Image default
Ubuzima

U Rwanda nirwo rufite ubwandu bw’igituntu buri hasi muri EAC

Kuri uyu wa 22 Werurwe 2024 mu karere ka Rubavu, hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu ubusanzwe wizihizwa ku itariki ya 24 Werurwe buri mwaka.

Ikigo cy’Igihugu gishizwe ubuzima (RBC) cyatangaje ko kwizihiza uyu munsi ari igikorwa kigamije kuzamura ubukanguramba bugamije kwirinda iyi ndwara mu baturage, kubashishikariza kuyisuzumisha no kuyivuza hakiri kare. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Dufatanye turandure igituntu”.

Kwizihiza uyu munsi kandi ni igikorwa cyo guhuza imbaraga z’abari muri gahunda zo kurwanya igituntu gukomeza ubufatanye kugira ngo intego yo kurandura iyi ndwara igerweho.

Igituntu ni indwara yandura ikaba imwe mu ndwara 10 za mbere  zihitana ubuzima bwa benshi ku isi ikaza ku mwanya wa mbere mu guhitana abantu benshi ubwayo yonyine (bitabaye ngombwa ko abarwayi bacyo baba bafite ubundi burwayi bubashegesha).

Nyamara kandi izi mfu zose zituruka ku gituntu n’ubwo ari nyinshi ku isi, zishobora kwirindwa binyuza mu kwisuzumisha hakiri kare no gutangira imiti hakiri kare.

Muri Raporo yasohowe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima – OMS mu mwaka wa 2023 yerekana ko mu mwaka wa 2022 abagera kuri Miliyoni 7.5 bagannye amavuriro kwivuza igituntu hanyuma abagera kuri miliyoni 1.3 muri bo cyarabahitanye.

Muri abo bitabye Imana, abagera ku bihumbi 167 bari barwaye igituntu ariko banafite virusi itera Sida.

Iyi raporo kandi yerekanye ko muri uwo mwaka wa 2022, ku isi yose abagera kuri miliyoni 10.6 banduye igituntu. Ni ukuvuga abagabo miliyon 5.8, abagore miliyoni 3.5 n’abana miliyoni 1.3.

U Rwanda rwateye intambwe igaragara mu kurwanya indwara y’igituntu mu myaka ishize. Ishusho y’iyi ntambwe iragaragarira mu ngingo nkeya zikurikira:

Ubwandu bw’indwara y’igituntu bwaragabanyutse buva ku barwayi 96 ku bantu 100,000 mu 2000 bugera ku barwayi 56 ku bantu 100,000 mu 2022 ibi bigaragazwa na Raporo mpuzamahanga ku ndwara y’igituntu (Global TB Report 2023). U Rwanda ni cyo gihugu gifite ubwandu buri hasi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

– Umubare w’abarwayi bapimwe bagasanganwa igituntu mu mwaka w’ingengo wa 2022-2023 ni abarwayi 9,417 barimo 90 basanganwe igituntu cy’igikatu.

– Gusuzuma igituntu no guhamya ibimenyetso byacyo byarushijeho gukorwa neza kuva kuri 69% mu 2021-2022 bigera kuri 91% mu 2022-2023;

– Abajyanama b’Ubuzima bagize uruhare rungana na 33.4% mu kurwanya igituntu bageza abarwayi bacyo mu mavuriro kugira ngo basuzumwe banavurwe;

– Abagera kuri 86.7% bavuwe igituntu barakira abagera kuri 95% bari baragize ubudahangarwa ku miti nabo baravuwe barakira.

– Kuva mu kwezi kwa 11, 2019 kugeza mu kwa 12, 2023 abafite virusi itera Sida 220,668 bahawe ubuvuzi bubarinda igituntu ni ukuvuga nibura abagera kuri 93.4% y’abasanzwe bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida.

– Guhera mu mpera z’umwaka wa 2021 hashyizweho gahunda yo guha imiti irinda kwandura igituntu abo mu miryango yagaragayemo abarwayi.

Iyi miti ikaba ihabwa abafite nibura imyaka 5 kuzamura. Iyi gahunda yageze kuri 81.8% by’abagombaga guhabwa iyi miti bose.

U Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu kurwanya indwara y’Igituntu n’ubwo hakigaragara imbogamizi mu kumenyekanisha abarwayi bacyo (notification) nkuko umuryango wa OMS ubigaragaza (91%).

Ubushakashatsi ku buzima bw’abaturage (DHS) bwakozwe muri 2020 bwagaragaje ko 68% gusa mu babajijwe ari bo bafite ubumenyi ku buryo indwara y’Igituntu yandura ikanakwirakwizwa.

Ubwo bushakashatsi bwanagaragaje ko 60% mu bafite nibura kimwe mu bimenyetso by’indwara y’Igituntu batigeze bagana amavuriro abegereye.

Hakenewe imbaraga mu bukangurambaga mu rwego rwo kugabanya umubare w’abandura igituntu ntibimenyekane bikabaviramo kutabona ubuvuzi bukwiriye.

Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y’Igituntu wizihizwa kuri tariki 24 Werurwe buri mwaka mu rwego rwo gukangurira abaturage ku ngaruka zayo no kongera imbaraga mu bikorwa byo gukumira no kurwanya iyo ndwara.

Uwo munsi mu mateka uzwiho kuba aribwo agakoko kazwi nka TB bacillus kavumbuwe na Dr. Robert Koch muri 1882, ubu buvumbuzi bukaba bwarateje intambwe mu gusuzuma no kuvura indwara y’igituntu.

Related posts

“Gukoresha ururimi mu gitsina’ kimwe mu bitera kanseri yo mu muhogo

Emma-Marie

UN yashimye intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu guhindura SIDA amateka

Emma-Marie

Bugesera: Biteguye guhangana n’icyorezo cya“Marburg”kivugwa muri Tanzania

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar