Image default
Amakuru

Musanze: Koperative y’abapfakazi yafunze imiryango kubera Covid-19

Abapfakazi bibumbiye muri Koperative Abanyamurava ikorera  mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve barataka igihombo gikomeye yatewe no gufungwa kw’imipaka kubera icyorezo cya Covid-19 byatumye  iyi koperative ifunga imiryango.

Koperative Abanyamurava ikora ibintu bitandukanye birimo, amasabune, intebe zikoze mu mifunzo ndetse bagahinga n’ibihumyo bari banatangiye kwiga umushinga wo kuzajya bakora imigina yabyo.

Bavuga ko kuva imipaka yafungwa kubera Covid-19, bahise bahura n’ibihombo byatumye imishinga yabo ihagarara kugeza n’ubu kubera ko bimwe mu bikoresho bifashishaga byaturukaga mu bihugu bihana imbibe n’u Rwanda.

Nirere Claudine ni umwe muri bo yagize ati “Tumaze amezi hafi arindwi twarahagaze gukora twakoraga ubuhinzi bw’ibihumyo imigina yavaga muri Uganda, ubu ntawajyayo kuko imipaka irafunze, twari twatangiye no kwiga gukora imigina kandi ibikoresho twifashisha byavaga hanze nabyo byahise bihagarara, Covid-19 yadusize iheruheru twarahombye n’ inzu twakoreragamo turayifunga keretse tubonye indi nkunga tukongera kwisuganya”.

Umuyobozi wungirije w’iyi Koperative,  Nyirasafari Sawuya nawe ahamya ko ibihombo batewe n’iki cyorezo byabagizeho ingaruka zikomeye, zirimo no kunanirwa kwishyura ideni babereyemo amabanki.

Yagize ati “Twagize igihombo kinini cyane, yaba twe n’abo twakoreshaga nk’abakozi, twatse inguzanyo kuri banki ngo twagure ibikorwa byacu, tunagura imashini ya Miliyoni eshatu twifashishaga mu kumisha ibihumyo dukoramo ifu none kwishyura byaratunaniye kubera ibihombo twahuye nabyo, ubu twifashe mapfubyi, uretse kugirwa n’abandi baterankunga naho ubundi imishinga yacu yarazambye imiryango twarayifunze”.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle, agira inama aba bagore yo kongera kwishyira hamwe bagatekereza ibindi bakora bifashishije ibikoresho biboneka mu Rwanda bityo ntibakomeze kongera ibihombo, akaba abizeza ubufatanye n’inama.

Ati “Iki cyorezo cyagize ingaruka zikomeye ku bukungu bwa benshi n’igihugu muri rusange, abakoraga ‘business’ bifashisha bimwe mu bikoresho bakura hanze twabagira inama yo gutekereza uko bahindura imishinga bagakoresha ibiboneka hano iwacu kuko ninayo gahunda leta yashyizemo imbaraga, batwegere tubahe ababagira inama bongere bakore bikure mu bukene”.

Koperative Abanyamurava, igizwe n’abagore b’abapfakazi bagera kuri 12 bashoboraga kwinjiza nibura 500.000frw  ku kwezi ndetse bari banafite amasoko ahagije y’ibyo Bakoraga mbere y”umwaduko wa Covid-19 mu Rwanda bakaba bari bafite imishinga itandukanye irimo no kwagura isoko bagemuraho ibyo bakora.

Mukamwezi Devota

 

 

Related posts

Nyanza: Guhisha umubare w’ibanga biteza amakimbirane mu bashakanye

Emma-Marie

Gatsibo: Imiryango 20 irasaba ingurane y’ibyayo byangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Ngarama -Nyagihanga

Emma-marie

Ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga rirakataje mu gufasha Leta y’u Rwanda guhangana na Covid-19

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar