Image default
Ubutabera

Rulindo: Umugore watwitse umwana we yavuze ko ari Shitani yabimuteye

Tariki ya 29 Ugushyingo 2021 Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye bwa Gicumbi bwaregeye Urukiko Umugore w’imyaka 47 y’amavuko, utuye mu Karere ka Rulindo,Umurenge wa Kinihira, Akagari ka Marembo, Umudugudu wa Kigali, bumukurikiranyeho gutwika umwana yibyariye akamwangiza isura  yo mu maso ku buryo bubabaje, amuhora ko bamubwiye ko yiba.

Uregwa yakoze icyaha  tariki 11/11/2021 ubwo yahengeraga umuhungu we aryamye w’imyaka 19 y’amavuko , agashyushya amazi yamara kubira akayamusukaho akamwangiza bikomeye isura yo mu maso ndetse no ku nda.

Umugore arashinjwa gutwika umwana we akoresheje amazi ashyushye

Umuhungu we yumvise ahiye ashigukira hejuru avuza induru abantu baza kumutabara, ahita ajya gutanga ikirego, nyina atabwa muri yombi.

NPPA dukesha iyi nkuru yatangaje ko uyu mugore mu ibazwa rye yemera icyaha akavuga ko ari shitani yabimuteye, ko bwari uburyo bwo kumuhana ngo atazongera kwiba, umujinya wamufata agahita amutwika.

Ibyo avuga ugasanga nta kuri kurimo  kuko  umuhungu we yamubajije icyo ashyuhirije amazi akamubeshya ko ari ayo guha ingurube, bigaragara ko yafashe umwanya uhagije wo kubitekerezaho kandi azi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko

Iki  cyaha nikimuhama azahanishwa ingingo ya 121y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Paris: Bamwe mu banyamategeko basabye Urukiko guhamya Laurent Bucyibaruta ibyaha bya Jenoside ashinjwa

Emma-Marie

Angeline Mukandutiye yavuze uko yinjizaga abakobwa mu barwanyi ba FLN

Emma-Marie

Rubavu: Gutinda kurangiza imanza bibangamira uburenganzira bw’abaturage

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar