Image default
Politike

Umutwe w’Abadepite uraseswa mu minsi mike

Mu kwezi kwa Nyakanga 2024 guhera tariki  14 kugeza 16, mu Rwanda hateganyijwe amotora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite. Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rivuga ko Perezida wa Repubulika asesa Umutwe w’Abadepite mbere y’uko manda y’abawugize irangira.

Itegeko Nshinga  rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 uko ryavuguruwe kugeza ubu, ingingo yaryo ya 79 igira iti: Iseswa ry’Umutwe w’Abadepite ku mpamvu z’amatora “Perezida wa Repubulika asesa Umutwe w’Abadepite hasigaye nibura iminsi 30 kandi itarenga iminsi 60 ngo manda y’abawugize irangire.”

Dushingiye kuri iri Tegeko, biragaragara ko hagati ya Gicurasi na Kamena 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, azasesa Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite.

Bizagenda bite mu matora y’Abadepite?

Irambona Liberatha, uhagarariye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Mujyi wa Kigali, aherutse kubwira Abanyamakuru bari bitabiriye amahugurwa yateguwe n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro ‘Paxpress’ ko mu cyumba cy’itora hazakoreshwa ilisiti y’itora imwe mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.

Inteko y’abagize Umutwe w’Abadepite(Photo Internet)

Itegeko Nshinga  rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 uko ryavuguruwe kugeza ubu, rivuga ko Umutwe w‘Abadepite ugizwe n’Abadepite 80, batorerwa mu byiciro bikurikira:

Abadepite batorwa mu buryo butaziguye: Abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka y’Abakandida batangwa n’imitwe ya Politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo. Batorwa mu matora rusange ataziguye ku buryo busaranganya imyanya;

Abadepite batorwa mu buryo buziguye: Abadepite 24 b’abagore batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu; Abadepite babiri batorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko; Umudepite umwe utorwa n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga.

Ibikorwa byo kwiyamamaza kw’Abakandida mu itora rya Perezida wa Repubulika no mu itora ry’Abadepite bizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024. Bigasozwe ku wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024 hanze y’u Rwanda no ku wa Gatandatu tariki ya 13 Nyakanga 2024 imbere mu gihugu.

Icyo Komisiyo y’Amatora isaba Abanyarwanda

Irambona Liberatha yavuze ko, uwemerewe  gutora ari Umunyarwanda ufite kuva ku myaka 18 y’amavuko wanditse kuri lisiti y’itora. Ati: “Icyo dusaba Abanyarwanda bari mu Rwanda n’abari mu mahanga bemerewe gutora ni ukwiyandikisha ku lisiti y’itora ndetse no kureba ko banditse kuri lisite y’itora. Byaroroshye bakwifashisha ikoranabuhanga ugakanda *169# uhita ubona amakuru. Iyo usanze uri kuri lisiti y’itora bigufasha no kumenya aho uzatorera, wasanga utuye kure y‘aho ukaba wakwiyimura.’’

Ibyo kwitega ku rugendo rwo guhuza amatora ya Perezida n'ay'Abadepite | IGIHE

Umuturage witabiriye amatora ya Perezida ya 2017 (Photo Internet)

Itora rya Perezida n’Abadepite 53 batorerwa mu matora rusange ataziguye rizakorerwa umunsi umwe ku wa 14/07/2023 ku banyarwanda batorera mu mahanga no ku wa Mbere tariki ya 15/07/2023 ku banyarwanda baba imbere mu Gihugu. Ku wa Kabiri tariki ya 16/07/2023 hazakorwa amatora y’Abadepite batorwa mu itora riziguye.

Itora riziguye rizatangira saa yine za mu gitondo (10:00 am) iyo nibura kimwe cya kabiri cy’abagize inteko ku rwego rw’ifasi y’itora bahageze rigasozwa saa cyenda z’amanywa (03:00 pm).

iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

 

Related posts

Hari ikoreshwa rya Pulasitike abantu bahagarika ntibihungabanye uko basanzwe babaho-Min Mujawamaliya

Emma-Marie

Aho urubanza rwa Kabuga ruzabera hamenyekanye

Emma-marie

Papa Francis yasabye amahanga guhagarika ‘kuniga’ Afurika

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar