Image default
Ubukungu

Bugesera: Ikoranabuhanga mu buhinzi ryatangiye kwinjiriza abaturage amadevise

Abahinzi bibumbiye muri koperative Abanyamurava ikorera ibikorwa byayo mu murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera bavuga yuko ikoranabuhanga mu buhinzi ryatumye bagera ku rwego rwo gukorana na sosiyete zigemura umusaruro wabo mu mahanga bityo bo n’igihugu bakobona amadevize.

Aba bahinzi bubakiwe ikoranabuhanga ry’imirasire y’izuba ibafasha kuhira imirima yabo itarajyaga ihingwa mu gihe cy’izuba. Nyuma baje kubakirwa uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kuhira hifashishijwe imirasire y’izuba n’umushinga Hinga Weze ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera.

Ubu bavuga ko babona umusaruro bagurisha na sosiyete Lotec Rwanda Ltd ibafasha kohereza umusaruro wabo hanze nkuko byemezwa na Kamaraba Patricie, umuhinzi wejeje imiteja  uvuga ko yashoye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 92  ubu akaba abona inyungu imunyuze.

Kamaraba  agira ati “Mbere ubuhinzi bwari butugoye kuko twuhiraga mu buryo butugoye ariko ubu byaroroshye nashoye ibihumbi 92 ariko yamaze kungarukira ubu ndi mu nyungu gusa kuko nteganya gusarura mu murima umwe inshuro 4”.

Arasaba abahinzi aho bari hose kuva mu myumvire y’ubuhinzi bwa gakondo bakinjira mu buhinzi bw’umwuga.

?

Hategekimana Emmanuel  avuga ko yabanye gukerensa ubu buhinzi n’ishoramari muri rusange avuga ko nta nyungu bizagirira urugo rwabo, ndetse akabyita iby’abagore, ariko nyuma yo kureba kure aragerwaho n’ibyiza by’uyu mushinga n’uko abishimangira agira ati : “Nabanje gusuzugura igitekerezo cy’umugore wanjye ubwo yansabaga guhinga imiteja ariko ubu dufite isoko kandi turi mu nyungu, ibintu nshimira umugore wanjye wambaye hafi”.

Niringiyimana Francois ,ushinzwe ubuhinzi muri sosiyete Lotec Rwanda Ltd  ibagurira uyu musaruro, avuga ko aba bahinzi bakora ubuhinzi bugezweho bubaha umusaruro mu gihe uba ukenewe cyane ko bahinga mu mpeshyi bifashishije imirasire y’izuba mu kuhira kandi icyo gihe hahinga abantu bake, bikiyongeraho kuhira batavunitse nkuko byabagoraga mbere.

Agira ati: “Ni byiza ko bahinduye imyumvire ntibagihinga ibyo kurya gusa ahubwo batangiye gusagurira amasoko[…]Umusaruro ni mwiza haba mu ngano ndetse no mu bwiza. Babikesha inama twagiye tubagira ku bufatanye na Hinga Weze na Lotec. Bubahirije iby’ifumbire ndetse n’imiti. Umusaruro tuwohereza mu Bufaransa, u Bwongereza, Dubai ndetse n’ahandi. Mbese umusaruro wabo uri ku rwego mpuzamahanga.”

Ku ruhande rwa Hinga weze yabafashije kugera ku rwego rwo gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi, Umuhoza Sylvie, ufasha abahinzi  umunsi ku wundi avuga uko bafasha aba bahinzi n’umusaruro bimaze gutanga.

Ati :“Iyi site yahingaga imboga, ariko bigakorwa n’abegereye amazi cyane. Kubera kutabona amazi byatumaga bahinga ibihe bimwe na bimwe, nyuma bigaragara ko iyi site yatanga umusaruro, bubakirwa iri koranabuhanga rituma bahinga mu bihe byose. Nko mu gihembwe cy’ihinga C  abahinzi badakunda guhingaho kuko haba hari izuba ryinshi, ariko murabona ko bitewe n’iri koranabuhanga babonye umusaruro.”

Ibikorwa by’aba bahinzi byakunze gucumbagira bitewe n’uko batari bakwifashisha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi. Aho bamaze kurigirira bavuga ko bagira umusaruro mwiza kandi ubateza imbere. Ubu iri koranabuhanga ryuhira hegitari zigera ku 10. Kugeza uyu munsi abahinzi ntibagikoresha imashini zabafashaga mu kuhira zakoreshaga lisansi yahindanyaga ikirere, ubu babyaza umusaruro izuba.

Mu byo Hinga Weze irimo ikora uyu munsi ireba cyane abahinzi bato badafite ubushobozi bwo kwigurira ibikoresho byo kuhira mu ntego yo kubuzamura ngo bagire aho bava n’aho berekeza kuko isanga bamwe mu bahinzi barumbya kubera kubura amazi.

Uyu mushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID), wibanda ku buhinzi no kunoza imirire, ukaba usanzwe ukorana n’abacuruzi b’inyongeramusaruro n’abajyanama mu buhinzi hagamijwe iterambere ryabo.

Muri gahunda za Hinga Weze zo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kunoza imirire irifuza ko izi serivisi zizaba zageze ku ngo ibihumbi 560.000 mu mwaka wa 2022.

Rose Mukagahizi

Related posts

Nyirabayazana y’umusaruro mucye w’uburobyi mu kiyaga cya Ruhondo

Ndahiriwe Jean Bosco

Rusizi: Haravugwa abacuruzi bimukiye i Bukavu “bahunga imisoro ihanitse”

Emma-Marie

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byatumbagiye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar