Image default
Politike

Polisi irasaba abanyarwanda kutarangara bagatega amatwi ubutumwa bwo kwirinda COVID-19 butangwa na Drone

Hagamijwe kurushaho gushishikariza abanyarwanda kwirinda icyorezo cya COVID-19, Polisi y’u Rwanda irimo gukoresha uburyo butandukanye burimo n’indege zitagira abapilote (Drone) ikaba isaba abanyarwanda kutazirangarira ahubwo bagatega amatwi ubutumwa zibagezaho.

Ubutumwa Polisi yatanze ibunyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter buragira buti “Dukomeje gukoresha uburyo butandukanye bwo kumenyekanisha ingamba zashyizweho zo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 kugira ngo tubashe kuzubahiriza no kwirinda. Twatangiye gukoresha indege nto zitagira abapirote (Drones).

Abanyarwanda barasabwa gutega amatwi ubutumwa butangwa na drone ntibazirangarire

Nimuzibona zitambutsa ubutumwa turabasaba kutarangarira izo ndege nto ahubwo mugatega amatwi ubutumwa zibagezaho kandi mukabwubahiriza uko bwakabaye. Kwirinda gusohoka mu ngo zanyu, mujya gushakisha ahantu hirengeye habafasha kubona izo ndege nto. Kwirinda kwirema amatsinda murangariye izo ndege ntoya kuko byabaviramo kwanduzanya Koronavirusi. Guma mu rugo wirinde urinde n’abandi. Rengera ubuzima.”

Gusohoka mu rugo abantu bajya kureba drone birabujijwe

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko kugeza ubu mu Rwanda hari abantu 120 barwaye coronavirus, muri aba 18 bakaba barakize. Abaturarwanda bakaba basabwa gukomeza kwitwararika amabwiriza yo kwirinda coronavirus yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo iki cyorezo kirwanywe kugeza gitsinzwe.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC ari mu Rwanda

Emma-Marie

Coronavirus: ‘Ikintu gikomereye isi kuva ku ntambara ya kabiri y’isi’ – Guterres

Emma-marie

Kigali: EU yasabwe kuvanaho imbogamizi ku bagenzi bafite ibyangombwa byerekana ko bakingiwe Covid19

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar