Image default
Ubuzima

Mu bihugu bitandukanye hakomeje kugaragara abanduye “Monkeypox”

Israel n’Ubusuwisi ni byo bihugu bishya bimaze kwemeza ko byagaragayemo ikiza giterwa na virusi cya monkeypox, bituma umubare w’ibihugu bimaze gutangaza ko iyo ndwara yabigezemo ugera kuri 14.

Buri gihugu muri ibi bibiri cyavuze ko cyabonetsemo umuntu umwe wanduye, wari uherutse gukora urugendo, ariko Israel yavuze ko irimo gukora iperereza ku bandi bantu bacyekwa ko bayanduye.

Abantu barenga 80 ku isi no bo bamaze kwemezwa ko banduye muri iki kiza cyadutse i Burayi, muri Amerika, Canada na Australia.

Monkeypox ikunze kuboneka mu bice byo muri Afurika yo hagati no muri Afurika y’uburengerazuba.

Iki kiza cyatunguye abahanga muri siyansi, ariko indwara ya monkeypox – ifite ibyo ihuriyeho n’ubushita (variole/smallpox) – ntikunze gukwirakwira mu buryo bworoshye hagati y’abantu ndetse bivugwa ko ibyago ku buzima bw’abaturage muri rusange biri ku kigero cyo hasi.

Iyi ndwara akenshi iba yoroheje kandi benshi mu bayirwaye boroherwa mu gihe cy’ibyumweru bicyeya, nkuko bivugwa n’ikigo cy’ubuvuzi cy’Ubwongereza.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryavuze ko abandi bantu 50 bacyekwa ko banduye barimo gukurikiranwa – ryirinda kuvuga ibihugu barimo – ndetse riburira ko abandi bantu banduye bashobora kwemezwa.

Abajijwe kuri iki kiza ubwo yari asoje uruzinduko muri Koreya y’epfo, Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko iyi virusi ikwirakwiriye cyane kurushaho “yateza ingaruka”, yongeraho ko iyi virusi ari “ikintu buri muntu wese akwiye guhangayikishwa na cyo”.

Yavuze ko Amerika irimo “gukora cyane” ku buryo bwo guhangana n’iki kiza no ku nkingo zishobora gukoreshwa.

Nyuma yuko ikiza cya mbere cy’iyi ndwara kibonetse mu Bwongereza, iyi virusi yatangiye gutahurwa mu bindi bihugu by’i Burayi – ibigo by’ubuvuzi muri Espagne, Portugal, Ubudage, Ububiligi, Ubufaransa, Ubuholandi, Ubutaliyani na Suède (Sweden) byose bitangaza abanduye.

Ikigo cy’Ubwongereza cy’umutekano mu buvuzi, kugeza ubu kimaze gutahura abantu 20 bayanduye. Umujyanama mukuru ku buvuzi w’iki kigo Dr Susan Hopkins yabwiye ikiganiro Sunday Morning cya BBC ati: “Turimo gutahura abandi bantu banduye buri munsi”.

Yavuze ko iyi virusi ubu irimo gukwirakwira mu baturage b’Ubwongereza – abo barimo kuyisangamo bakaba nta ho bigeze bahurira n’umuntu n’umwe wagiriye urugendo muri Afurika y’uburengerazuba, aho iyi ndwara isanzwe iboneka.

Amaboko n'amaguru by'umwana w'umukobwa w'imyaka ine wo muri Liberia wanduye monkeypox

Ariko Dr Hopkins yavuze ko ibyago ku baturage muri rusange bikiri “hasi cyane”, avuga ko benshi mu bari gusangwa baranduye kugeza ubu ari abo mu mijyi imwe n’imwe n’abagabo b’abatinganyi cyangwa abafite imiterere ijyanye n’igitsina yihariye.

Nubwo nta rukingo rwihariye ruriho rwa monkeypox, ibihugu byinshi byavuze ko birimo kubika inkingo z’ubushita, zitanga umusaruro ugera hafi kuri 85% mu kurinda ubwandu bw’iyi virusi ya monkeypox kuko izi virusi zombi zisa cyane.

Monkeypox ni iki?

Isa nk’ubushita ariko ntikaze cyane nka bwo cyangwa ngo ibe yandura cyane nka bwo.

Ibimenyetso

  • Guhinda umuriro, kurwara umutwe, kubyimba, kubabara imitsi no kunanirwa cyane
  • Kugira ibiheri bibabaza bituma umuntu ashaka kwishimashima hamwe no kubabuka ku mubiri – cyane cyane mu maso, ku biganza no ku birenge

Ikwirakwira gute?

  • Mu kwegerana n’umuntu wanduye cyangwa inyamaswa yanduye
  • Gukora ku myenda (imyambaro) cyangwa ibiryamirwa byakoreshejwe n’uwayanduye

Uko ivurwa

  • Urukingo rw’ubushita n’imiti yica za virusi bishobora gufasha mu koroshya ibimenyetso bya monkeypox
Iki kiza cyetewe n’iki?

Mu itangazo ryayo ryo ku wa gatanu, OMS yavuze ko ibi biza bya vuba aha bidasanzwe kuko birimo kuboneka mu bihugu aho iyi ndwara itari isanzwe iboneka.

Ntibiramenyekana impamvu iki kiza, kitari cyitezwe, kirimo kuboneka muri iki gihe.

Kimwe mu bishobora kuba birimo kugitera ni uko hari ukuntu iyi virusi yahindutse, nubwo ubu hari gihamya nkeya yo kwerekana ko ubu ari ubwoko bwayo bushya.

Ikindi gisobanuro ni uko iyi virusi yisanze iri ahantu heza ko gukwirakwirira kandi ikahagera mu gihe cyiza.

Monkeypox ishobora no gukwirakwira byoroshye cyane kurusha uko byagenze mbere, ubwo urukingo rw’ubushita rwakoreshwaga henshi ku isi.

Hans Kluge, umukuru w’akarere k’Uburayi muri OMS, yaburiye ko “ubwandu bushobora kwiyongera” mu gihe cy’impeshyi, ubwo abantu baba bateranira mu birori no mu minsi mikuru.

Uretse abanduye babonetse i Burayi, Australia na yo yemeje ko umugabo wari wakoreye urugendo mu Bwongereza yanduye iyi virusi.

Muri Amerika ya ruguru, abategetsi bo muri leta ya Massachusetts bavuze ko umugabo wari uherutse gukorera urugendo muri Canada yanduye iyi virusi.

Ikigo cy’ubuvuzi cya Canada cyavuze ko cyatahuye abantu babiri banduye iyi virusi mu ntara ya Québec, ariko ko bitaramenyekana niba umugenzi w’umugabo w’Umunyamerika yaranduye mbere cyangwa mu rugendo rwe i Montréal.

@BBC

Related posts

U Rwanda rwatangiye gukoresha robo mu guhangana na COVID19

Emma-marie

Abantu bakuru bagiye kuzajya bahabwa ibinini by’inzoka nk’uko bihabwa abana-RBC

Ndahiriwe Jean Bosco

Minisante irasaba abamotari guhanagura ikirahure cya ‘Casque’n’umuti wabugenewe mbere yo kuyiha umugenz

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar