Image default
Ubutabera

“Ingénier cyangwa kapita ntibubaka’ Dr. Munyemana yatangaga amabwiriza yo kwica Abatutsi”

Mu rubanza rwa Dr. Munyemana Sosthène ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruri kubera i Paris mu Bufaransa, abatangabuhamya batandukanye baramushinja gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi muri abo batangabuhamya hari uwavuze ati ‘Ingénier cyangwa kapita ntibubaka’ Munyemana yatangaga amabwiriza yo kwica Abatutsi.

Dr. Munyemana Sosthène (Photo Internet)

Kuva tariki 14 Ugushyingo 2023, mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris (Cour d’Assises de Paris) urubanza rwa Dr. Munyemana  Sosthène rurarimbanije rukaba ruri gutangwamo ubuhamya n’abatangabuhamya basaga 60 harimo abaturutse mu Rwanda, abari mu Rwanda n’abari mu mahanga.

Umwe mu batangabuhamya w’umugabo wanagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yaranakatiwe gufungwa burundu, yagarutse ku mabwiriza yo kwica Abatutsi bahabwaga na Munyemana.

Uwunganira abaregera indishyi yaramubajije ati: “Ngo Munyemana yaba yaravuze ko mugomba gukura urumamfu mu ngano, kandi ko Umuhutu uhisha Umututsi agomba kwicwa?

Umutangabuhamya: YEGO.

Uwunganira abaregera indishyi: “Uhamya ko ku Kabakobwa nta kintu Munyemana yahakoze ariko yahamagaje abajandarume baza kwica?

Umutangabuhamya: YEGO, ariko reka mbabwire ko kuri chantier burya injeniyeri cyangwa kapita atubaka, ahagarikira abubatsi!

Undi mutangabuhamya yavuze ko kuri centre de santé ya Rango hari hahungiye abarimo abahutu n’abatutsi, Dr. Munyemana  Sosthène we ubwe ‘yaravuze ngo nibivangure Abatutsi bajye Kabakobwa naho Abahutu bajye mu ngo zabo.

Yarakomeje ati: “Abahutu twasubiye mu ngo zacu, nyuma ya saa sita nibwo twategetswe kubasanga (Abatutsi) aho bari tujya Kubica. Mbere y’uko tujya Kabakobwa kwica Abatutsi, Munyemana we ubwe ari kumwe natwe twateye urugo rwa Nkurikiyimana Deo. Munyemana ubwe na pistoli yari afite yarabanje arasa imbwa yaho kuko yagiraga amahane cyane, ndetse anarasa umuzamu wo muri urwo rugo.”

Hari kandi umutangabuhamya wavuze ko Munyemana yari umwe mu bayobozi ba MDR Power i Tumba, ndetse n’iyo mwahuraga yagombaga kubanza kukumenya, akakubaza ngo POWER? Nawe ugasubiza ngo POWER!

Undi mutangabuhamya kandi yavuze ko Munyemana yakoraga amarondo kuri bariyeri, afite icumu rirerire. Uyu mutangabuhamya w’umugabo ufite imyaka hafi 70 y’amavuko, mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umushoferi, ubu afungiye muri Gereza ya Huye.

At: “Ndabyibuka neza hari hagati y’itariki ya 20 na 24 Mata 04,  Munyemana naramubonaga agendana n’aba GD, harimo Majoro Rusigariye, komanda wungirije wa Gendarmerie groupement ya Tumba, yabaga yambaye ikoti rirerire rigera ku mavi, rifitemo umukandara, agashingamo iyo nkota nkuko abasirikare bashyiramo za bayoneti. Yabaga anafite inkoni ndende hafi ya metero ebyiri, hejuru ifite icyuma gisongoye, yambaye n’ingofero yo mu migwegwe nka ziriya Abashinwa Bambara[…]yabaga yeskotinzwe n’umusore witwaga Faustin yabaga afite imbunda ya karachinikov, se yari umucuruzi witwaga Kubwimana Felicien.”

Munyemana yabihakanye

Ahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku buhamya butandukanye bwatanzwe, Munyemana yavuze ati: “Abagiye bavuga uko nari nambaye ngo mfite n’inkota, rwose nta na rimwe nigeze ngendana inkota, sinzi ababivuze aho babikuye.”

Me Gisagara yabajije Munyemana ati: “Sobanura uburyo uvuga ko wari ufite uburenganzira bwo gukangara interahamwe, warangiza ukavuga ko nawe wari ufite ubwoba. Ibyo bintu ko bihabanye wabisobanura ute koko?”

Munyemana ati: “Jean Kambanda yari nshuti yanjye isanzwe ariko byampeshaga imbaraga zo kuba nakubahwa kuko nziranye na we kuko yari umuntu ukaze. Hari aho nageragezaga kuba nakangara abicanyi kubera uwo mugabo tuziranye.”

Dr. Munyemana  Sosthène muntu muntu ki?

Uyu mugabo afite 68 y’amavuko, yavukiye muri Komini Musambira mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama. Mbere ya Jenoside yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mw’ishami ry’ubuvuzi, akaba  n’umuganga w’indwara z’abagore ‘Gynécologue’ mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Yageze mu Bufaransa mu 1995, atura ahitwa i Villeneuve-sur-Lot, akaba yarakoraga mu bitaro byitiriwe Mutagatifu Andereya bya Bordeaux.

Mu Ukwakira 1995 nibwo abantu bambere batanze ikirego mu rukiko rwa Bordeaux basaba ko Munyemana akurikiranwa ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iperereza kuri iki kirego ryatangiye mu mwaka wi 2001 ritangizwa n’urukiko rw’ i Paris.

Mu 2006 u Rwanda rwasohoye impapuro zo kumuta muri yombi, muri Mutarama 2008 leta y’ubufaransa imwima ubuhungiro. Taliki 20 Mutarama 2010, yatawe muri yombi na polisi ya Bordeaux ivuga ko igendeye ku mpapuro z’u Rwanda. Mu Ukuboza 2011, Munyemana yongeye guhamagazwa n’urukiko rwa Paris ngo yisobanure ku byaha bya Jenoside akekwaho, kuva icyo gihe yahise atangira gukorwaho iperereza no gukurikiranwa. Muri Gicurasi 2017 iperereza ryarangiye.

Dr. Munyemana Sosthène  akurikiranyweho ibyaha birimo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside mu Mujyi wa Butare cyane cyane mu bitaro bya Kaminuza aho ashinjwa kwica abana n’abagore, gufungira Abatutsi mu cyumba cy’ibiro bya Segiteri Tumba no gutoranyamo abajyanwaga kwicwa.

Ashinjwa kandi icyaha cyo gukwirakwiza imbunda yahawe n’uwari Minisitiri w’Intebe wa guverinoma yiyise iy’abatabazi, Kambanda Jean.

Twabibutsa ko inkuru ku manza z’abaregwa Jenoside baburanira mu nkiko zo hanze y’u Rwanda kuri ubu abanyamakuru bo mu Rwanda bazigeraho ku bufatanye bw’Umuryango Nyarwanda w’Abanyamakuru baharanira amahoro  ‘Pax Press’ n’Umuryango w’Ababiligi utari uwa Leta uharanira Ubutabera na Demokarasi ( RCN Justice and Democracy).

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa

iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

 

 

 

 

Related posts

Abantu 43 barakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

Emma-Marie

Twahirwa Séraphin yahaga Interahamwe ‘Amapeti’ nk’aya gisikare-Ubuhamya

Emma-Marie

Urukiko rwategetse ko umunyemari Alfred Nkubiri akomeza gufungwa

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar