Image default
Ubuzima

Abagabo bananiwe kwifata bagendane agakingirizo- Vice Mayor Kirehe

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukandayisenga Janviere yasabye abagabo bananiwe kwifata, kugura agakingirizo bakakagendana aho kugira ngo banduze cyangwa bandure Virusi itera SIDA.

Uyu muyobozi yabigarutseho kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2023, mu kiganiro yagiranye n’itsinda ry’Abanyamakuru barwanya Sida mu Rwanda bibumbiye mu Ishyirahamwe (ABASIRWA).

Ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru wari umubajije ku bagabo bavuga ko badakoresha agakingirizo bitewe n’umubare w’amafaranga baba bishyuye ‘indaya’.

                                             Vice Mayor Mukandayisenga Janviere

Vice Mayor Mukandayisenga yavuze ati “Imibonano mpuzabitsina abantu barayikora, ariko icyo dusaba nuko bayikora ikingiye kugira ngo dukomeze kugabanya ubwandu bushya. Ikindi navuga nugusaba abagabo, mu by’ukuri abagabo iyo avuze ngo ntari bukoreshe agakingirizo ati ‘niba utemeye ko dukorera aho nta mafaranga ndi buguhe urahombye[…]Reka dusabe abagabo mu by’ukuri abo byananiye kwifata bagendane udukingirizo mu maduka turimo mu mabutike turimo ku bigo by’urubyiruko turahari ku bigo nderabuzima no kuri hospital turahari. Mu by’ukuri umugabo wese wumva kwifata byamunaniye agure agakingirizo aho kugirango atere mugenzi we HIV”.

Mu bukangurambaga bwakozwe n’Akarere ka Kirehe kuva tariki 1-14 Nzeri 2023 hatanzwe udukingirizo 50,411 utundi dushyirwa ahahurira abantu benshi no ku muhanda munini wa Kaburimbo, kuva Cyunuzi, Gatore, Nyabigega, Centre ya Kirehe, agakomeza no muri Nyakarambi, Rwanteru, ukarinda ugera ku mupaka wa Rusomo. N’ahandi ku du ‘centre’ tw’ubucuruzi ndetse n’ahahurira urubyiruko.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kirehe, Dr. Munyemana Jean Claude, avuga ko Kubera ko hari abantu baba badashaka gufata udukingirizo ku mugaragaro twashyizeho ahantu abantu bashobora kudufata bitabaye ngombwa ko umukozi wo kwa muganga cyangwa umujyanama w’ubuzima aba ahari.

Yakomeje agira inama abantu yo kwipimisha bakamenya uko bahagaze, usanze yaranduye agafata imiti igabanya ubukana.

“Umuntu ufite ubwandu bwa virusi itera SIDA utari ku miti ni ikibazo ku baturage”

Umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe, Dr. Munyemana Jean Claude, yaravuze ati “Umuntu ufite Virus itera SIDA ni Danger kuri Population’ cyane cyane iyo atari ku miti kuko atari ku miti aba ashobora gucikwa agakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kirehe, Dr. Munyemana Jean Claude

Uyu muyobozi avuga ko mu Karere ka Kirehe, abaturage bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bafata imiti igabanya ubukana ari 5010. Mu bukangurambaga bwakozwe kuva tariki 1-14 Nzeri 2023 icyo gihe hapimwe abaturage 15,750, abasanganwe ubwandu bushya ni 37, ab’igitsinagabo ni batandatu, ab’igitsinagore bari 31.

Ikigo nderabuzima cya Kirehe nicyo gifite abaturage benshi gikurikirana bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kuko bagera kuri 518, hagakurikiraho ikigo nderabuzima cya Rusumo kiri mu Murenge wa Nyamugari hafi y’umupaka wa Rusomo gifite abantu 416, icya gatatu ni ikigo nderabuzima cya Mulindi gifite 404. Mu bigo nderabuzima bibiri byo mu Nkambi ya Mahama naho habarurirwa abafite ubwandu bagera kuri 654.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Abagore bari mu mihango bemerewe Conge

Emma-Marie

U Rwanda nirwo rufite ubwandu bw’igituntu buri hasi muri EAC

Emma-Marie

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umuntu yiyahura

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar