Image default
Amakuru

Congo –Kinshasa: Abaturage basaga miliyoni 21 ntibafite ibyo kurya

Ishami rya ONU rishinzwe ibiribwa ku Isi FAO, ryatangaje ko abantu bagera kuri miliyoni 22 muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo bugarijwe bikomeye n’ibura ry’ibiribwa kuva umwaka ushize wa 2019.

FAO yatangaje ko “Umubare munini w’abanye-Congo udafite ibyo kurya kandi ngo abafite iki kibazo aho kugabanuka bariyongereye kuko bavuye kuri miliyoni 15.6 mu 2019 bagera kuri miliyoni 21.8 muri uyu mwaka”.

Ikomeza ivuga ko intambara hamwe n’icyorezo cya coronavirus byagize ingaruka ku biciro by’ibiribwa hamwe no ku bundi buryo bwo kubaho, ibi ngo byatumye ibintu biba bibi kurushaho.

Iyo raporo ivuga ko “Ibyo bintu byatumye hakenerwa imfashanyo nyinshi kandi ubu icyo gihugu nicyo cya mbere gifite ikibazo cy’ibiribwa ku isi”.

FAO yatunze urutoki ku igabanuka ry’ubukungu rifitanye isano no guta agaciro kw’ifaranga rya Congo, igabanuka ry’amafaranga igihugu kinjiza buri mwaka, ibiza, imyuzure hamwe n’ibindi bibazo bifitanye isano no guteza ingarone mu baturage.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko benshi mu baturage bagizweko ingaruka n’icyo kibazo, bari mu ntara ya kivu y’amajyaruguru n’iy’amajyepfo, Ituri hamwe na Kasai yo hagati.

Iryo shyirahamwe rivuga ko ibintu bigoye cyane by’umwihariko ku bahungiye hagati mu gihugu hamwe n’abatahuka basubizwa mu byabo. “Akenshi basubira iyo baje bava bagasanga nta kintu na kimwe gihari cyabafasha gusubira mu buzima busanzwe”.

FAO, isaba ko kubera icyo kibazo, uwatambamira imfashanyo kugirango zitagera kubo zagenewe, azaba atumye abantu bamererwa nabi cyane.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

SSP Sengabo Hillary mu basoje amasomo y’aba Ofisiye bakuru

Emma-Marie

25 Inspiring Fitness Girls To Follow On Instagram

Emma-marie

WHO yasabye ko urukingo rwa AstraZeneca rukomeza gukoreshwa

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar