Image default
Amakuru

Abakobwa 4 baherutse kwerekana imyanya yabo y’ibanga kuri Instagram beretswe itangazamakuru

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru  abakobwa bane baherutse kwerekana imyanya yabo y’ibanga ‘sex’ ku rubuga rwa Instagram kuri ubu amashusho akaba yarakwiriye imihanda yose.

Ejo hashize tariki ya 29 Nyakanga 2020 ku rubuga rwa Instagram hakwirakwiye amashusho y’abakobwa bari bicaye ku ntebe bazamuye amaguru batambaye utwenda tw’imbere, umwe muri bo yazamuye amaguru avuga ngo ‘twebwe turatwika ubundi tukimanukira’ aba bakobwa kandi banyuzagamo bakavuga amagambo y’urukozasoni.

Kuri uyu 31 Nyakanga 2020, RIB yeretse itangazamakuru aba bakobwa uko ari bane, bakaba bakurikiranyweho gutangaza mu ikoranabuhanga amashusho y’urukozasoni yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, ndetse n’ibiyobyabwenge.

Umwe muri aba bakobwa w’imyaka 23, avuga ko yari kumwe n’inshuti ye y’umukobwa bajya gusura umuhungu, abasaba ko basohokana ku kabari kitwa Pili Pili.

Bageze muri aka kabari baranywa bamaze kwijuta ngo uyu muhungu yabasabye kwerekana ubwambure bwabo imbonankubone ‘live’ ku rubuga rwe rwa ‘Instagram’ ababwira ko ibi biri bumwongerere umubare w’abamukurikira ‘Followers’.

Yagize ati “Twabikoze tutazi ko hari ingaruka bizagira nta nubwo twari tuzi ko mu mategeko yo mu Rwanda bitemewe.[…]uwo muhungu afite amafaranga menshi ariko ntabwo tuzi akazi akora. Ndasaba imbabazi abanyarwanda”.

Yakomeje avuga ko yicuza cyane igikorwa cy’urukozasoni yakoze, agasaba imbabazi ababyeyi ndetse n’urungano rwe.

Umuvugizi w’agateganyo wa RIB, Dominique Bahorera, avuga ko aba bakobwa bafashwe n’umugabo ucuruza amashusho y’urukozasoni ubanza guha abantu ibiyobyabwenge kugira ngo biyerekane bambaye ubusa.

Ati “Icyo aba agamije ni uko abantu iyo bamaze kureba amashusho y’umukobwa wambaye ubusa bahindukira bakamubwira ko bumva bashaka kuryamana na we, icyo gikorwa kiganisha ku icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge, kandi harimo no kwangiza umuco Nyarwanda”.

Yakomeje avuga ko abaririmbyi bamenyereye kuririmba bambaye ubusa, amashusho yabo na yo nagaragara ku mbuga nkoranyambaga bazabihanirwa.

Ingingo ya 38 y’Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga, ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

Photo:Social Media

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Perezida Kagame yahakanye ko nta musirikare wa RDF urwanira ku butaka bwa RDC

Emma-marie

Muhanga: RIB mu iperereza ku miryango isaga 800 idafite ibyangombwa by’irangamimerere

Ndahiriwe Jean Bosco

Gatsibo: Ishuri rya ‘Gakoni Adventist College’ ryafunzwe, abanyeshuri bamwe batabwa muri yombi

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar