Image default
Ubuzima

Gusama nyuma y’igihe gito ukuyemo inda nta ngaruka-Ubushakashatsi

Gusama nyuma y’amezi macye ukuyemo inda ku bw’impanuka cyangwa se ivuyemo ku bushake, ubushakashatsi bwagaragaje ko nta ngaruka zidasanzwe bishobora kugira ku mugore, igihe cyose atabibujijwe na muganga.

Ubushakashatsi bwakorewe muri Norvège, mu gihe cy’imyaka umunani kuva mu 2008 kugeza mu 2016, bwasanze nta ngaruka umugore yagira aramutse asamye inda mbere y’amezi atandatu akuyemo indi, igihe cyose atabibujijwe na muganga.

Ubusanzwe, ishami ry’uburyango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko bibaye byiza, nyuma yo gukuramo inda, umugore yakongera gusama nyuma y’amezi atandatu, kugirango abanze aruhuke.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango PLoS Medicine wo muri Norvège  wita ku buvuzi na siyanse, bukorewe ku bagore 72.000 basamye nyuma yo gukuramo inda, bwemeza ko abagore bashobora kongera gusama igihe icyo aricyo cyose nyuma yo gukuramo inda.

Abakoze ubu bushakashatsi bemeza ko abagore bagize ibyago bagakuramo inda nta cyababuza guhita bongera bagasama, keretse igihe babibujijwe na muganga.

OMS ivuga ko ubushakashatsi ku gukuramo inda n’igihe cya nyacyo umugore yakongera gusamira burimo gukorwa kandi ko buzatanga umusaruro n’inama shyashya ku gihe umugore wakuyemo inda yakongera gutwarira indi nda.

Ubushakashatsi bwa PLoS Medicine buvuguruza ubwari busazwe ari nabwo OMS yagenderagaho itanga inama , bwakorewe muri Amerika y’Epfo.

Abakoze ubu bushakashatsi bushya muri Norvège bavuga ko inama zisanzwe zikwiye gusubirwamwo kugira ngo abashakanye bafate icyemezo cyo gusama bashingiye ku makuru mpamo.

Gusama nyuma yo gukuramo inda

Abahanga bavuga ko kuba ufite ubuzima buzira umuzi byongera amahirwe yo gusama.

Abagore bagirirwa inama yo gufata ibinini bya acide folique buri munsi mu gihe barimo kugerageza gusama , ibi bikaba bigabanya ibyago byo kubyara umwana ufite urutirigongo cyangwa ubwonko butameze neza.

Inda zivamo kugeza ubu ngo zigeze kuri imwe ku bagore batanu, bavuga kandi ko bidakunze kubaho ko inda zikurikiranye zivamo.

@BBC

 

Related posts

‘Kugona’ imwe mu mpamvu zitera umutwe udakira

Ndahiriwe Jean Bosco

Afurika ku isonga mu kugira umubare munini w’abantu biyahura

Emma-Marie

Rwanda: Abana barenga 100 bafite ikibazo cy’uburwayi bw’umutima

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar