Image default
Ubukungu

Musanze:Abakora ubuhinzi busigasira urusobe rw’ibinyabuzima bahishuye ibanga ryo kuramba-Video

Abahinzi bibumbiye mu Itsinda Abahuje rikorera mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, bavuga ko gukora ubuhinzi busigasira urusobe rw’ibinyabuzima ari imwe mu nkingi ya mwamba ituma umuntu aca ukubiri n’indwara nka kanseri n’izindi zishobora gutuma umuntu akenyuka.

Bamwe mu bagize itsinda Abahuje

Itsinda Abahuje rigizwe n’abanyamuryango 42 harimo abahinzi borozi bo mu Murenge wa Gataraga hamwe n’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi i Busogo.

Abahuje ni abagenerwabikorwa ba  ACORD Rwanda bakaba bavuga ko bashyize imbere ubuhinzi busigasira urusobe rw’ibinyabuzima, kugirango babigereho bakaba bishingikiriza ku nkingi zirimo: Gusimburanya ibihingwa mu murima, guhinga ibihingwa byuzuzanya, kuvanga ibiti n’imyaka, ibihingwa birinda imyaka, gutwikira ubutaka (gusasira), gufumbira neza bakoresheje imborera n’imvaruganda nkeya. Bavuga kandi ko bashyize imbere kurwanya indwara n’ibyonyi bakoresheje uburyo gakondo, gutegura neza umurima no gukoresha imbuto nziza hamwe no gufata amazi y’imvura y’imvura.

Umuyobozi w’iri tsinda, Munyemanzi Frodouard, yagize ati: “Ibyo dukora byose tubikesha amahugurwa atandukanye twahawe na ACORD Rwanda kandi natwe ubumenyi baduhaye ntitubwihererana tubugeza ku baturanyi bacu. Kuko ubuhinzi gakando, idyo gakondo ni urukingo rw’indwara zitandukanye zirimo na kanseri.”

Yarakomeje ati: “Twifashishije ubumenyi baduhaye, dukora ubuhinzi nakwita ubwa gakondo, ariko mu buryo bugezweho. Dukoresha ifumbire mvaruganda hamwe n’imiti gakondo twikorera. Ibi rero bidufasha guhangana n’indwara z’ibyorezo ndetse na kanseri kuko ibiribwa turya nta kintu kiba cyabihumanije. Ushobora gusoroma umushogoro ako kanya ukimara gutera umuti wica udukoko kubera ko uwo muti ukoze mu buryo gakondo nta kintu na kimwe gihumanya kiwurimo, uwo mushogora urawurya ukagubwa neza, ariko uramutse ubikoze ku mushogoro wateyeho imiti yica udukoko ya kizungu ndahamya ko utaramuka.”

Yarakomeje ati: “Ku isoko uzasanga abantu bose bashaka kugura ibiribwa bya kinyarwanda batagiyemo ifumbire mvaruganda kubera ko biba byujuje ubuziranenge. Ibi rero nibyo turimo gusigasira kandi tubikora neza.”

Nyirabateguzi Yvonne, amaze umwaka muri iri tsinda, avuga ko amaze kunguka byinshi. Yavuze ati: “Mu mwaka umwe mazemo maze gusobanukirwa byinshi kandi bimfitiye akamaro. Naguraga imboga mu isoko, ariko aho namenyeye ko imbuga iri mu rugo nta kamaro imaze ngashaka udufuka ngahingamo imboga singihaha imboga mu isoko.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko muri iyi minsi ubutaka bwagundutse, bagatunga urutoki ifumbire mvaruganda gusa ngo abari muri ihuriro Abahuje babifashijwemo na  ACORD Rwanda, bamenye akamaro ko gutunganya ifumbire y’imborera no kuyifumbiza.

Nyirabateguzi Yvonne

Nyirabateguzi arakomeza ati : “Twafumbizaga imvaruganda nyinshi tukeza pe, ariko ikindi gihembwe imyaka ntiyere[…]Aho twatangiriye gukorana na ACORD Rwanda kubera ubumenyi baduhaye byagabanyije igishoro nashoraga ku mafumbire mvaruganda, ubu byamaze kutujyamo ko tugomba gukoresha imborera nyinshi imvaruganda ikaba nkeya hari n’aho tutayikoresha kandi birera. Ubu kandi bari no kutwigisha uko twakwikorera imitu yica udukoko dukoresheje ibimera bya Kinyarwanda nk’umuravumba n’ibindi.”

Umunyeshuri muri ISAE Busogo, Ukunzwenimana Nicolas, nawe yagaragaje kuba muri iri huriro bibafasha gushyira mu bikorwa ibyo biga mu ishuri. akamaro k’ifumbire y’imborera.

Umunyeshuri muri ISAE Busogo, Ukunzwenimana Nicolas

Umukozi wa ACORD Rwanda, ushinzwe ubuhinzi, kongera umusaruro n’imibereho myiza y’abagenerwabikorwa mu buryo burambye, Sentaru Jean Marie, avuga ko ubuhinzi busigasira urusobe rw’ibinyabuzima, ari ubuhinzi butuma ubutaka busigasirwa.

Yagize ati: “Dufasha abahinzi guhinga bakoresheje ifumbire y’imborera, bakoresheje imiti yica udukoko, ariko nanone imiti gakondo[…]tugerageze kugabanya izo ndwara zibasira abantu zivuye kuri iyo miti dore ko abahinzi benshi mu cyaro batajya mu murima bafite ibikoresho bibarinda. Dushyire imbere ubu buhinzi bushingiye ku migirire ituma ubutaka busigasirwa ntibugunduke ntibutwarwe n’isuri bugahorana umwimerere wabwo.”

Sentaru Jean Marie, umukozi wa ACORD Rwanda

Sentaru yakomeje avuga impamvu guhinga mu buryo busigasira ubutaka bukarinda n’urusobe rw’ibinyabuzima, bituma ibihingwa gakondo bidakendera kandi bikanatanga umwuka mwiza, inzuki nazo zikabasha kubona aho zihomva mu bihingwa bifite ubuziranenge.

iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Related posts

“Mu myaka ibiri nta muturage wo mu Karere ka Gisagara uzaba adafite Inka”

Emma-Marie

Ibyari urucantege ku bahinzi ba Kawa byakuweho-Video

Emma-Marie

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wariyongereye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar