Uruhara ni kimwe mu bintu bikunze kwigaragaza cyane cyane ku bantu basheshe akanguhe, ariko kandi no kubakiri bato bijya bibagaragaraho, rimwe na rimwe ruka ruterwa n’uruhererekane rwo mu miryango, uruterwa n’izindi mpamvu rukaba rushobora kwirindwa cyangwa cyangwa kurwanywa bigashoboka.
Uruhara cyangwa gutakaza umusatsi, ni uburyo busanzwe bw’umubiri uko ugenda usaza umusatsi uvaho mu gace runaka by’umwihariko mu gitwariro(Inyuma gato y’igihorihori) rukaba rushobora gukomoka ku ruhererekane rwo mu miryango (genetics) cyangwa rugaterwa n’izindi mpamvu zitandukanye.
Amakuru dukesha urubuga rwa topsante, agaragaza ko ubusanzwe biba bitoroshye na gato kugirango umuntu arwanye uruhara, mu gihe iki kibazo cyaba gituruka ku ruhererekane rwo mu miryango.
Uruhara rukomoka ku ruhererekane rwo mu muryango, uturemangingo fatizo (genes) dutandukanye umuntu aba yarakuye ku babyeyi be nitwo tugena igihe ruzazira, aho ruzafata n’uko ruzaba rungana.
Bivuze ko bigoye cyane kuba wamenya ngo uzazana uruhara ruteye gutya bitewe nuko papa wawe afite urumeze gutya, kuko hari n’igihe uru ruhererekane rushobora kuva kuri mama wawe, utagaragaraho uruhara nyamara afite utwo turemangingo fatizo ariko twihishe.
Mu byerekeye imikorere y’umubiri, uruhara nta kibazo rwatera, ariko usanga ikibazo ahanini kiba mu mitekerereze cyane cyane ku baruzana bakiri bato, ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abenshi batangira gutakaza umusatsi bakiri bato bigira ingaruka mbi mu mitekerereze yabo; aho usanga bihebye, bumva ko badashimishije ndetse no kwitesha agaciro.