Image default
Ubutabera

Umushinjacyaha mu rubanza rwa Basabose na Twahirwa ati “Nta mutangabuhamya wifuza kwihorera”

Kathleen Grosjean, Umushinjacyaha mu Rukiko rwa Rubanda (Cour d’assises) I Bruxelles mu Bubiligi, ahari kuburanira Abanyarwanda Pierre Basabose na Twahirwa Seraphin alias kihebe bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko nta mutangabuhamya wifuza kwihorera icyo bashaka ari ubutabera bushyitse.

Seraphin Twahirwa

Mu gihe urubanza ruregwamo Pierre Basabose na Twahirwa Seraphin ruri kugana ku musozo, kuri uyu wa mbere tariki 4 Ukuboza 2023, inteko iburanisha yumvise Umushinjacyaha Kathleen Grosjean, wavuze ko uru rubanza rumaze ibyumweru bigera kuri birindwi, rwavugiwemo byinshi kandi bikomeye, asaba inyangamugayo zigize inteko iburanisha gusubiza amaso inyuma, bakareba akazi kose kakozwe n’abakoze iperereza, ubuhamya bwatanzwe mu rukiko, ibibazo byagiye bibazwa ndetse n’imyitwarire y’abaregwa muri uru rubanza maze bagatanga ubutabera bushyitse.

“Ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi birenze ukwemera”

Kathleen Grosjean avuga ko uru rubanza ari urubanza rudasanzwe kuko abaregwa bakurikiranyweho ibyaha byakozwe muri Jenoside ya gatatu yabayeho kuri iyi si nyuma y’iyakorewe aba Armenians, ndetse n’abayahudi.

Avuga ko ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi birenze ukwemera kwa muntu, ati”Jenoside yabayeho kandi ni ukuri kuzwi n’isi yose.”

Avuga ko hari ibyabaye muri Jenoside birenze ukwemera nko kubona umuntu afata umwana w’umuturanyi we akamukubita ku rukuta rw’inzu amuziza ko ari umututsi.

Yavuze ko hari abagiye bicwa bazira ko bakodesheje amazu y’abatutsi, atanze urugero rw’igipangu cyiciwemo abantu 26 barimo na ba nyiri inzu.

Yakomeje avuga urutonde rurerure rw’Abatutsi bishwe na Twahirwa, abandi akabategeza Interahamwe ngo zibice urw’agashinyaguro.

Ati “Abatangabuhamya bagiye bavuga ko Seraphin Twahirwa ari we wohereje interahamwe gutera kuri ETO yari irinzwe na Minuar. Mu nterahamwe umwe mu batangabuhamya yamenye harimo Gatoya na Gakuru. Setiba na we avuga ko ibitero byahateye byaturutse Gikondo, Karambo na Giporoso. Urupfu rwa Alexandre Karekezi n’abavandimwe be bari baramu ba Twahirwa, na bo Béata avuga ko bishwe na Seraphin. Karekezi ngo yashatse kwiruka Twahirwa azanye interahamwe ngo zibice, mu gihe agerageza kwiruka Twahirwa aramurasa agwaho.”

Seraphin Twahirwa ngo yari afite umuco wo guhamagaza abatutsi bagombaga kwicwa bakazanwa iwe mu rugo, akabica abarashe. Doti (uwatanze ubuhamya) asobanura ko kuva ku itariki 9 Mata Twahirwa yakomeje kuyobora ibitero muri Kicukiro yifashisheje umutwe OPS Suicide Kinya. Uyu mutwe ngo waricaga, ukiba, ugafata abagore ku ngufu.

Tariki ya 9 Mata, hari umutangabuhamya uvuga ko yabonye Samurai ya Twahirwa irimo Interahamwe, ndetse n’imodoka ya Basabose Kicukiro. Icyo gihe ngo Twahirwa yabwiraga Interahamwe ko bagomba kwica buri mututsi wese ariko ko nta muzungu bagomba gukoraho.

Kwica Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Gikondo

Uretse i Karambo, ubushinjacyaha buvuga ko Seraphin Twahirwa yagiye agaba ibitero mu bice binyuranye by’Akarere ka Kicukiro. Hamwe muri aho ni kuri Kiriziya Gatorika ya Gikondo ahazwi nko ku ba Palotti, aho abatutsi bari bahahungiye bari bizeye ko bari buhakirire kuko ari mu nzu y’Imana nkuko byagiye bigenda mu myaka y’1959.

Umushinjacyaha ati “Dufite ubuhamya buri ‘direct’ buvuga ibyo Twahirwa yakoze i Gikondo nyuma y’itariki 8 mu gihe we avuga ko atari akiri i Gikondo.”

Umwe mu batangabuhamya bari bahungiye kuri Paroisse ya Gikondo yavuze ko mu bari kw’isonga mu kugaba icyo gitero ari Seraphin Twahirwa na Pierre Basabose mu gihe aba bombi badahwema kuvuga ko batari baziranye.

Avuze amazina menshi y’abantu bagiye barasa cyangwa bagatemwa ku bice bimwe by’umubiri, ariko ku bw’amahirwe bakarokoka babikesha kuba barihishe mu mirambo. Abenshi muri abo barokotse byabasigiye ubumuga bukomeye.

Gufata ku ngufu abagore n’abakobwa

Ku bijyanye no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, umushinjacyaha avuga yari politike yo gutesha agaciro abatutsikazi bavuga ko abatutsikazi ari indaya, birata, n’ibindi. Ati “Iyi ni viol politique.”

Umushinjacyaha avuga ko icyaha cyo gufata ku ngufu, kiri mu byaha by’intambara biregwa Seraphin Twahirwa, ni ibyaha byakorewe abatutsikazi abenshi bibasigira uburwayi bukomeye burimo na Virus itera SIDA.

Akavuga ko abatangabuhamya bahuriye ku kuba Twahirwa yarakundaga abagore na wisky. Ibi binahamywa na zimwe mu nterahamwe zirimo Sakade. Undi mutangabuhamya ati “Séraphin yakundaga abagore cyane ariko akavuga ko byaba ari igihombo gikomeye kutarongora Abatutsikazi.”

Amwe mu mafoto y’Abatutsi biciwe i Gikondo

Mu gukora ibyo byaha, haba gahamijwe kwangiza nyababyeyi (matrice) y’umugore hagamijwe kumubuza gutanga ubuzima.

Twahirwa uretse gufata abagore ku ngufu ngo yashishikarizaga interahamwe kubikora. Kuri bamwe mu bagore, gufatwa ku ngufu ngo ni bwo buryo bwonyine babwirwaga ko aribwo buza gutuma baticwa.

Undi mutangabuhamya wari interahamwe avuga ko Twahirwa yohererezaga interahamwe Abatutsikazi ngo zibafate ku ngufu, ati “Kandi icyo yavugaga cyabaga kigomba gukorwa. Ijambo rye ryari itegeko.”

Martha Mukamusangwa wakoranaga na Twahirwa muri Minitrap ni umwe mu bagore bafashwe ku ngufu na Twahirwa, hari kandi uwitwa Esperance, ubuhamya bwe bwasomwe mu rukiko. Ibyo gufata abagore ku ngufu, interahamwe zakoranaga na Twahirwa zavuze ko yabitangiye mbere ya Jenoside.

Mu bo yafashe ku ngufu muri Jenoside harimo Béata Iribagiza yari yarabohoje, Agnes Uwamwezi wari pharmacienne.

Umwe mu batangabuhamya yavuze ko bamwe muri abo bagore bagiye bafatwa ku ngufu na Twahirwa batatinyutse kubwira abagabo babo ibyababayeho kuko mu muco wa kinyarwanda bitoroha kuba umugore yabwira umugabo we ako kaga yahuye nako.

Undi mutangabuhamya avuga ko Twahirwa yakundaga abagore b’abatutsikazi cyane kandi agakunda gufata cyane abagore bafite abagabo. Avuga ukuntu yafashe ku ngufu umugore wa Placide, hamwe n’umukobwa witwa Devota yamaranye iminsi itatu amusambanya ku gahato.

Umushinjacyaha avuga ko hari umutangabuhamya wavuze ko mu kabari, Twahirwa yabaga ari kunywa inzoga, intoki ze yazishyize mu myanya ndangagitsina y’umugore wa Placide waje no kwicwa muri Jenoside. Bamwe muri abo bagore bafashwe ku ngufu ngo basanze barasamye inda z’interahamwe.

Umutangabuhamya yavuze ko Interahamwe yicaga, ikiba, igafata abagore ku ngufu yabaga iteye ikirenge mu cya shebuja Séraphin Twahirwa.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko hari interahamwe zavugaga ko zitagishishikajwe no kwica ahubwo icyo zishyize imbere ari ugufata ku ngufu abatutsikazi.

“Ubuzima bwe bwo mu mutwe nta kibazo bufite”

Akomeje avuga ku gitero cyagabwe kuri ETO Kicukiro, kuri Stage Amahoro n’ahandi,  asobanuye uburyo Twahirwa yagenzuraga ubwo bwicanyi bwose ari muri Suzuki Samurai ye.

Bamwe mu bari bahungiye muri ETO, nyuma bakaza kujyanwa Nyanza ya Kicukiro, bavuze ko mu nterahamwe zaje kwica abantu harimo iz’i Gikondo, aho hakaba hari abatutsi basaga ibihumbi bitatu , mu bari baziyoboye harimo na Twahirwa.

Ubundi buhamya bukubiye mu nyandiko z’abashakashatsi burasobanura uburyo ibitero bya Gatenga na Karambo byishe Abatutsi batabarika kuri 13 Gicurasi, “umunsi inkotanyi zafatiyeho Gikondo.”

Umushinjacyaha avuga ko ubwo Twahirwa yaganiraga n’itsinda ry’abaganga b’inzobere mu birebana n’ubuzima bwo mu mutwe, bavuze ko ubuzima bwe bwo mu mutwe nta kibazo bwari bufite. Gusa icyo gihe ngo yababwiye ibijyanye n’agahinda yatewe nuko Se ubabyara yari yarabataye, ubwo yabivugaga ngo babonaga hari ikintu cy’ubugome kihishe inyuma y’ibyo yavugaga ndetse ugasanga adaha abantu agaciro.

Umushinjacyaha avuga ko Séraphin Twahirwa yari yarubatse ubuhangange bushingiye ku isano n’umuryango wa Perezida Habyarimana. Agaragaza ko yajyanaga n’ibyo ubutegetsi bwa Habyarimana bwakoraga.

Twahirwa ngo yavugaga ko ari umuntu wakurikizaga icyo abayobozi babaga bavuze kandi akaba yari umuntu wakundaga kuba inshuti n’abantu bakomeye.

Basabose  ibye bizitabweho

N’ubwo Basabose afite ikibazo cy’uburwayi bwi mu mutwe butuma atibuka ariko akora ibyo ashinjwa yari muzima, agasaba inteko y’urukiko kuzabyitaho. Umushinjacyaha avuga ko Basabose yavuze ko yavuye i Kigali tariki 7 Mata, ariko abatangabuhamya benshi bagaragaje ko atari byo.

Umushinjacyaha yabwiye abagize itsinda ry’inyangamugayo ko mu bo bagomba gutanga ho umwanzuro, harimo Pierre Basabose, ibyo bikazakorwa hatitawe ku bibazo byo mu mutwe afite afite, ahubwo hitawe ku cyatumye aza mu rukiko.

Umushinjacyaha avuga ko ku bijyanye na Seraphin Twahirwa ndetse na Pierre Basabose, hagiye hagaragaramo kubeshya cyane, avuze ko ari abagabo babaho mu kinyoma.

Umushinjacyaha ati “Kubeshya bisaba ubwenge, ‘mentir est art.'” Aha abivuze mu buryo bwo gusobanura ibyaha bya Basabose, wanabeshye ko umuryango we wose wapfiriye muri Congo ngo ashobore kubona ibyangombwa by’ubuhinzi mu Bubiligi. Yakunze no kubigarukaho agaragaza ibinyoma bya Basabose ku matariki yaviriye muri Kigali.

“Nta mutangabuhamya wifuza kwihorera”

Umushinjacyaha Kathleen Grosjean avuga ko hashize imyaka 29 Jenoside ibaye, mu batangabuhamya bagiye bumvwa n’urukiko nta n’umwe wigeze avuga ko yifuza kwihorera, ahubwo bose bavugaga ko bifuza guhabwa ubutabera.

Umushinjacyaha ati “Igihano gishobora kuremera ariko gufungura amaso ku byo bakoze ni uguha ubutabera abo bahemukiye.”

Umushinjacyaha abwiye itsinda ry’inyangamugayo ko bamwe mu batangabuhamya bagiye bivugira ko Bari inshuti ya Twahirwa,ariko akaba we ataratinye kubagirira nabi.Avuga ko abagije jury bafite akazi gakomeye ko gutanga ubutabera,abasaba kutazatinya gukondana abaregwa.

Yabasabye gutanga ubutabera kugira ngo imvugo ya ntibizongere kubaho ukundi, izabe impamo.

Umushicyaha ati “Ntabwo abanazi bishe miliyoni 6 z’abayahudi icyarimwe.cyangwa ngo Interahamwe zice miliyoni y’Abatutsi icyarimwe, zagiye zica umwe umwe. “Ibi ni ukwerekana ko akababaro katagombye kureberwa muri rusange ahubwo ko buri wese mu barokotse yababajwe ku giti cye.”

Inkuru bifitanye isano: https://iribanews.com/twahirwa-seraphin-yahaga-interahamwe-amapeti-nkaya-gisikare-ubuhamya/

https://iribanews.com/u-bubiligi-filip-reyntjens-yaranzwe-no-kwivuguruza-mu-rubanza-rwabashinjwa-jenoside/

https://iribanews.com/u-bubiligi-maitre-flamme-yabajije-abakoze-iperereza-icyemeza-ko-abapfuye-muri-jenoside-bari-abatutsi/

Urubanza ruracyakomeje…

 

 

 

Related posts

Birababaje kumva muvuga ko abatangabuhamya babeshya-Alain Gauthier

Emma-Marie

Emmanuel Gasana yameye ko ashobora kuba yarakoze amakosa

Emma-Marie

Karasira Aimable ntiyaburanye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar