Image default
Ubutabera

Birababaje kumva muvuga ko abatangabuhamya babeshya-Alain Gauthier

Mu rubanza rwa Dr. Munyemana Sosthène ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruri kubera i Paris mu Bufaransa, Alain Gauthier yavuze ko bibabaje kumva hari abavuga ko abatangabuhamya babeshya mu buhamya batanga. Ati “Ibyo ni ukongera ibikomere ku byo basanganywe”.

Kuri iyo photo hagaragaraho Alain Gauthier (hagati) Dr. Munyemana hamwe na Me Florance umwunganira, hamwe n’amafoto ya bamwe mu bazize Jenoside i Butare

Alain Gauthier, umugabo w’Umunyarwandakazi Mukarumongi Dafroza bashinze umuryango bise‘Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR)’, bagamije guharanira ubutabera no kugeza mu nkiko abakekwaho uruhare muri Jenoside, ni umwe mu batanze ubuhamya mu rubanza rwa Dr. Munyemana tariki 1 Ukuboza 2023.

Alain Gauthier w’imyaka 75 y’amavuko, yatangiye avuga umwirondoro we, ko yageze mu Rwanda bwa mbere mu Gushyingo 1970, akaba umwarimu muri  Collège i Save n’ibindi bitandukanye azi ku Rwanda.

Ati: “CPCR niyo yatangiye gushakisha no kugerageza gushyikiriza abakekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu bihugu byo hanze barimo Neretse, Bucyibaruta, na Munyemana twatangiriyeho iperereza, akaba ari uwa Kabiri nubwo basabose ariwe twahereyeho.”

“Guhindura imyumvire y’abatangabuhamya”

Urukiko rwabajije Alain Gauthier ku bijyanye no guhindura imyumvire y’abatangabuhamya bishinjwa CPCR.

Arasubiza ati: “Ni ibintu bikunze kuvugwa, aho bavuga ko tugirana umubano uhambaye na Kabarebe, yego ntabwo bitangaje kuko yarongoye mubyara w’umugore wanjye, ariko nta kindi kintu gihambaye kiduhuza cyatuma habaho cyangwa tworoherezwa kugera ku batangabuhamya.”

Inyangamugayo: Muvugwaho abatangabuhamya batari bo, ubuhamya buhimbwe nibyo? mubona mute amakuru mu batangabuhamya?

Alain Gauthier: Iyo tugiye mu Rwanda gushaka abatangabuhamya, hari abatwishisha hari n’abadutuka. Iyo tugiye mu Rwanda dushaka Abarokotse Jenoside, abayigizweho ingaruka, tukareba abishe, bakatiwe bakarangiza ibihano cyangwa se abagifunze. Hari n’abibaza uko tugera ku bafunze. Tujya gusaba uburenganzira kuri Gereza bitewe n’aho uwo dushaka afungiye, bakaduha uburenganzira, tukaganira nabo.

Inyangamugayo: Ariko hari abavuga ko mushaka gusa abatangabuhamya bashinja?

Alain Gauthier: Yego kuko tutabashatse ntabwo abashinjwa Jenoside baburanishwa. Gusa twarabashakaga bose, ariko ntibikiri akazi kacu. Hano mu Bufaransa turatukwa cyane hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Ingoro y’ubutabera ikoreramo urukiko rwa Rubanda i Paris

Atarakomeza abajijwe ababatuka abo aribo. Ati: “Hanze aha hari abantu benshi barimo n’abakoze ibyaha bya jenoside bihishe binagoye kubona. Hashize imyaka 28 bakoze ama groupe atandukanye turabibona tuba tubona ibyo bahererekanya, nk’aho bashyiraho ifoto yanjye ugahita ubona commentaires ziyiherekeje, ngo iyi ni ya shitani Gauthier, uko bandika ukabona ko ari abantu baziranye.

Yakomeje avuga ati “Ku isi hose dufite abantu baduha amakuru ku bantu baregwa Jenoside yakorewe Abatutsi, dufite za Associations zitandukanye dufatanya kubona amakuru, dufite IBUKA, ni muri ubwo buryo twe turashaka ko babona ubutabera bagatuza.”

Ubyumva ute iyo bavuze ngo abatangabuhamya baravuga ibidahura ?

Alain Gauthier: Birababaje, nabo birababaza, benshi ni abaturage bo mu byaro, ukabakoresha urugendo bakaza, bakavuga ibyababayeho, hanyuma bakumva mubakubiseho ngo murabeshya, ibyo ni ukongera ibikomere ku byo basanganywe.

Twebwe ni ibyo twiyemeje tugomba gushaka abatangabuhamya baza kuvuga ibyababayeho bitewe n’uri kuburana, twarabyiyemeje ni uko bimeze.

Inyangamugayo: Abanyarwanda iyo wumva rimwe bavuga ibitandukanye, hari abavuga ko Jenoside yatangiye nyuma y’ihanurwa ry’indege, abandi bati yatangiye mu 1952, ubyumva ute?

Alain Gauthier: Ubwicanyi bwarabaye kuva mu 1959, 73, 93,… habaye byinshi bitari byiza kugeza muri jenoside twumvise, abishe abana babo, abagore babo,… habaye amategeko atangwa ngo abantu bakore ubwicanyi.  Gusa twubaha ubumwe n’ubwiyunge, ndetse no gutanga imbabazi. Ariko turifuza ubutabera ku biciwe ababo, bagasahurwa n’ibyabo.

Abunganizi: Utekereza iki kuri ‘justice civile’ yo gushakisha abantu mukabaha ubutabera nkuko ubitekereza, no kuba bahabwa ubutabera na Leta (sinzi uko nayita).

Alain Gauthier: Iki kibazo kirantangaje, kuba u Bufaransa bwaremeye gutanga ubutabera wowe ukaba ugitekereza ngo njyewe (Gauthier), sinumva ikibazo cyawe, abacamanza bari hano ba Cour d’Assisses ngo baducire urubanza habeho ubutabera.

Abunganizi:  Nyamara ngewe mfite impungenge ku kuba mujya kuzana abatangabuhamya batavuga ukuri kandi mukavuga ko mwizeye ubutabera.

Alain Gauthier: Kugeza ubu sinumva ibyo mudushinja, ubutabera si twe tubutanga niba u Rwanda rwaremeye ko tubona ibyo twifuza (ubuhamya)navuze nti kugeza ubu ntabwo haba haragize igikorwa iyo haba harabayeho kubeshya, hari imanza zabaye kandi zarangiye.

Umwunganizi mukuru: Iyo mushaka abatangabuhamya muhura n’abashinja ndetse n’abashinjura. Mwebwe muhitamo gusa gukorana gusa n’abashinjja?

Alain Gauthier: Twebwe dufata abazashinja kuko tuba tuburanira abakorerwe ibyaha. Byumvikane neza, hari abaza bagahindura imvugo nk’uko mwabivuze noneho bagashinjura. Ako si akazi kacu ko kumenya impamvu, ni ak’abacamanza si aka CPCR.

Me Florence wunganira Munyemana: Uvuga ko ubushinjacyaha bwa Kigali bubaha abagenzacyaha n’abasemuzi iyo mugiye gukusanya amakuru ku manza no kuvugana n’abatangabuhamya, ariko ko namwe mukorana na bo. Uba ushaka kuvuga ko muri abafatanyabikorwa babo?

Alain Gauthier: Munyumve neza, ubufatanye tuvuga tuba tubakeneyeho bwa mbere ni umutekano wacu. Twagiyen dukorana na bo, kandi hari ubwo nabaga nagiyeyo njyenyine ntabasha kubikora njyenyine ku bibazo bikomeye nk’ibyo. Imyaka irarenga 10 ndi muri ibi bikorwa byo guharanira ko ubutabera butangwa, ibyo mvuga byose mushobora kubyemera cyangwa ntimubyemere. Ubuhamya butangwa na ba nyirabwo si njyewe, nubwo tubashaka mu Rwanda, n’ubu hashize ibyumweru bitatu mvuyeyo.

Me Florence wunganira Munyemana: Gauthier wowe n’umugore wawe muri inshuti y’itangazamakuru babakozeho film, abantu babakozeho dessin animée, murabivugaho iki?

Alain Gauthier: (Ariruhutsa) sinzi icyo nakubwira, hari ibidukorwaho tutifuza, tutemera, ntabwo navuga ko nakwisanisha nabyo, namwe murabibona.

Dr. Munyemana Sosthène (Photo Internet)

Twabibutsa ko Dr. Munyemana Sosthène akurikiranyweho ibyaha birimo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside mu Mujyi wa Butare cyane cyane mu bitaro bya Kaminuza aho ashinjwa kwica abana n’abagore, gufungira Abatutsi mu cyumba cy’ibiro bya Segiteri Tumba no gutoranyamo abajyanwaga kwicwa.

Urubanza rwe ruracyakomeje ….

“Ingénier cyangwa kapita ntibubaka’ Dr. Munyemana yatangaga amabwiriza yo kwica Abatutsi”

 

 

 

 

 

 

 

 

Related posts

Uwunganira Kabuga ati ‘ndabona yasinziriye’ umucamanza ati ‘ndabona akanuye’

Emma-Marie

Abanyarwanda 8 birukanwe na Niger bagiye gusubizwa i Arusha

Emma-Marie

Amerika yohereje mu Rwanda umugore wa kabiri ukurikiranweho uruhare muri Jenoside

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar