Image default
Politike

FDLR iracyekwaho kwica abarinzi 12 ba parike ya Virunga

Abantu 16 barimo abarinzi 12 ba parike y’igihugu ya Virunga biciwe mu gitero cyagabwe n’abacyekwa kuba abarwanyi b’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Itangazo rigaragara ku rubuga rwa internet rwa parike ya Virunga rivuga ko hari ibigaragaza ko iki cyari igitero kigambiriye abaturage b’abasivile bo muri ako karere.

Rigira riti”Abarinzi ba parike ya Virunga ntabwo ari bo bari bagambiriwe muri icyo gitero, ariko batakaje ubuzima bwabo bagerageza kurwana ku baturage.”

Icyo gitero cyabereye mu nkengero z’icyaro cya Rumangabo muri teritwari (territoire) ya Rutshuru muri Kivu y’amajyaruguru.

Cosma Wilungula, umutegetsi wo muri DR Congo, yavuze ko icyo gitero cy’ejo ku wa gatanu ari cyo gihitanye abantu benshi cyane muri iyo parike mu mateka yo mu gihe cya vuba gishize.

Yavuze ko inyeshyamba zirenga 60 zari zateze umutego uruhererekane rw’imodoka zitwaye abaturage b’abasivile bari bacungiwe umutekano n’abarinzi 15 ba parike, nkuko ibiro ntaramakuru Reuters bibitangaza.

Iyi parike, izwi cyane kubera ingagi zo mu misozi ziyibamo, ni yo ya mbere imaze igihe kirekire kurusha izindi ku mugabane w’Afurika ndetse ikunze gusurwa cyane na ba mukerarugendo. Ba rushimusi bamaze igihe bazwiho kwibasira ba mukerarugendo basura iyo parike.

Irimo kandi urusobe rw’ibinyabuzima ndetse ni n’umutungo w’isi uri ku rutonde rw’ibungwabungwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenzi, ubumenyi n’umuco (UNESCO).

Abandi bantu batandatu bakomerekeye muri icyo gitero bicyekwa ko cyagabwe n’umutwe wa FDLR. Abakuru bawo bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yo mu Rwanda yo mu mwaka wa 1994.

FDLR iracyekwaho kwica abarinzi 12 ba parike ya Virunga

Mu mwaka wa 2018, abateye iyo parike bishe umwe mu barinzi bayo Rachel Masika Baraka ubwo bashimutaga by’akanya gato ba mukerarugendo babiri b’Abongereza n’umushoferi wabo.

Ku itariki ya 23 y’ukwezi gushize kwa gatatu, iyi parike yafunze imiryango ivuga ko ibaye ihagaritse kwakira ba mukerarugendo, nyuma y’inama yagiriwe n’impuguke ko ingagi zishobora kugira ibibazo byo kuba zakwandura coronavirus.

FDLR ntacyo iratangaza ku mugaragaro kugeza ubu kuri ibyo ishinjwa byo kuba ari yo yagabye icyo gitero.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Nyaruguru ku isonga mu kwitabira gahunda ya ‘Ejo Heza’ mu Ntara ay’Amajyepfo

Emma-Marie

Coronavirus: Umutungo w’umuherwe Jeff Bezos ukomeje gutumbagira, uw’abandi uhanantuka bikomeye

Emma-marie

Perezida Kagame ari i Istanbul muri Turukiya (Amafoto)

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar