Image default
Amakuru Politike Ubutabera

Aho urubanza rwa Kabuga ruzabera hamenyekanye

Umushinjacyaha mukuru w’Urwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT) Serge Brammertz, yavuze ko igihe urubanza rwa Kabuga Felecien ruzabera cyose rugomba kubera Arusha muri Tanzaniya.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Serge Brammertz, yavuze ko ifatwa rya Kabuga ryabaye ku wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020 ryagendeye ku makuru y’ibihugu n’inzego zitandukanye kandi  rigomba kubera isomo abandi bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bakihishahisha kuko bakomeje gushakishwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu mezi macye ashize, u Bubirigi, u Bwongereza n’u Bufaransa bashyize hamwe amakuru ya nyuma mashya yatumye bimenyekana ko Kabuga ari mu Bufaransa.

Ku bijyanye naho urubanza rwa kabuga ruzabera hagati ya Rahe, na Arusha, Serge yagize ati “Nshingiye ku nyandiko mpuzamahanga isaba ko atabwa muri yombi birasobanutse cyane ko agomba kohererezwa uru rwego gusa nyine tugomba kureba uko ibintu bizaba byifashe mu byumweru biri imbere ku bijyanye n’ingendo kubera covid-19 tukamenya kwemeza niba zajya arusha cyangwa i rahe, ariko ikidashidikanywaho nuko mu gihe urubanza ruzabera cyose rugomba kubera arusha.”

Avuga ku ifatwa ry’uyu mugabo wari umaze imyaka 26 akwapa ubutabera, yagize ati  “Iri fatwa ni umusaruro w’iperereza n’ubugenzacyaha ryamaze imyaka ibiri. Nk’uko byamenyeshejwe abanyamakuru i Kigali ndetse no mu kanama gashinzwe amahoro ku isi, mu myaka ibiri ubwo natangiraga inshingano nakoze amavugurura mu itsinda rishinzwe gushakisha no gukora amaperereza kuri Kabuga noneho dusubira inyuma duhera ahantu twari tuzi neza ko yigeze kuba ari ariho mu Budage mu mwaka wa 2007.”

Iperereza ku matelephone no mu bikorwa by’imari bya Kabuga

“Murabizi ko habayeho ibihuha byinshi byavugaga aho ari bimwe ngo ni mu bihugu byo muri africa cyangwa mu bihugu by’I burayi. Rero nafashe umwanzuro ko dutangirira aho twari tuzi neza ko yageze mu 2007 muri iyo myaka ibiri nashyizeho tsinda mvugana n’ibihugu bitandukanye na polisi mpuzamahanga ya interpol n’iy’iburayi. Gushyira hamwe amakuru yose twari tumaze kubona no gukoresha tekinike zigezweho zo gukora iperereza, guperereza cyane ibijyanye n’imari n’amatelephone mu buryo burambuye.”

“Twakusanyije amakuru mu gihe gisaga umwaka tugera ku mwanzuro w’uko bishoboka cyane ko ari mu bwongereza mu bufaransa cyangwa mu bubiligi. Ariko mu mezi atatu ya nyuma nibwo twaje kumenya ko bishoboka cyane ko ari mu Bufaransa ndetse mu bice by’i paris. Ubwo nibwo twakajije umurego mu bikorwa by’ubufatanye n’ubuyobozi  bw’ubufaransa birangira mu byumweru bicye bishize tumenye neza aho yihishe.”

Umushinjacyaha mukuru w’Urwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT) Serge Brammertz

“Ubufaransa bwahise bushyiraho abamushakisha, ubuyobozi bw’ubufaransa mu by’ukuri bwagize uruhare rukomeye mu kumenya inyubako yari arimo habaho rero gukorana hagati yacu na polisi n’umushinjacyaha mukuru w’iparis. Ubwo bufatanye bwari ku rwego rwo hejuru nibwo bwatanze umusaruro ku wa gatandatu.”

Nyuma y’ifatwa rya Kabuga hagiye gukurikiraho iki ?

“Ndumva mbere na mbere twafata umwanya tukagaragaza uburyo twishimiye kuba yarafashwe hari abantu benshi twaganiraga ikigali bavuga ko umunsi nk’uyu utazigera ubaho, ariko ubu noneho byarabaye yarafashwe ndatekereza ko abarokotse jenoside benshi biruhukije twategereje uyu munsi mu gihe cy’imyaka 26 none dushobora kwishima ku bw’inyungu z’abarokotse.”

“Ubu rero harakurikiraho ikindi kiciro cy’urubanza rwe nyakuri. Kuri ubu ari i paris mu gihe gito azagezwa imbere y’abacamanza mu bufaransa hanyuma ibintu bitandukanye ubutabera bw’ubufaransa buteganya bigomba gukurikizwa, ariko nyine ubusabe bw’uko yohererezwa urwego rwamushakisha bufitwe n’abayobozi b’ubufaransa.”

“Nshingiye ku nyandiko mpuzamahanga isaba ko atabwa muri yombi birasobanutse cyane ko agomba kohererezwa uru rwego gusa nyine tugomba kureba uko ibintu bizaba byifashe mu byumweru biri imbere ku bijyanye n’ingendo kubera covid-19 tukamenya kwemeza niba zajya arusha cyangwa i rahe, ariko ikidashidikanywaho nuko mu gihe urubanza ruzabera cyose rugomba kubera arusha.”

Serge yagize n’ubutumwa ageze ku bandi bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi bakihishahisha hirya no hino, avuga ko ntaho guhungira bafite kuko hari abantu babashakisha kandi barimo gukoresha ikoranabuhanga rihambaye bishobora gufata igihe ariko bizarangira bafashwe. Yatanze urugero rw’uko Kabuga yakoresheje amazina asaga 10 yiyoberanya, ariko amahereza akaba yarafashwe.

iriba.news@gmail.com

Related posts

U Rwanda rwiyamye u Burundi

Emma-Marie

Perezida Macron ntakiri mu Rwanda -Amafoto

Emma-Marie

Coronavirus: Bwa mbere urukingo rwayo rugiye kugeragezwa muri Africa

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar