Image default
Ubuzima

Wari uziko ko kwikinisha bishobora kwica umuntu bakamuhamba?

Kwikinisha cyangwa se kwagaza igitsina hagamijwe gushaka ibyishimo bisanzwe biboneka iyo habayeho guhuza ibitsina ku babaye imbata z’iki gikorwa bashobora guhura n’akaga gashobora kuganisha ku rupfu.

Inkuru dukesha urubuga rwa Topsante, ivuga ko ku bantu bakuru kwikinisha bikorwa hagamijwe kugera ku munezero wo kurangiza hadakozwe imibonano mpuzabitsina.

Bakomeza basobanura uburyo iki gikorwa gikorwa ku bagabo “ikiganza kimubangukiye agipfumbatiza igitsina cye akajya akubaho azamura amanura kugeza asohoye. Ku bagore akoresha urutoki cyangwa intoki, akajya akuba kuri rugongo, rimwe na rimwe akinjiza no mu gitsina, akorakora no ku mabere, kugeza yumvise ageze ku ndunduro y ibyishimo bye. Ndetse hari n’abifashisha ibintu bikoze nk’igitsina cy’umugabo n’ibindi bibasha kwinjira mu gitsina”

Ibyago 10 biterwa bishobora kugwira uwabaye imbata yo kwikinisha

Inzobere mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsona zivuga ko kwikinisha inshuro zirenze bebyiri mu cyumweru bigira ingaruka zitandukanye tukaba tugiye kureba zimwe muri zo.

-Ku b’igitsina gabo bituma igitsina kigorama bitewe n ukuboko ukoresha wikinisha

-Bituma wumvako wihagije haba mu buzima busanzwe no mu buzima bw’imyororokere

-Nyuma ushobora kujya urangiza utinze cyane, cyangwa se ukajya uhita urangiza

-Hari igihe wumva uzinutswe abo mudahuje igitsina

-Ku bahungu bigeraho wajya ujya no kunyara hakazamo amasohoro

-Ku bakobwa byangiza rugongo kandi bigatuma udashobora kurangiza keretse ukoresheje intoki niyo waba ufite umugabo.

-Bituma uhorana umunabi, no kwiheba

-Bishobora gutuma umutima utera nabi

-Bishobora kwangiza udutsi two mu bwonko bityo bigatuma uba igihubutsi, utabasha gufata imyanzuro ihamye

-Bigabanya umubare w intanga ku bahungu bikaba byabaviramo kutabasha gutera inda

-Bitera gususumira no kudakomera mu ngingo

-Bishobora no gutera urupfu rutewe n’imikorere mibi y’umutima.

 Uwabaye imbata yo kwikinisha ashobora kubireka

Igihe ushaka gucika ku ngeso yo kwikinisha, ugomba kwirinda kuba uri wenyine ahantu hiherereye igihe kinini kandi ukirinda ibiganiro, amashusho ndetse na filime ziganisha ku mibonano mpuzabitsina.

Igihe uri wenyine ujye ushaka ibindi uhugiraho nk’imirimo y’amaboko cyangwa se ibindi bidatuma witekerezaho wenyine.

Igihe udafite icyo uhugiraho kandi, aho kwicara wenyine mu rugo cyangwa ahandi wiherereye gerageza uhaguruke ugendagende, ushushanye se cyangwa wumve umuziki.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Mu bihugu bitandukanye hakomeje kugaragara abanduye “Monkeypox”

Emma-Marie

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bifuza ko n’abaganga bamenya ururimi rw’amarenga

Emma-marie

Uko umuyobozi wa OMS yakabije inzozi ku rukingo rwa Malariya

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar