Tariki ya 29 Ugushyingo 2021 Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye bwa Gicumbi bwaregeye Urukiko Umugore w’imyaka 47 y’amavuko, utuye mu Karere ka Rulindo,Umurenge wa Kinihira, Akagari ka Marembo, Umudugudu wa Kigali, bumukurikiranyeho gutwika umwana yibyariye akamwangiza isura yo mu maso ku buryo bubabaje, amuhora ko bamubwiye ko yiba.
Uregwa yakoze icyaha tariki 11/11/2021 ubwo yahengeraga umuhungu we aryamye w’imyaka 19 y’amavuko , agashyushya amazi yamara kubira akayamusukaho akamwangiza bikomeye isura yo mu maso ndetse no ku nda.
Umugore arashinjwa gutwika umwana we akoresheje amazi ashyushye
Umuhungu we yumvise ahiye ashigukira hejuru avuza induru abantu baza kumutabara, ahita ajya gutanga ikirego, nyina atabwa muri yombi.
NPPA dukesha iyi nkuru yatangaje ko uyu mugore mu ibazwa rye yemera icyaha akavuga ko ari shitani yabimuteye, ko bwari uburyo bwo kumuhana ngo atazongera kwiba, umujinya wamufata agahita amutwika.
Ibyo avuga ugasanga nta kuri kurimo kuko umuhungu we yamubajije icyo ashyuhirije amazi akamubeshya ko ari ayo guha ingurube, bigaragara ko yafashe umwanya uhagije wo kubitekerezaho kandi azi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko
Iki cyaha nikimuhama azahanishwa ingingo ya 121y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano.
iriba.news@gmail.com