Image default
Ubutabera

U Bubiligi: Maître Flamme yabajije abakoze iperereza icyemeza ko abapfuye muri Jenoside bari Abatutsi

Mu rubanza ruri kubera mu Rukiko rwa rubanda (Cour d’assises) I Bruxelles, Maître Jean Flamme wunganira Pierre Basabose uregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yabajije abakoze iperereza icyemeza ko abapfuye muri Jenoside bari Abatutsi.

Ku munsi wa gatandatu w’urubanza ruregwamo Abanyarwanda Pierre Basabose na Twahirwa Seraphin alias kihebe, itsinda ryakoze iperereza mu Rwanda no hirya hino ku byaha aba bagabo bashinjwa ryavuze ibyavuye mu iperereza. Nyuma yo kumva ibyo iri tsinda ryatangaje, Maître Jean Flamme yababajije icyemeza ko abapfuye muri Jenoside bari Abatutsi.

Ku munsi wa mbere w’urubanza tariki 9 Ukwakira 2023, Maître Jean Flamme yari yamaganwe n’Ubushinjacyaha nyuma yo gukoresha imvugo ‘Genocide des Rwandais’ ipfobya Jenoside.

                                                                              Maître Flamme 

Itsinda ryakoze iperereza ku byaha bya Jenoside Twahirwa Pierre Basabose na Twahirwa Seraphin bashinjwa ryavuzwe no mu gihe cy’inkiko Gacaca, mu iburanisha ryabereye mu tugari twa: Karambo, Gashyekero na Gakoki duherereye mu murenge wa Gatenga.

Basabose yashishikarizaga Interahamwe kwica Abatutsi

Mu buhamya bwatanzwe Pierre Basabose yari akurikiranyweho ibyaha birimo kuyobora ibitero byajyaga kwica abatutsi mu cyahoze ari Komini Kicukiro by’umwihariko mu tugali twa Gatenga na Gikondo.

Pierre Basabose ngo yagaragaye kenshi muri Gikondo ashimira interahamwe ku kazi zakoraga ko kwica abatutsi kandi abashishikariza gukomeza ibyo bikorwa.

Abagize iri tsinda bavuga ko iperereza ku byaha Seraphin Twahirwa aregwa ryakozwe mu byiciro 11 birimo uburyo bw’ikoranabuhanga bwa ‘video conference’ bwakoreshejwe habazwa umugore we Primitive Uwimana hagati y’ukwezi kwa 7 n’ukwezi kwa 9 muri 2020. Icyatumye ibazwa rikorwa muri ubwo buryo ngo ni ukubera icyorezo cya Covid 19 cyari cyugarije isi muri icyo gihe.

Itsinda kandi ngo ryageze mu Rwanda  kuva tariki ya 25 Gicurasi kugeza tariki ya 7 Kamena 2019. Impamvu yo kujya mu Rwanda ngo nuko hari abantu 127 bagombaga kumvwa batanga ubuhamya ndetse hagafatwa n’amafoto yaho ubwicanyi byagiye bubera. Muri abo Bose Ariko 32 gusa ngo nibo bashoboye gutanga ubuhamya, abandi  harimo abari barapfuye, abatarashoboraga kuvuga n’abandi bitamenyekanye aho baherereye.

Mu rukiko herekanwe amashusho agaragaza tumwe mu duce twagiye tuberamo ubwicanyi ndetse  n’aho abaregwa bari batuye. Nkuko bigaragara ku mafoto, Twahirwa yari atuye hafi y’uruzitiro rwa Magerwa, yari aturanye neza n’interahamwe yagize uruhare rukomeye mu kumutangaho amakuru mu gihe cy’ibazwa.

Mu kwerekana  inzu z’aho Twahirwa yari atuye hafi ya Magerwa,harerekanwa kdi n’imwe mu miryango yishe yari utuye, ahari hatuye interahamwe bakoranaga ndetse n’ahaberaga za mitingi z’interahamwe.

Hamwe mu herekanywe n’ahari hatuye umuryango wa Roger Ndengeyingoma watwikiwe mu nzu we n’umuryango we wose, bigizwemo uruhare na Twahirwa, hakaba harashyizwe n’ikimenyetso cyo kwibuka.

“Twahirwa yakundaga kuvuga ko akunda abagore b’abatutsi”

Ibyaha Twahirwa na Basabose bakurikiranyweho babikoreye muri Komini ya KICUKIRO, imwe muri Komini 3 zari zigize PVK ( Prefecture de la Ville de Kigali).

Abakoze iperereza bavuga ko ubwo itsinda ryabo ryajyaga mu Rwanda ku nshuro ya kabiri muri 2021 basuye inzu ya Twahirwa, inzu ya Pierre Basabose (yaje guturwamo na Pasteur Bizimungu) muri quartier bayitaga ‘le chateau’.

Ku kibazo cyuko Twahirwa ari umwe mu bari bagize akazu, abakoze iperereza bavuga ko 1/2 cy’abantu 32 babahijwe bemeje ko ariko byari bimeze.

Bamwe mu babajijwe bavuze ko Twahirwa yari interahamwe ikomeye yakundaga ko bayita” Perezida”. Hari kandi abavuze ko rimwe na rimwe bamubonaga afite intwaro.

Abatangabuhamya bavuze ko mbere ya Jenoside, ubuzima bwari bubi I Gikondo bitewe nuko hari imiryango y’abatutsi yagabwagaho ibitero n’interahamwe, hakaba hari abishwe.

Twahirwa yibukwa kandi nk’umuntu ngo wakundaga kuvuga ko akunda abagore b’abatutsi kandi ko uwo ashatse kuryamana nawe (gufata ku ngufu)abikora.

Mu bagore babajijwe kandi harimo uwavuze uburyo yari avuye gusenga, Twahirwa akamufata akamujyana mu bihuru akamufata ku ngufu(ndetse akamwangiza cyane mu myanya ye y’ibanga),Twahirwa ngo yamubwiye ko naramuka abivuze azamwica. Icyo gihe ngo yamuvunnye n’akaboko.

Twahirwa Seraphin

Zimwe mu nterahamwe zavuze ko zakoranaga na Twahirwa ngo zavuze ko mu gitondo cyakurikiye urupfu rwa Habyarimana, interahamwe zagiye zihabwa intwaro zirimo imbunda, grenade ndetse n’intwaro gakondo ari nako bagenda babwirwa amazina y’abo bagombaga kwica. Icyo gihe kandi Twahirwa yagize uruhare mu kwica abatutsi benshi.

Mu batanze ubuhamya harimo babiri bavuga ko muri ETO Kicukiro bahahuriye n’akaga gakomeye bigizwemo uruhare na Twahirwa. Abatariciwe muri ETO, bajyanywe I Nyanza ya Kicukiro kwicirwayo ari naho uwatanze ubuhamya yarokokeye.

Twahirwa yahakanye ko mu gace yari atuyemo nta bwicanyi bwahabereye

Ubwo yabazwaga niba mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi hari ibikorwa bidasanzwe birimo ubwicanyi byabereye mu gace yari atuyemo,Twahirwa yavuze ko ntabyigeze bihaba.

Nyuma y’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyalimana, Twahirwa avuga ko inkotanyi zaje mu gace yari atuyemo zigatangira kwica abaturage zahuraga nabo bose. Nyuma yaho ngo hari bombe zaguye bugufi bw’aho yari atuye ngo ziturutse ku Kimihurura.

Twahirwa uvuga ko yagiye guhisha umugore we ubwo Jenoside yari igitangira, yabwiye uwakoraga iperereza ko yagiye guhisha umugore ku nshuti ye ko ariko izina ry’iyo nshuti atarivuga.

Abajijwe ku birebana n’intwaro,Twahirwa yavuze ko atazi gukoresha imbunda kandi ko ntayo yigeze atunga.

Ubwo Pierre Basabose yabazwaga we yavuze ko igihe yari umusirikari, ibyo kurinda umukuru w’igihugu yabyigiye muri  Zaire(DRC) ari naho yigiye gutwara imodoka. Yahawe kandi amasomo ya gisirikari mu bindi bihugu birimo Cameroon, ubushinwa na Koreya.

Basabose yavuze ko yamenye iby’urupfu rwa Habyalimana abibwiwe n’umwe mu bari abashoferi ba Habyalimana wahise anamubwira ko agomba gukora ibishoboka byose akava muri Kigali kuko ibintu bigiye kumera nabi.

Filime z’urukosasoni n’ibiganiro biganisha ku mibonano mpuzabitsina

Abakoze iperereza bavuga ko igihe cyose Twahirwa yabazwaga yavuze ko ntaho ahuriye n’interahamwe ko atigeze azijyamo.

Abajijwe ku bwicanyi bwabereye muri ETO Kicukiro,Twahirwa yavuze ko ibyahabereye atabyibuka, ko icyo azi gusa ari uko abahahungiye bari barinzwe na MINUAR(ingabo za Lonu).

Ubwo smartphone ya Twahirwa yafatwaga, basanze harimo ibiganiro yagiranye n’umugore we ku bijyanye n’ubuhamya yagombaga gutanga, muri ibyo biganiro ngo Twahirwa yamubwiraga ibyo azavuga mu gihe azaba ari kubaza ndetse akamusaba kureka iyo gahunda yo gutanga ubuhamya.

Abakoze iperereza kandi bavuga ko uretse filime z’urukozasoni(pornographie) basanze muri phone ya Twahirwa, basanzemo ibiganiro biganisha ku mibonano mpuzabitsina yagiranaga n’abagore, kuri ibyo hakiyongeraho amafoto y’ubwambure (sexe d’un homme).

Mu byo basanze muri computer ye harimo ibiganiro by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda banengaga akazi kakozwe n’urukiko rwa Arusha. Harimo kandi ibiganiro bya Padiri Thomas Nahimana nawe utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ u Rwanda.

Ubwo umugore wa Twahirwa yabazwaga yavuze ko atunzwe n’akazi ko kudoda imyenda akora i Nairobi muri Kenya.

Mu butumwa bugufi Twahirwa yandikiraga umugore we ngo yamubwiraga ko mu gihe azaba ari kubazwa, ibintu byose azajya avuga ko ntabyo azi kandi akavuga ko mu gihe cya Jenoside, yibuka umugabo we nk’umuntu wari uhangayikishijwe no kumuhungisha.

Abakoze iperereza bavuga ko kuva  Twahirwa yafata ku ngufu Primitiva wari wamusuye,ubwo uyu mugore yabazwaga yavuze ko ubuzima yabanyemo na Twahirwa yamukoreraga “violence sexuelle”

Umugore wa Twahirwa avuga ko intambara zabaye mu nkambi muri Congo mu 1996 arizo zatumye atandukana na Twahirwa.

Nyuma yaho uyu mugore yaje kwambuka ajya i Rubavu aho yavuye muri 2008 yerekeza muri Kenya gushaka ubuzima.

Uyu mugore avuga ko ubwo Jenoside yatangiraga,Twahirwa yagendaga mu gitondo ari kumwe n’interahamwe, bakagaruka bigamba abatutsi bishe ndetse n’ibyo basahuye.

Twahirwa kandi imbere y’umugore we ngo yigambaga gufata ku ngufu abakobwa bo muri quartier, ibyo ngo yabivugaga nta kwicuza agaragaza ahubwo avuga ko ibyo akora bimugira”champion”.

Abakoze iperereza bavuga ko ubwo bari bagiye muri Kenya kuganira n’umukobwa wa Twahirwa witwa Olivia Twahirwa bisabwe na se, bitashobotse kuko aho yabaga yari yarahimutse ajya ahandi nyuma y’ibibazo ngo yagiranye n’umugabo we.

Abakoze iperereza bavuga kandi ko umugore wa Twahirwa yavuze ko muri Congo atabanaga n’umugabo we ko ahubwo Twahirwa yabanaga na Emeritha, wari ihabara rye.

Basabose ngo ntazi Radio RTLM

Ubwo Pierre Basabose yabazwaga n’uwakoraga iperereza niba azi radio RTLM, Basabose yamusubije ko iyo radio ntayo azi, asaba uwo wamubazaga kumusobanurira iyo radio iyo ariyo n’icyo yakoraga. Basabose yavuze kandi ko ubwo Jenoside yatangiraga, nta muntu n’umwe wishwe (cadavre) yigeze abona i Gikondo.

Abakoze iperereza bavuga ko ubwo bashakaga kuganira n’umugore wa Pierre Basabose usigaye aba mu gihugu by’u Buholandi bitakunze kuko uwo mugore yanze kugira icyo avuga.

Iperereza kandi ryagaragaje ko uretse imigabane y’ibihumbi 600  Pierre Basabose yari yaraguze muri radio RTLM, abana  batandatu yari afite, buri mwana yari yaramuguriye imigabane ifite agaciro k’ibihumbi bitanu muri iyo Radio.

Abakoze iperereza bavuga kandi ko hari abantu ba hafi mu miryango y’abaregwa bagiye begerwa ngo batange ubuhamya ariko bakanga, abandi bakabyemera ariko byagera ku munsi w’ibazwa bagakuraho telephone.

Abakoze iperereza bavuze amwe mu mazina y’abantu bazumvikana muri uru rubanza, muri abo harimo babyara ba Perezida Habyalimana, abavandimwe ba Seraphin Twahirwa, abaturanyi b’abaregwa, interahamwe n’abo mu miryango y’abaregwa.

Inkuru bifitanye isano:

U bubiligi: Maître Jean Flamme yakoresheje imvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rukiko aramaganwa

U Bubiligi: Basabose ushinjwa uruhare muri Jenoside yavuze ko nawe yagiriwe nabi n’Abahutu

iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

 

 

Related posts

Umushinjacyaha mu rubanza rwa Basabose na Twahirwa ati “Nta mutangabuhamya wifuza kwihorera”

Emma-Marie

Rulindo: Umugore watwitse umwana we yavuze ko ari Shitani yabimuteye

Emma-Marie

Dosiye ya wa mugore wakubise umugabo amuhora ko yanze gutaha yashyikirijwe Urukiko

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar