu rugo.
Bazi ububi bw’ibiyobyabwenge
Uru rubyiruko ruvuga ko ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge bazizi, ariko ko nta yandi mahitamo baba bafite kuko aribyo bibibagiza ibibazo baba bafite.
Hakizimana Amza, yatubwiye ko atuye mu Cyahafi mu Karere ka Nyarugenge, ku myaka 19 avuga ko amaze kunywa ibiyobyabwenge bitandukanye kandi azi ingaruka zabyo. Ati: “Ingaruka ndazizi cyane. Icya mbere nta muntu ukugirira icyizere, icya kabiri byangiza inyama zo mu nda ndetse n’ubwonko, icya gatatu nta terambere wageraho hari n’igihe ndwara inkorora ikanga gukira nkagirango ni igituntu ndwaye. Nagerageje kenshi kubireka ariko byarananiye nukumfasha.”
“Zimwe mu mpamvu batanga ni urwitwazo”
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yabwiye IRIBA NEWS ko urubyiruko rwose rudafite akazi rutanywa ibiyobwenge, bityo ko abitwaza ubushomeri bakishora mu biyobyabwenge ari urwitwazo.

Yaravuze ati: “Nibyo koko turacyafite ikibazo cy’urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge bitandukanye, ariko kandi nanone izo mpamvu batanga navuga ko ari urwitwazo kuko urubyiruko rwose rudafite akazi ntirwishora mu biyobyabwenge. Ku kijyanye n’ubushomeri, urabizi ko tugira gahunda yo guhuza urubyiruko rushaka akazi n’abagatanga, hari n’izindi gahunda zitandukanye ziha urubyuruko akazi.”
Yarakomeje ati: “Ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo RBC, Police ndetse n’abikorera tujya tugira gahunda zo gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza ejo hazaza habo ndetse n’ah’igihugu. Izi gahunda zizakomeza kandi dusaba abanya-Kigali kujya badutungira urutoki ahantu hose bazi hari bene ayo maseta urubyiruko runyweraho ibiyobyabwenge.”
“Nibyo ubushomeri bushobora gutuma umuntu anywa ibiyobyabwenge”
Umwaniwabo Diane, ni inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, akaba akorana n’umuryango Mizero Care Organization, avuga ko kunywa ibiyobyabwenge bigira ingaruka zitandukanye ku rubyiruko kandi ko uwabaye imbata yabyo adatana n’ubukene. Ati “Ubuzima bwo mu mutwe burangirika, yewe n’ubuzima busanzwe ntibusigara. Uwabaye imbata yabyo kandi ahura n’izindi ngaruka zitandukanye zirimo nko guhorana uburwaye budakira by’umwihariko ubwibasira imyanya y’ubuhumekero hamwe n’izindi ndwara zitandura.”
Dr Nzabonimpa Anicet, umuganga w’inzobere n’umushakashatsi ku buzima bw’abantu, avuga ku mpamvu zishobora gutuma urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, ku isonga yatunze urutoki ubushomeri.
Dr . Anicet
Yaravuze ati: “Nibyo ubushomeri bushobora gutuma umuntu anywa ibiyobyabwenge. Urubyiruko rushobora kwishora mu biyobyabwenge kubera impamvu zibaturutseho cyangwa zitabaturutseho. Kwiga cyangwa kutiga, ariko ukaba ugeze igihe cyo gukorera amafaranga ugatera imbere warangiza ukisanga nta kazi ufite bishobora gutuma wiheba ukajya mu biyobyabwenge. Hari n’abandi usanga ntacyo babuze na kimwe bakabyishoramo kubera ikigare.”
Yakomeje avuga ku ngaruka ziterwa no kuba imbata y’ibiyobyabwenge, zirimo no kurwara indwara zitandura. Ati: “Twavuga nk’agahinda gakabije, kumva ubuzima bumurambiye akaba yumva yakwiyahura, indwara zitandura nk’ umuvuduko w’amaraso, indwara z’imitsi, diyabete,umwijima, ibihaha n’izindi. Izi ni indwara zisigaye ziboneka mu rubyiruko ku bwinshi.”
Dr Nzabonimpa, agira inama urubyiruko, avuga ko ingaruka zo kunywa ibiyobyabwenge ari nyinshi kandi ko zangiza ejo hazaza bityo ko bakwiye kubyirinda. Asaba imiryango ifite urubyiruko runywa ibiyobyabwenge kubaba hafi ntibabagire ibicibwa, ahubwo bakabaganiriza ku ngaruka z’ibyo bikorwa ndetse bakabashakira inzobere mu buzima bwo mu mutwe zikabaganiriza.
Imibare uheruka gutangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) igaragaza ko mu myaka itanu ishize, abivurijemu mavuriro kubera ikibazo cy’ibiyobyabwenge ni 21.306, ku mpuzandengo y’abantu 4261 buri mwaka.
iriba.news@gmail.com