Image default
Amakuru

Waruziko uruhara rushobora kwirindwa ?

Uruhara ni kimwe mu bintu bikunze kwigaragaza cyane cyane ku bantu basheshe akanguhe, ariko kandi no kubakiri bato bijya bibagaragaraho, rimwe na rimwe ruka ruterwa n’uruhererekane rwo mu miryango, uruterwa n’izindi mpamvu rukaba rushobora kwirindwa cyangwa cyangwa kurwanywa bigashoboka.
Uruhara cyangwa gutakaza umusatsi, ni uburyo busanzwe bw’umubiri uko ugenda usaza umusatsi uvaho mu gace runaka by’umwihariko mu gitwariro(Inyuma gato y’igihorihori)  rukaba rushobora gukomoka ku ruhererekane rwo mu miryango (genetics) cyangwa rugaterwa  n’izindi mpamvu zitandukanye.
Amakuru dukesha urubuga rwa topsante, agaragaza ko ubusanzwe biba bitoroshye na gato kugirango umuntu arwanye uruhara, mu gihe iki kibazo cyaba gituruka ku ruhererekane rwo mu miryango.
Uruhara rukomoka ku ruhererekane rwo mu muryango, uturemangingo fatizo (genes) dutandukanye umuntu aba yarakuye ku babyeyi be nitwo tugena igihe ruzazira, aho ruzafata n’uko ruzaba rungana.
Bivuze ko bigoye cyane kuba wamenya ngo uzazana uruhara ruteye gutya bitewe nuko papa wawe afite urumeze gutya, kuko hari n’igihe uru ruhererekane rushobora kuva kuri mama wawe, utagaragaraho uruhara nyamara afite utwo turemangingo fatizo ariko twihishe.
Ariko kandi hari uburyo bw’ibanze bushobora gufasha umuntu kwirinda uruhara, twavuga :
1.Guhora ukorera umusatsi isuku ihagije, wirinda indwara zishobora gufata umusatsi ziturutse ku isuku nke.
2. Kwirinda gukoresha ibisokozo cyangwa uburoso bikoreshwa n’abantu benshi.
3. Gukoresha amavuta akomeye nk’ahindura amabara y’umusatsi.
4. Kwirinda kwiyogoshesha umaraho umusatsi cyane.
5. Kurya indyo yuzuye kandi ikungahaye ku myunyu ngugu nka magnesium, calcium, fer na zinc bifasha cyane kumera k’umusatsi.
6. Kwirinda umunaniro ukabije, kuko ngo bituma umubiri ukora imisemburo myinshi cyane ya kigabo hanyuma bigatera uruhara.
Mu byerekeye imikorere y’umubiri, uruhara nta kibazo rwatera, ariko usanga ikibazo ahanini kiba mu mitekerereze cyane cyane ku baruzana bakiri bato, ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abenshi batangira gutakaza umusatsi bakiri bato bigira ingaruka mbi mu mitekerereze yabo; aho usanga bihebye, bumva ko badashimishije ndetse no kwitesha agaciro.
Iriba.news@gmail.com

Related posts

Imihango yo gushyingirwa mu nsengero iremewe ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30

Emma-marie

Hari ababyeyi basobanukiwe ibanga ry’ibikinisho mu gukangura ubwonko bw’abana

Emma-marie

Perezida Kagame yatashye umushinga wo kuhira hifashishijwe ingufu ziva ku zuba

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar