Image default
Mu mahanga

COVID-19: Polisi ya Kenya Irashinjwa Ubwicanyi

Polisi ya Kenya irashinjwa ubwicanyi no gukoresha ingufu zirengeje urugero mw’iyubahirizwa ry’ingamba z’umukwabu zafatiwe kurwanya COVID-19.

Imiryango irengera uburenganzira bwa muntu muri Kenya, ivuga ko ingufu polisi ikoresha zahitanye abantu babarirwa muri mirongo kandi ko abandi amagana bafite ibikomere bishobora kubaviramo urupfu.

VOA dukesha iyi nkuru yatangaje ko abahuye n’aka kaga barimo abatarabashije kumva amabwiriza y’umukwabu wa mbere wa nijoro Kenya yari yatangiye kwubahiriza. Abo ntibumvise radiyo cyangwa ngo barebe televisiyo bitewe n’uko bari mu bikorwa bitandukanye hanze.

Mu gutaha bahuye na polisi barakubitwa bamwe barakomereka abandi bakurizamo gupfa.

Umuryango Human Rights Watch ejo wavuze ko abantu 6 bapfuye mu minsi icumi ya mbere y’umukwabu. Inavuga ko uretse no gukubitirwa mu mukwabu hari n’abacuruzi bafite ibikomere batewe na polisi ibaka ruswa, abandi ikabasahura, ubu bakaba batakibasha gucuruza.

Indi miryango irengera uburenganzira bwa muntu ikorera muri Kenya nayo ivuga urugomo rukabije rwa polisi mu gihugu rushobora kuba rutamenyekana. Ibajijwe, polisi ya Kenya ntacyo yavuze ku bwicanyi ishinjwa ikoresheje ingufu zikabije.

Abenshi mu bapfuye ni abo mu bice bikennye by’umugi, uduce tuzwi mu mateka y’ubwicanyi bukorwa na polisi.

Related posts

Uganda:Kaminuza ya Makarere yibasiwe n’inkongi

Emma-marie

Christophe Nangaa na Corneille Nangaa: Abavandimwe batavuga rumwe

Emma-Marie

Imyigaragambyo yavuyemo imirwano y’abapfa amoko i Goma

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar