Mu Murenge wa Gatore mu Kagari ka Rwantonde haravugwa urupfu rw’umugabo witwa Habineza Francois wapfuye nyuma yo gutemagurwa n’abakobwa be batatu bafatanyije na nyina.
Hagati ya saa moya n’igice na saa mbiri zo kuri uyu wa 23 Nzeri 2020 nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Habineza w’imyaka 42 y’amavuko.
Amakuru yizewe agera ku Iriba News nuko uyu mugabo washakanye na Nyiraminani w’imyaka 40 y’amavuko bakabyarana abana b’abakobwa batanu, mu myaka isaga 20 bari bamaranye ngo ntibari babanye neza, Habimeza akaba yari amaze amezi asaga ane ashatse undi mugore.
Baracyekwaho kwica Se bamutemaguye
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Twizeyimana Hamudun, yabwiye Iriba News ko aba bakobwa ndetse na Nyina bahise batabwa muri yombi.
Ati “Abakobwa batatu basanze se mu murima aho yari yagiye guhinga bamubwira ko baje gutera imyaka aho yahinze batangira gutongana haza umukuru w’umudugudu akaba na murumuna wa nyakwigendera, abwira abo bakobwa ko bajya kureba umuyobozi w’akagari akabakiranura”.
“Abakobwa aho kujya kureba umuyobozi w’akagari bahise bajya mu rugo kubwira nyina bahita bagarukana n’amasuka n’imihoro batangira gutema Se. Muri uko gutema se, umwe muri abo bakobwa yatemye umuvandimwe we urwasaya agirango ni se ari gutema. Uwo mukobwa watemwe n’umuvandimwe we ntiyapfuye ubu ari kwitabwaho n’abaganga”.
CIP Twizeyimana, aragira abaturage inama yo kutihererana amakimbirane, ahubwo bakihutira kubimenyesha ubuyobozi.
Iriba.news@gmail.com