Image default
Amakuru

Mwirinde ‘Utubyiniro n’Utubyeri’-Minisitiri Shyaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yasabye urubyiruko kwirinda utubyiniro n’utubyeri, abifuriza gupfundikira umwaka wa 2020 bagapfundura 2021 ari bazima.

Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri Shyaka yagize ati “DDay”.Uyu ni umunsi wa nyuma wa 2020! rubyiruko, bana bacu, Nkomezamihigo turabakunda, turabifuriza gupfundikira 2020 no gupfundura 2021 muri bazima: uyu munsi nimugume imuhira,  mwirinde Covid. Utubyiniro n’utubyeri, ntitubarangaze ntaho tuzajya! 2021 tuzegukana intsinzi”.

Uyu muyobozi yatanze ubu butumwa mu gihe Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yaraye itangaje ko ku wa Gatatu tariki 30 Ukuboza 2020, mu Rwanda abantu barindwi bitabye Imana bishwe na COVID-19.

Abapfuye ni umukobwa w’imyaka 13 i Nyamasheke, abagabo batatu b’imyaka 51, 60 na 63 n’umugore w’imyaka 62 bitabye Imana bari i Kigali. Undi witabye Imana ni umugabo w’imyaka 61 i Gatsibo n’umugabo w’imyaka 66 i Karongi.

Abo bantu barindwi bahise buzuza umubare w’abantu 86 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Gatatu mu Rwanda habonetse abantu 122 bashya banduye COVID-19, naho abandi 30 mu bari barwaye bakize.

Abo barwayi bashya 122 babonetse mu bipimo 3,409 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 69, Gakenke: 18, Rusizi: 8, Rubavu: 7, Huye: 5, Nyamasheke: 4, Nyamagabe: 3, Muhanga: 2, Karongi: 2, Kamonyi: 1, Gatsibo: 1, Nyabihu: 1, Nyagatare: 1.

Kugeza ku wa Gatatu, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 8,250 muri bo abamaze gukira ni 6,369 naho abakivurwa ni 1795.

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

Related posts

Rutsiro: Bamwe mu bagore bafite abagabo bagororerwa Iwawa babasuye

NDAHIRIWE JB

Saa moya yasimbuwe na saa kumi n’ebyiri, amashuri arafungwa

NDAHIRIWE JB

Karongi: Inkende zajujubije abaturage

NDAHIRIWE JB

Leave a Comment

Skip to toolbar