Image default
Ubuzima

UN yashimye intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu guhindura SIDA amateka

Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (UN), Ozonnia Ojielo, avuga ko intambwe u Rwanda rwateye mu guhangana na Virusi itera SIDA ari umusaruro w’imiyoborere myiza.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (UN), Ozonnia Ojielo

Ozannia Ojielo bitangaje tariki 30 Ugushyingo 2023, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kurwanya SIDA.

Image

Yaravuze ati “U Rwanda rweretse Africa n’isi ko inzira yo guhangana na virusi itera SIDA ishoboka kandi ko buri wese ukeneye ubuvuzi abwemerewe ndetse nta n’ugomba gupfa yishwe na virusi itera SIDA. Ndashimira guverinoma y’u Rwanda imbaraga ikomeje gushyira mu guhindura SIDA amateka bivuze ngo mu 2030 ntayizaba ihari, byose biturutse ku buyobozi bwiza ndetse no gukorana kw’imiryango utari iya leta muri iyi gahunda izana impinduka no gushyiraho ingamba zigaragara.

Image

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko mu myaka yatambutse, ubuvuzi ku bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA bwari bugoye, ariko ubu habaye impinduka zikomeye.

Yagize ati “Mu ntangiriro zo kuvura twabonaga nibura abantu 44 mu bitaro ku munsi turahava tugera kuri batanu ku munsi, none ubu tugeze ku muntu umwe yewe tugeze no ku kinini kimwe ku munsi. Rero hari ikintu kimwe turi kubura muri uru rugendo kuko ikinini kimwe tukimazeho iminsi, niyo mpamvu tugomba gutekereza izindi ngamba.”

Image

Yakomeje avuga ko hakwiye gutekerezwa ku zindi ngamba ziyongera ku zisanzwe zo kwirinda, kuvura ndetse hagatekerezwa no ku rushinge rumwe mu mezi runaka cyangwa mu mwaka kuko ariho siyansi ituganisha.

Ubwandu bushya bwiganje mu rubyiruko

Umuyobozi ushinzwe kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Basile Ikuzo, avuga ko intego ya Minisiteri y’Ubuzima, ari uko nta murwayi wa SIDA uzaba akirangwa mu Rwanda mu 2030.

Yaravuze ati “Mu myaka 20 ishize, ubwandu bushya bugenda bugabanuka, ariko n’ubwo bugabanuka cyera twagiraga abantu bakura bandura kurusha urubyiruko, ariko ubu bisa n’ibyahindutse urubyiruko nirwo rwandura kurusha abantu bakuru, ariko muri rusange ubwandu bwo bwaragabanutse.”

Arakomeza ati “Intego yacu nuko nta murwayi wa SIDA tuzaba dufite mu 2030. Abantu bandura virusi itera SIDA cyangwa abanduye bazaba bahari, ariko nta murwayi wa SIDA tuzaba dufite iyo niyo ntego.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga kouruhare rwa buri muturarwanda wese rukenewe kugirango intego u Rwanda rwihaye igerweho anibutsa abantu ko kurwanya virusi itera SIDA bitareba Minisiteri y’ubuzima gusa.

Image

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) yashyizwe ku mugaragaro muri Nyakanga 2023, yagaragaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bitanu byo ku mugabane w’Africa 95% by’abafite ubwandu bazi ko bayifite, 95.5% bafata neza imiti igabanya ubukana, mu gie 98% bageze ku kigero cyo kuba batakwanduza virusi. Ibi bikaba bitanga icyizere ko mu 2030 nta murwayi wa SIDA uzaba ari mu Rwanda.

iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

 

Related posts

Mu Rwanda hagiye gushyirwa ikigo kizigisha Abanyafurika bazakora mu nganda z’imiti

Emma-Marie

Kuramba birashoboka ariko hari ibyo ugomba kwitwararika

Emma-Marie

Wari uzi ko kuryama wambaye ubusa byongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye?

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar