Image default
Ubuzima

Ingaruka z’ibyorezo ku baganga bo mu Rwanda n’ahandi

Abaganga n’abandi bakozi bo mu nzego z’ubuzima ni bamwe mu baba bari ku murongo w’imbere mu kubungabunga amagara y’abantu mu gihe cy’ibyorezo, ibi bituma bagira ibyago byinshi byo  kwandura ndetse no guhitanwa nabyo nk’uko OMS ibitangaza.

Tariki ya 27 Nzeri 2024, ni bwo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye abarwayi bake barwaye indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg. Magingo aya  mibare itangazwa na MINISANTE igaragaza ko abantu 11 bamaze guhitanwa na Marburg ndetse n’abayanduye biganjemo abakozi bo kwa muganga.

Twifashishije ubushakashatsi bwakozwe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), ndetse n’inyandiko z’ibitangazamakuru bitangaza inkuru z’ubuzima hirya no hino ku Isi, tugiye kubagezaho imibare y’abaganga n’abakora mu rwego rw’ubuzima bo bice bitandukanye by’isi bahitanwe n’ibyorezo bitandukanye.

1.COVID-19 (2020 kugeza ubu)

Ibihugu byinshi ku Isi, Abaganga n’abandi bakozi bo mu rwego rw’ubuzima bo mu bihugu nk’ Ubushinwa, Ubutaliyani, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Espagne, n’ibindi byashegeshwe n’iki cyorezo, aho abaganga batandukanye bapfuye bari mu kazi.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abakozi bo mu rwego rw’ubuzima basaga 3,600 bapfuye kuva icyorezo cya COVID-19 cyatangira mu 2020.

Mu butaliyani, abaganga barenga 200 barapfuye kubera icyo cyorezo, cyane cyane mu bice by’icyo gihugu byahuye n’ibyago byinshi mu ntangiriro za 2020.

Mu mwaka wa 2021, OMS yatangaje ko abarenga 115,000 mu bakozi bo mu rwego rw’ubuzima bapfuye kubera COVID-19 kuva iki cyorezo cyatangira mu 2020.

OMS yakomeje gusaba ko haba ingamba zihamye zo kubarinda, harimo guhabwa ibikoresho by’ubwirinzi bihagije (PPE) no kubakingira.

2.Ebola (2014-2016)

Afurika y’Iburengerazuba (Guinee, Liberia, Sierra Leone): Muri iki gihe, iki cyorezo cyibasiye cyane abaganga n’abandi bakozi bo mu rwego rw’ubuzima. Icyorezo cya Ebola cyahitanye abaganga benshi mu bihugu bya Guinee, Liberia, na Sierra Leone.

Abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bagera ku 500 barapfuye mu gihe iki cyorezo cyibasiye ibi bihugu hagati ya 2014 na 2016.

3.Icyorezo cya Gripe y’Ispaniya (1918-1919)

Icyorezo cya Gripe y’Ispaniya cyahitanye abantu benshi, harimo n’abaganga. Mu Burayi, Amerika y’Amajyaruguru, n’ahandi hose ku isi, abaganga bari ku murongo w’imbere mu kurwanya icyo cyorezo bahuye n’ibyago byo kwandura no gupfa.

Mu Bwongereza, Dr. Harold Gillies, umuganga wamenyekanye cyane kubera kuvura ingabo za mbere, nawe yakomeje guhangana n’icyorezo.

4.Icyorezo cya Cholera (1800)

Afurika, Aziya, Uburayi, muri kiriya gihe, cholera yabaye icyorezo gikomeye mu mijyi y’ibihugu byo muri Aziya n’Uburayi. Abaganga bakomeje guhura n’ingaruka zikomeye kuko icyorezo cyibasiraga cyane abari kuvura abandi. Nubwo nta mibare ifatika iriho y’abaganga bapfuye muri icyo gihe, icyorezo cya cholera cyagize ingaruka zikomeye mu buzima bw’abaganga.

OMS kandi ikomeza gushyira imbere gahunda yo kongera ubushobozi bw’abaganga mu kurwanya ibyorezo no kubarinda, ikibutsa guverinoma z’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ko kubarinda ari intambwe ikomeye mu gukomeza guhangana n’indwara z’ibyorezo zishobora kwaduka.

iriba.news@gmail.com

Related posts

‘Vasectomy’ uburyo bwizewe kandi butekanye bwo kuboneza urubyaro ku bagabo

EDITORIAL

OMS mu nzira yo Kwemeza ko Ebola itakirangwa muri Congo-Kinshasa

Emma-marie

Amajyaruguru: Haravugwa indwara y’amayobera ituma abana bagenda bakomanya amavi

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar