Image default
Amakuru

Gatsibo: Imiryango 20 irasaba ingurane y’ibyayo byangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Ngarama -Nyagihanga

Mu karere ka Gatsibo hari imiryango igera kuri 20 ivuga ko ubwo hakorwaga umuhanda wa Ngarama- Nyagihanga , amazu yabo ndetse n’indi mitungo byangiritse bakaba batarigeze bahabwa ingurane.

Aba baturage bavuga ko uyu muhanda wakozwe 2018-2019, abari bashinzwe kubarura imitungo yangijwe n’ikorwa ry’uyu muhanda ngo baraje barabarura imitungo imwe indi ntibayibarura kandi yangiritse. Iyabaruwe nayo yari yijejwe ko ukwezi kwa Gashyantare 2020 kuzarangira bishyura none amaso yaheze mu kirere.

Umwe muri aba baturage witwa Beninka Jean Damascene, yabwiye Radio Rwanda ati “Umuhanda wakozwe 2018-2018 noneho baraza baratubarira kubera ko umuhanda wagonze amazu yacu kugeza nanubu ntibaratwishyura kandi turi mu manegeka”. Uwitwa Mujawayezu Jeanne nawe ati “Barambariye ntegereza ko banyishyura ndaheba kandi banyatse numero za konti ndazibaha mbaha na fotokopi y’agatabo ka banki nanubu amafaranga ntarangeraho”.

Muri aba baturage kandi harimo n’abavuga ko imitungo yabo yangiritse ariko ikaba itarigeze ibarurwa. Umwe muri bon i uwitwa Muganga Alphonse, uvuga ko inzu ye yashyizwe mu manegeka n’ikorwa ry’uyu muhanda, kuri ubu akaba ajya kuraza moto ye mu baturanyi kuko atabona inzira ayinyuzamo ayigeza iwe kandi mbere ngo yari ihari.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama,  Rugaravu Jean Claude, yavuze ko iki kibazo cyatewe n’ikorwa ry’umuhanda Ngarama kizwi.

Ati “Abaturage bamwe barishyuwe, abandi nabo haje itsinda ryaje gusuzuma uko bakwishyurwa[…]iryo tsinda riza kwemeza ko abandi bari haruguru y’umuhanda babubakira urukuta rw’amabuye rwo gufata ubutaka kugirango babone uko binjira mu nzu zabo. Turakomeza kubakorera ubuvugizi”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko itsinda riheruka kubarura ibyangijwe n’ikorwa ry’uyu muhanda ryemeje ko aba baturage batazishyurwa amafaranga ahubwo bazubakirwa urukuta rutuma imitungo yabo  itaguma mu manegeka ndetse ngo bazakorwa n’inzira ibageza mu ngo zabo.

Umuhanda Ngarama, ukomeza mu Karere ka Nyagatare ureshya na Kilometero 73.3 ukaba watangiye gushyirwamo kaburimbo. Ukazanyura mu turere dutatu aritwo, Gicumbi,Gatsibo na Nyagatare, ukaba waratwaye asaga miliyari 38. z’amafaranga y’u Rwanda.

Iriba.News@gmail.com

 

Related posts

Gatabazi na Gasana ntibakiri ba Guverineri

Emma-marie

Bugesera: Inka zatawe muri yombi zikicishwa inzara zashavuje abantu

Emma-Marie

Imikoranire ya  Hinga Weze na Equity Bank yitezweho kuzamura umusaruro mu buhinzi n’ubworozi

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar