Image default
Politike

Perezida Kagame asanga abatuye isi bakwiye kongera gutekereza ku ndangagaciro zaranze Shimon Peres

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye umuhango wo kwibuka Shimon Peres wabaye Perezida wa Israel na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, witabye Imana mu mwaka wa 2016. Ni igikorwa cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

Perezida Kagame yavuze ko abatuye isi bakwiye kongera gutekereza ku ndangagaciro zaranze Shimon Peres, kandi kumwibuka bikajyana no kuzirikana ko amahoro n’umutekano ari ibintu bikenewe mbere na mbere mu mibereho myiza n’iterambere rya muntu.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda, Abanyarwanda, no mu izina rye bwite ari iby’agaciro kwitabira umuhango wo kwibuka Perezida Shimon Perez wari n’inshuti y’u Rwanda.

Yagize ati “Uyu munsi ibitekerezo byanjye biri kumwe n’umuryango wa Perezida Peres. Mu gihe twibuka umurage w’uyu mugabo w’umuyobozi ukwiye wanyuze imitima ya benshi binyuze mu rugero yatanze, twaba tugize neza twibutse ko amahoro n’umutekano ari ishingiro ry’imibereho myiza ya muntu ndetse n’iterambere,muri Israeli ndetse n’ahandi ku isi. Nk’uko Shimon Peres yabivuze, amahoro si amahitamo ya politiki, ni ikintu cy’ibanze mu mateka ndetse n’amahitamo akwiye kuranga imibireho.”

Perezida Kagame yagaragaje ko kwibuka Perezida Shimon Peres ari ukwibuka uburyo yaharaniraga amahoro, akabishyiramo imbaraga ze n’ubwo hataburaga imbogamizi. Yavuze ko ikigo cyitiriwe Peres, aricyo Peres Centre for peace and innovation gikwiye gukomeza gusigasira indangagaciro zarangaga Peres, zikigishwa n’urubyiruko rw’ibisekuru bizaza.

Shimon Peres

Shimon Peres yabaye Minisitiri w’Intebe wa Israel wa 8 guhera mu Gushyingo 1995 kugeza muri kamena 1996; aba na Perezida wa Israel kuva 2007 kugeza muri 2014. Yaje kwitaba imana tariki 28 Nzeli 2016.

SRC:RBA

Related posts

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed ari mu Rwanda

Emma-Marie

Mwitegure impinduka ku musoro ku mitungo itimukanwa

Ndahiriwe Jean Bosco

U Bushinwa: Ikawa y’u Rwanda isaga Toni yagurishirijwe mu gihe kitageze ku munota

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar