Image default
Ubuzima

USA:Vit C na D byemejwe nk’ibishobora gukiza abarwaye covid-19

Inzobere z’abaganga bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko vitamine C ari umwe mu miti y’ibanze ivura abarwaye Covid-19 mu gihe vitamine D ifasha kurinda abatarandura.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zemeje ko Vitamine C na vitamine D bishobora kurokora ubuzima bw’ibihumbi by’abantu ndetse bikanunganira imiti ikoreshwa mu kuvura abamaze kwandura agakoko ka Corona dore ko iyo miti nayo hamwe na hamwe iri kuba mike kubera umubare w’abanduye.

Muri New York, abarembye mu barwaye Coronavirus mu bufasha bw’ubuvuzi bahabwa harimo miligarama 1.500 za vit C baterwa mu mitsi inshuro eshatu cyangwa enye buri munsi hakongerwaho n’indi miti y’ubwoko butandukanye.

Dr Tom Frieden ufatanya na Dr John C. Umhau mu kuvura abanduye icyorezo cya Coronavirus muri New York yasobanuye ko mu miti abarwaye Coronavirus bahabwa imyinshi ari vitamine C kuko iyo vitamine yizeweho guhangana cyane n’udukoko(Virus).

Vit C ni umwe mu miti yifashishwa mu kuvura abarwaye coronavirus

Hanyuma na Vitamine D iboneka cyane mu zuba ridakabije no mu biribwa bitandukanye nayo igafasha mu kurinda utarandura kwandura virus zirimo n’iya Corona.

Aba bahanga basobanura ko Vitamine D yo idahita ikora kuri virus ya Corona ahubwo ngo yo yongera ubudahangarwa bw’umubiri, bigafasha umubiri kurwanya kwinjirirwa na Virus.

Olive MUKAHIRWA

Related posts

Rulindo: Hari abana bishora mu biyobyabwenge kubera ibibazo byo mu miryango

EDITORIAL

Hakozwe urukingo rwa kabiri rwa Malariya rutanga icyizere

EDITORIAL

Abaturarwanda bagiriwe inama yo kwisuzumisha indwara y’umwijima

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar