Image default
Politike

Papa Francis yasabye amahanga guhagarika ‘kuniga’ Afurika

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika Papa Fransisko ari mu ruzinduko agirira mu bihugu bibiri by’Afurika. Yatangiriye urwo ruzinduko muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo. Ni nyuma y’imyaka 37, Kongo isuwe na Papa Jean Paul wa Kabiri. Icyo gihe iki gihugu cyitwaga Zaire.

Ku isaha ya 2.33 za ku manywa ku isaha ya Kinshasa ni bwo indege itwaye Papa yageze ku kibuga mpunzamahanga cya N’djili aho yavuye yerekeza ku ngoro y’umukuru w’igihugu aho agomba kugirana ibiganiro na Perezida Tshisekedi.

Imihanda iva ku kibuga cy’indenge yari yuzuye abantu bategereje gupepera uyu mushumba mukuru wa kiliziya Gatulika.

Kimwe cya kabiri cya miliyoni hafi 90 zituye muri Kongo bayoboka idini Gatolika nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters.

Mu minsi itatu azamara muri Kongo Papa Fransisko azabonana n’abategetsi batandukanye. Abo barimo Perezida Felix Tshisekedi babonanye uyu munsi, abadiplomate n’abahagarariye imiryango ya Sosiyete Sivili.

Papa Fransisko w’imyaka 85, amaze iminsi afite uburwayi bwo mu mavi. Amaze kururutswa mu ndege bamushyize mu ka kagari k’abarwayi. Yakiriwe ku kibuga na ministiri w’intebe Jean-Michel Sama Lukonde.

Ku rubuga rwa twitter, ibiro by’umukuru w’igihugu cya Kongo byanditse ko bihaye ikaze Papa Fransisko mu gihugu gituwe n’abagatolika miliyoni 45.

Byavuze ko bashimishijwe nuko Papa yubahirije ubusabwe bw’umukuru w’igihugu bumutimira bwatanzwe mu 2020.

Mu Ijambo yavuze amaze kugirana ibiganiro na Perezida Tshisekedi, umushumba mukuru wa kiliziya gatolika yanenze amahanga n’ibihugu bikize kuba bikomeje gutererana Kongo mu byago n’amakuba menshi iki gihugu cyakomeje kunyuramo.

Papa yamaganye icyo yise Jenoside yirengagijwe yakorewe abanyekongo bagera kuri miliyoni esheshatu mu gihe cy’imyaka 30 ishize.

Yasabye amahanga guha Afurika agahenge no guhagarika isahurwa ryayo. Yagize ati “Muhagarike kuniga Afurika. Si ikirombe cyo gucukurwa no gusahurwa.” Yasabye ko bihagarara muri Kongo hagashyirwa imbere guharanira amahoro n’ituze mu gihugu.

@VOA

Related posts

U Bufaransa bugiye gufata umwanzuro ku iperereza ku iraswa ry’indege ya Habyarimana

Emma-marie

Perezida Kagame yasabye ibihugu bya Afurika guharanira kwihaza mu bikoresho byo kwa muganga

Emma-Marie

FDLR iracyekwaho kwica abarinzi 12 ba parike ya Virunga

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar