Image default
Ubuzima

Umwana w’amezi 10 mu barwaye Coronavirus mu Rwanda

Imibare yatagajwe na Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) igaragaza ko abarwaye coronavirus bageze kuri 17 barimo n’uruhinja rw’amezi 10.

Imibare Minisante yatangaje tariki 20 Werurwe 2020 hari abantu batandatu banduye coronavirus, muri bo harimo umufaransakazi w’imyaka 30 n’umwana we w’amezi 10. Umugabo w’uyu mufaransakazi akaba ari mu bantu baheruka kuyisangamo kuwa gatandatu w’icyumweru gishize.

Undi ni Umunyarwanda w’imyaka 32 wageze mu Rwanda aturuka i Dubai tariki 19/03/2020

Umugabo wo muri Suwedi (Suède/Sweden) wageze mu Rwanda tariki 03 Weruwe 2020 ariko akagaragaza ibimenyetso tariki 18 Werruwe 2020.

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 32 usanzwe akora ingendo mu mahanga wagaragaje ibimenyetso tariki 18 Werruwe 2020, undi nawe ni umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 24 wageze mu Rwanda tariki 19 Werurwe 2020 avuye mu Buhinde anyuze i Doha muri Qatar.

Minisiteri y’ubuzima yavuze ko ivuga aba nabo barikuvurirwa ahabugenewe. Ikomeza isaba abantu bose bageze mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 14 guhera igihe bagereye mu Rwanda bagakurikiza amabwiriza yatanzwe.

 

 

Related posts

Ubushakashatsi bugaragaza ko umubyibuho ukabije ushobora gutera kanseri

Emma-marie

Menya uko bakora isuku mu gitsina cy’umugore

Emma-marie

Uko umuyobozi wa OMS yakabije inzozi ku rukingo rwa Malariya

NDAHIRIWE JB

Leave a Comment

Skip to toolbar