Image default
Ubuzima

Wari uziko ‘Gaperi’ ifite ubushobozi bwo gusohora uburozi mu mubiri?

Imbuto zizwi ku izina rya Gaperi ‘Physalis peruviana’ zikungahaye ku bisohora imyanda ndetse n’uburozi buri mu mubiri zifite ubushobozi bwo kubusohora kandi zifitemo n’intungamubiri zitandukanye zirinda indwara za karande.

Kurya imbuto zihiye za gaperi bishobora gusohora imyanda irimo n’uburozi mu mubiri. Kuba muri izi mbuto harimo vitamini C bituma zigira uruhare runini mu kongerera umubiri ubudahangarwa.

Inkuru dukesha urubuga rwa Doctissimo ivuga ko gaperi ifite ubushobozi bwo kuvura abantu bafite ikibazo cyo kubyimba ingingo, abagira uburibwe buhora, abarwaye ‘goute’ hamwe n’abafite ikibazo cyo kubyimba kw’imitsi.

Si ibi gusa kuko uru rubuto rufite calorie nkeya (100gr za gaperi habamo 53 Calorie) bituma zifasha abashaka gutakaza ibiro. Izi mbuto kandi zifite n’ubushobozi bwo kugabanya urugimbu mu mubiri kubera ibyitwa ‘oleic acid na linoleic acid’ zikungahayeho.

Batanga inama zo kwirinda kurya gaperi mbisi kuko ari uburozi, bakanavuga ko igihe uriye gaperi umubiri ukivumbura ugomba kwihutira kwa muganga.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

OMS ivuga ko itazi impamvu abakozi bayo birukanwe mu Burundi

Emma-marie

Menya indwara y’ifumbi yibasira imyanya myibarukiro y’abagore

Emma-Marie

Rusizi: Abaturage bavuga ko Ikigo nderabuzima cya Shagasha cyabaruhuye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar