Image default
Utuntu n'utundi

Argentine: Depite yasabwe kwegura azira gukorakora amabere y’umugore we mu nama

Ubwo yari mu nama mu buryo bw’iyakure (video conference) hamwe na bagenzi be, umudepite wo muri Argentine yakorakoye amabere y’umugore ku mugaragaro bimuviramo gusabirwa kwamburwa inshingano.

Abadepite bamwe bari bitabiriye inama yaberaga mu ngoro y’Inteko inshinga amategeko y’Algentine, abandi badepite bakurikiranaga iyo nama mu buryo bw’iyakure. Umugore wa Depite Juan Emilio Ameri babyaranye gatatu yaramwegereye atangira kumwagaza, undi nawe ahita asingira amabere ye atangira kuyakorakora.

CNN dukesha iyi nkuru yatangaje koi bi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize kandi ko ibyo uyu mudepite yakoze byarogoye inama kuko perezida w’inteko ishinga amategeko, Sergio Massa yahise asaba ko isubikwa igitaraganya, anasaba depite Juan areka inshingano.

Yagize ati “Mu nama nk’izi dukunze guhura n’ibibazo bitandukanye, aho abadepite bamwe baba baryamye, abandi bihishe, ariko uyu munsi twahuye n’ikibazo ndengakamere cyo gutandukira bikomeye amahame ngengamyitwarire y’abadepite”.

Umudepite yakorakoye amabere y’umugore we mu nama

Depite Juan Emilio Ameri yasabye imbabazi, avuga ko atari aziko ari ibyo yakoraga biri kugaragara. Ati “Hano ndetse n’imbere mu gihugu ‘connection’ ya internet ntimeze neza nibwiraga ko ibyo nkora bitarimo kugaragara. Umugore wanjye yavuye mu bwiherero mubaza uko insimburangingo ye imeze ndamuhobera”.

Mu kiganiro yagiranye n’imwe mu ma televiziyo yo muri Argentine, uyu mudepite w’imyaka 47 y’amavuko, ukomoka wo mu ishyaka riri ku butegetsi yavuze ko yicuza ibyo yakoze, ariko ko atazigera yegura ku nshingano ze.

Amashusho y’ibyo uyu mudepite yakoze yagaragaye inshuro ibihumbi kuri televiziyo y’igihugu, abaturage bayakurikiza amagambo atandukanye bamwe bavuga ko uyu mugabo yasuzuguye igihugu, abandi bakavuga ko akwiye guhita yegura.

Iriba.News@gmail.com

Related posts

Uko intoki zisumbana bishobora kwerekana imyitwarire n’imitekerereze ya nyirazo

Emma-Marie

Aho guturana no kwa Sebukwe yahisemo gusaba gatanya

Emma-marie

Ibyo ukwiye kumenya mbere yo guhitamo kuryama wambaye ubusa

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar