Kuri uyu wa Kane, u Rwanda rwakiriye inkunga ya Leta zunbze ubumwe za Amerika y’imashini 100 zifasha abarwayi guhumeka zifite agaciro ka Miriyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Izo mashini zitanzwe nyuma y’ibiganiro Prezida wa Amerika Donald Trump yagiranye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter Vrooman avuga ko iki ari igikorwa kigaragaza ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Izi mashini zizifashishwa mu bigo 4 bivurirwamo abarwayi ba COVID19, izindi zoherezwe mu bitaro 10 hirya no hino mu gihugu.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga izi mashini zije ziyongera ku bundi bushobozi bwari buhari.
Iyi nkunga ije iniyongera ku bindi bikoresho iki gihugu cyahaye u Rwanda mu birebana no guhangana n’icyorezo cya COVID19 bifite agaciro ka miriyari 11.4 by’amafaranga y’u Rwanda.
Src:RBA