Image default
Amakuru

Rwamagana: YARA yahaye abahinzi toni 16 z’ifumbire izabafasha kongera umusaruro

Sosiyete y’Abanya-Norvège ikora amafumbire,YARA, ibinyujije mu ishami ryayo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba yatangije ku mugaragaro igikorwa cyo guha abahinzi ifumbire mvaruganda ku buntu hagamijwe kongera umusaruro w’ibihingwa byiganjemo umuceli n’ibigori.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nzeri 2020, Sosiyete ya YARA, yahaye Koperative Ejo Heza Rugende Rice, igizwe n’abanyamuryango 448 bo mu Turere twa Kicukiro, Rwamagana na Gasabo, toni 16 z’ifumbire izabafasha kongera umusaruro.

YARA Africa iherutse guha u Rwanda toni 2500 z’ifumbire

Umuyobozi wa YARA mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Peter Ngugi, yasabye aba bahinzi kuzakoresha ifumbire bahawe neza baharanira kongera umusaruro.Ati “Igikorwa twakoze kigamije gufasha abahinzi kuzamura umusaruro. Ntabwo dushaka ko ifumbire twatanze ikoreshwa mu buryo budasobanutse turashaka gufasha abahinzi bafite ubushobozi bucye kuzamura umusaruro”.

Ngugi yakomeje asaba abahinzi kuzamura imikorere n’imyumvire kugirango babashe kwiteza imbere, kwihaza mu biribwa no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Umuyobozi wa YARA mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Peter Ngugi

Gatari Egide, Umuyobozi ushinzwe gahunda ya Nkunganire muri RAB, yashimiye YARA, aboneraho gusaba n’undi wese ufite ubushake n’ubushobozi gufasha abahinzi muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2020-2021 A.

Yagize ati “Turashimira YARA cyane nka Leta y’u Rwanda tukaba tunasaba n’undi wese wumva hari ubufasha yagenera abahinzi kugirango bazahinge beze bashobore kugaburira igihugu n’amahanga, uyu ni umwanya mwiza wo gutera inkunga abahinzi muri kino gihe cya coronavirus”.

Gatari yakomeje avuga ko aba bahinzi b’umuceli mu gishanga cya Muyumbu beza toni esheshatu kuri hegitari, ariko bakoresheje amafumbire neza bashobora kweza toni ziri hagati y’icyenda n’icumi z’umuceli kuri hegitari.

Gatari Egide, Umuyobozi ushinzwe gahunda ya Nkunganire muri RAB, yereka abahinzi uko bashyira ifumbire mu murima

Gasana Vincent, Umuyobozi wa Koperative Ejo Heza Rugende Rice, yavuze ko iyi nkunga y’ifumbire bahawe, izabafasha kongera umusaruro kandi ko inama zose bagiriwe n’aba bayobozi bazishyira mu bikorwa, dore ko banabijeje kubakorera ubuvugizi ku bibazo bafite bijyanye n’ubwanikiro budahagije ndetse n’ikibazo cy’amazi adakwira mu mirima uko bikwiriye.

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

Related posts

Congo –Kinshasa: Abaturage basaga miliyoni 21 ntibafite ibyo kurya

Emma-marie

Twitter izajya yishyuza amadorari $8 abayikoresha bashaka ‘blue tick’

Emma-Marie

UR izahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ku mategeko agenga intambara

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar