Ku muti bivugwa ko uvura kandi ukarinda icyorezo cya Covid-19 wakorewe muri Madagascar, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwemera ‘science’ kurusha indagu cyangwa ubupfumu.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa 27 Mata 2020, Perezida Kagame yabajijwe icyo avuga ku muti bivugwa ko uvura Covid-19 wakorewe muri Madagascar.

Yasobanuye ko Abanyarwanda barimo gukora ibishoboka byose bakurikije ibiriho cyangwa ibyagezweho byumvikana ku isi yose hakurikijwe ‘science’ ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO).
Yagize ati “Twemera amabwiriza ya “Science” y’ubumenyi kurusha indagu cyangwa ubupfumu cyangwa ibyo abantu bavuga gusa kubera ko ariko babishaka ibyo turabyirinda.”

Yakomeje avuga ko hari ibintu bitaramenyekana neza ndetse n’ababizobereyemo bafite ubumenyi buhanitse cyane, ari mu iby’ubuvuzi ari mu bumenyi bujyanye na za virus hari ibyo bashakashaka bataramenya. Ariko kandi ngo hari ibimaze kumenyekana nko mu buryo bwo kuyirinda ndetse no kuyirwanya bifite aho biganisha aha ngo niho u Rwanda rwibanze cyane.
Yakomeje ati “Ibya Madagascar mbibona nk’uko wabibonye, wahitamo kubyemera ni uburenganzira bwawe cyangwa se ukabigiramo ikibazo ukavuga ngo reka dutegereze turebe aho byakoze, turebe ikivuyemo, nange narabibonye ariko nakubwiye ko ngerageza gukurikiza Science isobanutse uko tuyizi ubwo ariko n’ibyo bindi tuzajya tubyumva turebe ibirimo n’ibyo ari byo.”

Kuwa 21 Mata nibwo Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar yamuritse umuti ukozwe mu byatsi byo kuri icyo kirwa yemeza ko urinda kandi ukavura ubu bwoko bushya bwa coronavirus.
Kugeza ubu ariko, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, nta muti riratangaza wakorewe ubushakashatsi uvura Covid-19.
Iriba.news@gmail.com