Image default
Ubuzima

Hatagize igikorwa abahitanwa na kanseri baziyongera

Abaganga bavura indwara za kanseri, abashakashatsi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu buzima bavuga hatagize igikorwa ubwiyongere bw’impfu zitewe na kanseri buzava kuri 520348 muri 2020 zikagera ku bantu bagera kuri miliyoni imwe mu mwaka wa 2030 mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.  

Ibi babigarutseho mu nama ibahuje igamije kurebera hamwe icyakorwa ngo hazibwe icyuho kikigaragara mu buvuzi, ubushakashatsi ndetse n’ubumenyi ku bijyanye n’iyi ndwara muri Afurika cyane cyane muri ibi bihe bya nyuma y’icyorezo cya COVID19. Izi nzobere mu buzima zivuga ko ari ingenzi gufata ibyemezo bishingiye ku mibare mu rwego rwo kurushaho guhangana mu buryo burambye n’indwara ya kanseri yugarije benshi ku Isi. Bakavuga kandi ko hatagize igikorwa, abahitanwa n’iyi ndwara

Izi nzobere mu buvuzi zigaragaza ko icyorezo cya COVID-19 cyagaragaje ko ari ngombwa kubaka urwego ruhamye rw’ubuzima by’umwihariko ku Mugabane wa Afurika.

Izi nzobere mu buvuzi zigaragaza ko icyorezo cya COVID-19 cyagaragaje ko ari ngombwa kubaka urwego ruhamye rw’ubuzima by’umwihariko ku Mugabane wa Afurika.

Zimwe mu mbogamizi zibangamiye ubuvuzi n’ubwirinzi bwa Kanseri muri Afurika zikigaragara harimo kutagira ububiko bw’amakuru ku bijyanye n’iyi ndwara, kutagira ubushakashatsi kuri iyi ndwara n’ubumenyi buhagije kuri yo, harimo kandi imbogamizi y’uko abavura iyi ndwara bakiri bake n’ibindi bitandukanye.

Dr Maniragaba Theoneste ushinzwe Ishami ryo kurwanya Kanseri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, avuga ko bateganya kongerera ubushobozi Ibitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB n’Ibitaro bya Butaro mu kuvura kanseri.

Hatagize igikorwa imibare yerekana ko ubwiyongere bw’impfu zitewe na kanseri buzava kuri 520348 muri 2020 zikagera ku bantu bagera kuri miliyoni imwe mu mwaka wa 2030 mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

RBA dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu Rwanda mu 2022 hagaragaye abarwayi ba kanseri barenga ibihumbi bitanu, muri aba abagera kuri 500 bari bafite kanseri y’ibere, 500 iy’inkondo y’umura, aba prostate bari hagati ya 300-400.

Imibare kandi igaragaza ko mu mwaka wa 2020, abagera kuri miliyoni 19.3 ari bo barwaye Kanseri ku Isi yose.

Kanseri iri mu mpamvu zitera impfu nyinshi ku Isi yose, mu 2020 kandi yahitanye abagera kuri miliyoni 9.96 nk’uko bigaragazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.

Kugeza ubu kanseri zibasira abagore ni zo ziza ku mwanya wa mbere ugereranyije n’abagabo.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Related posts

Mu bihugu bitandukanye hakomeje kugaragara abanduye “Monkeypox”

Emma-Marie

Ubukurugutwa bufatiye runini ubuzima bw’ugutwi

Emma-Marie

Gukora amasaha menshi byica abantu ibihumbi buri mwaka

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar