Image default
Ubuzima

AstraZeneca yemeye ko urukingo rwayo rushobora kugira ingaruka zirimo n’urupfu

Ku nshuro ya mbere AstraZeneca yemereye urukiko ko urukingo rwayo rwa Covid-19 rushobora guteza ikibazo mu maraso bikaba byanaviramo umuntu urupfu. Yabyemereye mu rubanza rukomeye yarezwemo n’abagizweho ingaruka n’urwo rukingo.

AstraZeneca ifite icyicaro i Cambridge mu Bwongereza mu myaka ibiri ishize yahakanaga iby’ibyo birego, ariko ubu yatangiye kwivuguruza  kuko mu nyandiko yashyikirijwe Urukiko Rukuru muri Gashyantare yavuze ko urukingo rwayo mu buryo budakunze kubaho ‘rushobora’ guteza ikibazo cyo kuzana utubumbe mu maraso ndetse ngo hashobora no kubaho ikibazo cyo kuvura kw’amaraso bishobora guteza urupfu.

Ibi AstraZeneca yemeye bishobora gutuma habaho kwishyura abagizweho ingaruka n’uru rukingo hakurikijwe buri kirego. Akaba ari ku nshuro ya mbere iki kigo cyemeye ibi kuva mu myaka ibiri ishize ubwo abantu batandukanye batangiraga kuzamura ibirego.

Abagizweho ingaruka bazahabwa impozamarira hashingiwe ku amasezerano AstraZeneca yagiranye na Guverinoma mu bihe bikomeye bya Covid kugira ngo inkingo zikorwe, bikaba byarabaye mu gihe mu Bwongereza bari bahanganye n’ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bwa Covid-19, igihugu kijya muri Gumamurugo za hato na hato.

Ibi birego byatanzwe nyuma y’iminsi micye Ikigo cya AstraZeneca gitangaje ko kinjije amapawundi arenga miliyari 10 mu gihembwe cya mbere cya 2024.

Umwe mu bashaka indishyi z’akababaro kubera ingaruka z’urukingo rwa AstraZeneca ni se w’abana babiri akaba n’umuhanga mu bya mudasobwa, Jamie Scott. Yasigiwe ubumuga buhoraho bwo mu bwonko nyuma guhabwa urukingo muri Mata 2021, bikaba byaramuviriyemo kudashobora gukomeza akazi kuva icyo gihe.

Kate Scott, umugore wa Scott, yavuze ati: ‘Nizeye ko kwemera kwabo bizadufasha. ‘Dukeneye ko badusaba imbabazi kandi turifuza indishyi zikwiye umuryango wacu n’indi miryango yagizweho ingaruka. Dufite ukuri ku ruhande rwacu, kandi ntituzacika intege.’

Sarah Moore, umufatanyabikorwa mu kigo cy’amategeko cya Leigh Day, uhagarariye abarega AstraZeneca (AZ), yashinje ikigo gukoresha amayeri yo gutinza abahohotewe.

Yagize ati: “Birababaje kubona AZ, Guverinoma n’abavoka babo bishimira gukina imikino ya politiki no gutakaza amafaranga mu banyamategeko, aho kwita ku ngaruka zikomeye urukingo rwa AZ rwagize ku buzima bw’abakiriya bacu.’

Mu itangazo, AstraZeneca yo yaravuze iti: “Twihanganishije uwo ari we wese wabuze uwe cyangwa wagize ibibazo by’ubuzima. Umutekano w’abarwayi ni wo uza imbere, kandi abashinzwe kugenzura bafite amabwiriza asobanutse kandi akomeye yo kubungabunga umutekano w’imiti yose, harimo n’inkingo. Kuva mu bimenyetso by’igeragezwa ry’ubuvuzi n’amakuru y’ukuri, urukingo rwa AstraZeneca-Oxford rwakomeje kugaragaza ko rufite umutekano uhagije kandi abagenzuzi ku isi hose bakomeza kuvuga ko inyungu zo gukingira zirenze kure ingaruka zishoboka cyane zidakunze kubaho.”

Abahanga mu mategeko bavuga ko inyandiko nshya zashyikirijwe urukiko zihindura imvugo ugereranyije n’ibyavuzwe na AstraZeneca umwaka ushize, ubwo yavugaga urukingo rwayo rudashobora guteza ingaruka zo kuzana utubyimba mu maraso. Iki kigo kandi mbere cyanavugaga ko igitera kuzana utubumbe mu maraso kitazwi kandi ko iki kibazo gishobora no kuba ku muntu utarikingije.

Abavoka bahagarariye abahohotewe n’imiryango yabo bararega AstraZeneca hakurikijwe Itegeko ryo Kurinda abaguzi rya 1987. Baravuga ko urukingo rwari ‘igicuruzwa kitujuje ubuziranenge’ kuko ‘ntirwari rufite umutekano abaguzi bari biteze.

Inzego zishinzwe ubuzima ku mugabane w’iburayi zabonye ko ikibazo cyo kuzana utubumbe mu maraso cyatewe n’urukingo rwa AstraZeneca guhera muri Werurwe 2021, hashize amezi abiri gusa urukingo rutangiye gukoreshwa mu Bwongereza.

AstraZeneca's Covid vaccine may cause blood clotting: Should you be worried? - India Today

Imibare yatanzwe n’ikigo cy’Ubwongereza gishinzwe imiti, hamwe n’Ikigo gishinzwe Ubuzima, agaragaza ko muri iki gihugu gusa hatanzwe inkingo miliyoni 50 za AstraZeneca. Amakuru yizewe agaragaza ko nibura abongereza 81 bapfuye bazize ibibazo by’amaraso bishamikiye ku rukingo rwa AstraZeneca,

Icyakora, urukingo rwa AstraZeneca rushimirwa kuba rwararokoye ubuzima bw’abantu bagera kuri miliyoni 6 ku isi yose mu gihe cya Covid.

iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

Related posts

Umubyibuho ukabije ntukwiye kureberwa ku biro gusa-Ubushakashatsi

Emma-marie

Abafite umubyibuho ukabije bafite ibyago byinshi byo kurwara cancer zitandukanye

Emma-Marie

Waruziko umugore urwaye imitezi ashobora kuyanduza umwana amubyara?

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar