Image default
Amakuru

Amaherezo y’isoko rya Rubavu ryatangiye kubakwa mu myaka 10 ishize nanubu ritaruzura

Inama njyanama y’Akarere ka Rubavu yasabye ubuyobozi bw’akarere n’abikorera ko mu cyumweru kimwe baba basinye amasezerano yo gusubukura imirimo yo kubaka isoko rya Rubavu rimaze imyaka 10 ritaruzura. Ngo nihashira bitakorwa  rizgurirwa abandi babishoboye.

Nyuma yaho isoko rya Gisenyi ryongeye gusubizwa Akarere ka Rubavu, ubuyobozi bwako bwifuza ko abikorera bo muri aka karere ari bo bakomeza kuryubaka, nyumo y’imyaka icumi ryaradindiye

RBA yatangaje ko Rukanika Jean Leonard, Umuyobozi wa Sosiyete Sivile asanga abikorera bo muri aka karere  nta bushobozi bafite bwo kubaka iryo  isoko, bityo agasaba ubuyobozi bw’akarere ko bwafatananya na bo, iri soko rikubakwa abaturage bakabona aho bacururiza heza.

Iyi n’imwe mu ngingo yizweho  mu nama njyanama y’akarere ka Rubavu yateranye kuri uyu wa Mbere, iyitangaho umwanzuro ko mu cyumweru hagomba gusinywa amasezerano yo kubaka iri soko hagati y’ubuyobozi bw’akarere n’abikorera bo bibumbiye muri company Rubavu Investment.

Umuyobozi w’akarere  wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Deogratius we avuga ko barangije kubyemeranya kandi akarere kazaba gafite imigabane y’icumi ku ijana, ituruka ku nyubako irimo yadidindiye bahaye agaciro karenga miliyayari ebyiri.

Gusa muri iyi nama njyanama hagaragaje ko abikorera bari bifuje ko akarere aho kugira imigabane ya 10%, kagabanya kakagira 1 cyangwa 2 %.

Twifuje kumva icyo ubuyobozi bw’urwego rw’abikorera mu karere ka Rubavu bubivagaho niba bafite ubushobozi bwo kubaka iri soko, ariko bwirinze  kugira icyo bubivugaho.

Cyakora umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Rubavu  Nyirirugo Come Degaule avuga ko  imirimo yo kubaka isoko rya Gisenyi nidakorwa  mu gihe cy’ukwezi, nyuma yo gusinya amasezerano , rizahita rihabwa abandi.

Ntabwo ari ubwa mbere inama njyanama ifashe umwanzuro  nk’uyu, kuko no mu nama njyanama idasanzwe yari yateranye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, na bwo bari babahaye amezi abiri, ariko ntibyashirwa mu bikorwa,  ikaba ariyo mpamvu sosiyete civili igaragaza ko abikorera nta bushobozi bafite bwo kuryubaka.

Ubuyobozi bw’akarere ka  Rubavu bugaragaza ko icyiciro cya mbere cyo kubaka iri soko rya Gisenyi rizatwara amafaranga akabakaba miliyari eshanu, abikorera abaka basabwa arenga miliyari ebyiri n’igice.

Related posts

Covid -19: Icyo Perezida Kagame avuga ku muti watangajwe na Madagascar

Emma-marie

Kwikingiza Covid-19 ni igikorwa cy’urukundo-Papa Francis

Emma-Marie

Gicumbi: Abaturage bibukijwe akamaro ko kubungabunga amashyamba n’amazi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar