Image default
Ubuzima

‘Kugona’ imwe mu mpamvu zitera umutwe udakira

Indwara y’umutwe ishobora gufata umuntu uwo ari we wese, bitewe n’impamvu zitandukanye, ariko kandi bishobora no gukomoka ku ruhererekane rw’umuryango n’izindi mpamvu zitandukanye zirimo no kugona cyane ndetse no guhekenya amenyo.

Hari abantu bagira uburwayi bw’umutwe udakira ku buryo usanga ariyo ndwara ibazahaza mu buzima bwabo. Nubwo kurwara umutwe biba bigaragaza ahanini ikitagenda neza mu mubiri, kuwurwara bihoraho bigaragaza ikintu gikomeye kiba gikwiye gukurikiranwa n’abaganga.

Inkuru dukesha urubuga rwa Top Sante ivuga ko rimwe na rimwe ubu burwayi bushobora guterwa no kugona cyane ‘ hari abantu basinzira bakagona kuva bageze ku buriri kurinda babyuka’ cyangwa se bugaterwa no guhekenya amenyo cyane.

Bavuga kandi ko rimwe na rimwe uburwayi bw’umutwe buherekezwa n’ibimenyetso bitandukanye nko kugira iseseme, kuruka, kurushaho cyane mu gihe agiye ahantu hari urumuri rwinshi cyangwa mu gihe agiye ahantu hari ibintu bisakuza.

Icyo ubushakashatsi bubivugaho

Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko zimwe mu mpamvu zitera umutwe udakira harimo kubura amazi mu mubiri, umunaniro ukabije hamwe n’ indwara z’amaso.

Bagaragaza kandi ko kubyimba cyangwa ibindi bibazo biba ku miyoboro y’amaraso yo mu bwonko n’ikikije ubwonko, harimo n’indwara ya stroke, indwara ziterwa na mikorobe nka mugiga, ibibyimba ku bwonko, gukomereka bikagera ku bwonko, gukoresha nabi kandi kenshi imiti y’umutwe.

Kurwara umutwe udakira bigira ingaruka zinyuranye harimo kwiheba no kwigunga, guhangayika, kubura ibitotsi, n’ibindi bifata imitekerereze.

Nubwo hari ibiwutera bidashobora kwirindwa, ariko hari ibyo wakora ukirinda uyu mutwe udakira. Ushobora kwirinda ibiwugutera, iyo wabashije kubimenya, ikindi ukirinda gufata imiti utandikiwe na muganga no kurenze igihe cyo kuyifata kandi ukaruhuka bihagije.

iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Covid -19 imaze guhitana abarenga miliyoni eshatu

Emma-Marie

Umwana w’amezi 10 mu barwaye Coronavirus mu Rwanda

Emma-marie

Igikomere cyo ku mutima

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar