Itsinda ry’abanyeshuri batatu biga amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda niryo rizahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika ku by’amategeko mpuzamahanga agenga intambara.
Tariki 15 Ukwakira 2022, i Kigali hasojwe amarushanwa yari amaze iminsi ibiri ku mategeko mpuzamahanga agenga intambara, akaba yarateguwe na Croix-Rouge (ICRC) ku bufatanye na kaminuza eshanu zigisha amategeko mu Rwanda.
Itsinda ry’abanyeshuri biga amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda niryo ryegukanye umwanya wa mbere rikazahagararira u Rwanda mu irushanwa ryo ku rwego rwa Afurika rizwi ku izina rya ‘All Africa Moot Court Competition’ rizabera muri Tanzania mu kwezi kwa 11 uyu mwaka.
Monisha Adikhari, umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda yishimiye itsinzi begukanye. Yagize ati “Aya marushanwa twayigiyemo byinshi kandi twishimiye umwanya wa mbere twatsindiye. Mu ishuri batwigisha ‘theorie’ muri aya marushanwa twakoze ‘pratique’ bizadufasha mu mwuga wacu nk’abanyamategeko.”
Maliza Latifah, umunyeshuri muri Kaminuza ya Kigali yegukanye umwanya wa kabiri, yavuze ko irushanwa nk’iri rituma bagira ubunararibonye. Ati “Ntabwo byari ibintu byoroshye ,uratsindwa ariko ubutaha urabitsinda ukabikora neza kurusha uko wabikoze uwo munsi.”
Serugo Jean Baptiste, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko, yavuze ko ikiba kigamijwe muri aya marushanwa ar’ugufasha abanyeshuri gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Yagize ati “Dufite isomo twigisha rijyanye n’amategeko agenga ibihe by’intambara, iryo somo rero kugirango tumenye neza ko barifasha biba ngombwa ko duhuza abanyeshuri biga amategeko muri za kaminuza zitandukanye kugirango bagire imyumvire imwe tunasuzume n’ubumenyi bwabo. Ibyo tukabigeraho ku bufatanye na CICR.”
Igihe cy’amahoro ni igihe cyiza cyo kumenyekanisha amategeko agenga urugamba
Namahoro Julien, Umuyobozi w’ishami ry’itumanaho no gukumira muri CICR, yavuze ko mu nshingano z’uyu muryango harimo gusobanurira abantu b’ingeri zitandukanye amategeko agenga urugamba.
Yagize ati “Ni akazi kacu ka buri munsi kumenyekanisha aya mategeko kandi ntabwo tubikora mu bihugu birimo amakimbirane cyangwa intambara tubikora no mu bihugu birimo amahoro[…]twebwe CICR nta mbaraga dufite zo gukumira intambara, ariko niduhamagara abana bigishwa amategeko nk’aba ngaba bazavamo abayobozi, abashinjacyaha […]bakamenya amategeko, bakamenya ibintu bibujijwe ku rugamba, iyo haramutse haje ibibazo bamenya uko bitwara. ”
Yakomeje avuga ko amarushanwa nk’aya yo kumenyekanisha amategeko agenga intambara ku banyeshuri biga muri za kaminuza, ari igikorwa CICR ikora buri mwaka.
Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare (ICRC), ari wo ufite inshingano yo kwigisha no gusakaza amategeko agenga intambara ndetse no guharanira ko yakubahirizwa ku isi hose binyuze mu masezerano y’i Genève yashyizweho umukono bwa mbere n’ibihugu mu 1864.
Iriba.news@gmail.com