Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye ingabo z’u Rwanda umuhate zigira mu kurinda ubusugire bw’igihugu no guhagararira neza igihugu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, abifuriza umwaka mwiza wa 2021.
Mu butumwa bwihariye yageneye n’abarinda umutekano, yagize ati “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda no mu izina ryanjye bwite, ndagira ngo nifurije umwaka mushya muhire wa 2021, abagabo n’abagore b’intwari z’ingabo z’u Rwanda barinda umutekano.”
Yakomeje agira ati “Nishimiye ubwitange bwanyu bwo gusohoza inshingano zanyu no kubahiriza indangagaciro z’igihugu cyacu buri munyagihugu akwiye guharanira, byaba na ngombwa akakitangira.”
Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bushimira ingabo z’u Rwanda bukomeza bugaragaza ko nubwo u Rwanda rwahuye n’ibibazo ariko ingabo zakomeje ibikorwa by’indashyikirwa mu murimo wazo.
Ati “Intangiriro y’umwaka mushya ni igihe cyo gutekereza no gusuzuma ibyagezweho mu mwaka ushize, ariko, ugendeye ku bibazo twahuye na byo, harimo icyorezo cya Covid-19, hamwe no kwihangana, kwitanga, no kuba indashyikirwa. Igihugu cyacu cyishimiye umurimo wanyu.”
Uretse ingabo zirinda ubusugire bw’igihugu, ashimira n’ingabo zibungabunga amahoro mu bihugu by’amahanga.
Ati “Mboherereje ijambo ryihariye rishimira ingabo zacu zikorera mu mahanga mu butumwa bwo kubungabunga amahoro. Ntibyoroshye gutandukana n’umuryango mu gihe cy’ibiruhuko. Ndabashimira ubwitange mutanga mu kurengera amahoro ku mugabane wacu ndetse no hanze yawo.”
Perezida Kagame asaba Ingabo z’u Rwanda gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza isanzwe ibaranga, gutanga icyizere n’akazi kanoze biranga ingabo z’u Rwanda.
Ati “Kurinda imibereho myiza n’umutekano by’Abanyarwanda ni umuhamagaro wanyu ukomeye uri mu byiza igihugu cyacu kibakesha. Nongeye kubifuriza, n’imiryango yanyu umwaka mushya muhire wa 2021.”