Buri mwaka mu Buhinde habarurwa ibikorwa ibihumbi n’ibihumbi byo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, ariko bimwe muri byo biba birenze ibyo umuntu atekereza.
Kimwe mu byihariye biheruka, ni aho polisi yo mu murwa mukuru Delhi yafashe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 kubera gusambanya ku ngufu umukecuru w’imyaka 86.
Swati Maliwal ukuriye Delhi Commission for Women yabwiye BBC ati: “Kuwa mbere nimugoroba yari imbere y’iwe ategereje umugabo umuzanira amata ubwo undi mugabo yahamusanze.
“Amubwira ko usanzwe amugemurira amata atari buze maze amusaba ko amujyana akamwereka aho yabona amata.”
Uyu mukecuru yarandaye aramukurikira, amugeza hafi aho ahantu bororera amatungo amusambanya ku ngufu, nkuko Maliwal abivuga.
Ati: “Yaratakambye ngo amuveho, amubwira ko angana na nyirakuru. Ariko uwo mugabo akomeza kumugirira nabi nta mpuhwe, mu gihe undi yageragezaga kwirwanaho.”
Abaturage batambukaga hafi aho bumvise umukecuru ataka baramutabara. Uwamukoreraga ‘ibya mfura mbi’ bamushyikiriza polisi.
Ejo kuwa kabiri Madamu Maliwal yasuye uyu mukecuru wahohotewe iwe, avuga ko kumubona “byari biteye agahinda”.
Ati: “Ushenguka umutima iyo akubwiye ibyo yakorewe. Afite ibikomere mu maso n’ahandi ku mubiri ndetse yambwiye ko byamuteye kuva amaraso mu gitsina. Afite ihungabana rikomeye cyane.”
Maliwal yasabye ko uwamukoreye ibi ahanishwa urwo gupfa, avuga ko “atari umuntu”.
Ati: “Ngiye kwandikira ushinzwe ubucamanza i Delhi na guverineri w’umujyi bihutishe ikirego cye kandi bamumanike mu mezi atandatu”.
Mu Buhinde, gufata ku ngufu n’irindi hohotera rishingiye ku gitsina byagiye kumenyekana cyane kuva mu kwa 12/2012 ubwo umukobwa w’imyaka 23 wigaga ubuvuzi yafashwe ku ngufu n’abagabo benshi akanakubitwa cyane, mu modoka rusange itwara abantu iri kugenda muri Delhi.
Yapfuye azize ibikomere hashize iminsi akorewe ibyo. Bane mu bamuhohoteye bahanishijwe urwo gupfa bicwa bamanitswe mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka.
Nubwo hashyizwe imbaraga mu gukurikirana bene ibi byaha mu Buhinde, umubare wabyo wakomeje kwiyongera muri icyo gihugu.
Ikigo cya leta gikurikirana ibyaha kivuga ko polisi yabaruye ibirego 33,997 byo gufata ku ngufu mu mwaka wa 2018 gusa imibare ivuze ko buri minota 15 hakorwa icyo cyaha.
Impirimbanyi zamagana ibi byaha zivuga ko imibare nyakuri yabyo irenze cyane iyi izwi kuko hari ibyaha byinshi nk’ibi bikorwa ntibiregerwe.
Kandi byose ntabwo bigera mu itangazamakuru ibikoranywe ubugome bukabije n’ibyihariye cyane nibyo bivugwa mu binyamakuru.
Iriba.news@gmail.com