Image default
Mu mahanga

U Bushinwa: Umwarimukazi waroze abanyeshuri 25 yakatiwe urwo gupfa

Umwarimu w’Umushinwa wigisha mu ishuri ry’incuke yakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa no kuroga abana 25 akicamo umwe.

Wang Yun yatawe muri yombi mu mwaka ushize nyuma yuko abana bo ku ishuri ry’incuke ryo mu mujyi wa Jiaozuo bihutishirijwe ku bitaro bamaze kunywa igikoma cya mu gitondo.

Urukiko rwavuze ko uwo mwarimu w’umugore yashyize ikinyabutabire cya ‘sodium nitrite’ (nitrite de sodium) gifite ikirango cya NaNO2 mu ifunguro rya mu gitondo ry’abanyeshuri ba mugenzi we, nk’uburyo bwo kwihorera kubera gushwana hagati yabo.

Urukiko rwavuze ko Madamu Wang ari “umuntu wo kwangwa kandi w’umugome”.

BBC yatangaje ko ibyo yabikoze ku itariki ya 27 y’ukwezi kwa gatatu mu mwaka ushize, bituma Ubushinwa bugwa mu kantu ndetse bigarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye ku isi.

Icyo gihe byari byatangajwe ko abana 23 bahise batangira kuruka no kwitura hasi ubwo bari bamaze gufata ifunguro rya mu gitondo.

Hahise hatangira iperereza rya polisi nyuma y’ibirego byuko umwarimu yari yabaroze.

Ejo ku wa mbere, urukiko rwo mu mujyi wa Jiaozuo rwakatiye Madamu Wang igihano cy’urupfu.

Mu itangazo rwasohoye rwavuze ko “yashyize ‘nitrite’ mu gikoma cy’abanyeshuri b’undi mwarimu… nyuma yuko bari bagiye impaka ku bibazo bijyanye no kwita ku banyeshuri”.

‘Sodium nitrite’ ni ikinyabutabire akenshi gikoreshwa mu kongera ubushake bwo kurya inyama z’imiranzi, ariko gishobora kuba uburozi iyo kiri ku kigero cyo hejuru.

‘Si ubwa mbere aroze’

Urukiko rwavuze ko butari bubaye ubwa mbere Madamu Wang aroze abantu, ruvuga ko hari n’ubwo yaguze ‘nitrite’ ku rubuga rwa internet akayirogesha umugabo we bikamuviramo gukomereka byoroheje.

Umwe muri abo bana barozwe yapfiriye mu bitaro mu kwezi kwa mbere, aho yari amaze amezi 10.

Urukiko rwavuze ko Madamu Wang ari “umuntu wo kwangwa kandi w’umugome, ndetse ingaruka z’ibyaha bye zikomeye cyane, bikaba bikwiye ko ahanwa bikomeye”.

Nubwo Ubushinwa bwanga guhishura umubare w’abo bwica bakatiwe igihano cy’urupfu, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yemeza ko ababarirwa mu bihumbi bicwa buri mwaka.

Iki gihano cy’urupfu gishyirwa mu bikorwa batera umuntu urushinge rw’ingusho cyangwa akaraswa urufaya rw’amasasu n’itsinda ry’abashinzwe umutekano.

Related posts

Zambia: Edgar Lungu yatsinzwe

Emma-Marie

Abacyekwaho kumena amabanga y’igisirikare batawe muri yombi

Emma-Marie

Covid-19: Museveni yavuze ko Uganda iri mu nzira zo gukora urukingo rwayo

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar