Image default
Amakuru

USA zahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 131 yo kurwanya covid-19

Kuri uyu wa Gatatu, taliki ya 12 Kanama, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye u Rwanda inkunga y’ibikoresho byo kwa muganga bihwanye na miliyoni 131 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibyo bikoresho bikazifashishwa mu kurinda COVID-19 abaganga, abaforomo, abakozi bo ku bitaro ndetse n’abarwayi.

Iki gikorwa cyayobowe na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, kigizwe n’inkunga z’ibikoresho bitandukanye birimo udupfukamunwa dukoreshwa mu buvuzi, uturindantoki tw’abaganga, inkweto zo mu bwoko bwa bote zambarwa n’abaganga, n’udupfukamunwa two mu bwoko bwa “N95” tuzifashishwa mu gufasha abarwayi bafite ibibazo byo guhumeka. Ibi bikoresho bikazahita bihabwa abaganga mu bitaro n’ibigo nderabuzima 349 mu turere 25.

Iyi myambaro y’ubwirinzi ikaba yaratanzwe na Ministeri y’Ingabo yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibishyikiriza umushinga uterwa inkunga na USAID, ukanaba ukorana na Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda mu gufasha ibitaro n’ibigo nderabuzima mu turere dutandukanye mu Rwanda witwa “Ingobyi.”

Iyi nkunga yatanzwe uyu munsi, ni imwe mu nkunga ihwanye na miliyari 11 y’amafaranga y’u Rwanda Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze guha u Rwanda, mu rwego rwo kurufasha muri gahunda yarwo yo kurwanya COVID-19.

Harimo inkunga yo kubaka kandagira ukarabe zubatswe mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, imfashanyo muri gahunda yo gukangurira abanyarwanda kwirinda no kurwanya COVID-19, n’ibindi bikoresho bikenerwa mu buvuzi nka za mashini zifasha guhumeka bita “ventilators”; ibikoresho byagenewe kubika neza imyanda ngo itanduza abayegereye (biohazards bags); imiti yabugenewe, amasabune yo gukaraba ndetse n’ibitanda byahawe ibitaro bitandukanye.

Iyi nkunga itanzwe uyu munsi, ikaba yarashobotse ku bufatanye n’Ikigo Gishinzwe Ubutabazi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyitwa mu rurimi rw’icyongereza. the United States Overseas Humanitarian Disaster Assistance and Civic Aid (U.S. OHDACA), gitewe inkunga na Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyangwa the United States Department of Defence (U.S. DOD).

Inkunga ya OHDACA ifasha Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda mu kubaka ubushobozi mu guhangana na COVID-19. Inkunga ya OHDACA ikaba ishimangira ubushake bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwifuriza u Rwanda ubuzima buzira umuze.

Rose Mukagahizi

Related posts

Uko wafasha abana kudaterwa ubwoba n’ibyo babona mu makuru

Emma-Marie

Kabuga Félicien yafashwe  

Emma-marie

Hari abari kuva kuri Twitter bajya kuri Mastodon

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar