Image default
Ubutabera

U Bufaransa: Dr Rwamucyo ushinjwa Jenoside yasabye ko urubanza rwe rusubikwa

Abunganira Dr. Eugène Rwamucyo, uburanishirizwa imbere y’urukiko rwa rubanda i Paris ku byaha bicyekwa ko yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabye ko urubanza rusubikwa, bavuga ko hari abantu benshi cyane baregera indishyi  (constitution de partie civile) bakeneye kubanza kumenya imyirondoro yabo.

Mu Rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa kabiri tariki 1 Ukwakira 2024 haratangira urubanza rwa Dr. Eugene Rwamucyo ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yarakoreye muri Perefegitura ya Butare.

“Uyu munsi mu gitondo, baduhaye hafi abantu 800 basabye kwinjira mu rubanza nk’abaregera indishyi, mu gihe mbere hari haje abantu bane gusa, kandi bose ari amashyirahamwe (associations).” Me Philippe Meilhac yavuze ko abibonamo ikibazo kuko ngo urubanza rutaburanishwa mu ituze imbere y’abo bantu bose.

Ibinyamakuru byo mu Bufaransa byanditse ko Me Phillipe wunganira Dr. Rwamucyo yavuze ko yashakaga kuba azi neza abo bantu mbere y’uko urubanza rutangira, n’aho bahuriye n’ibishinjwa umukiliya we.

Eugène Rwamucyo ashinjwa Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, no kuba yaragize uruhare mu migambi yo gutegura ibyo byaha. Biravugwa kandi ko yagiye ashyigikira kandi akwirakwiza amategeko ya leta yahamagariye abaturage kwibasira Abatutsi.

Dr. Eugene Rwamucyo

Rwamucyo kandi ashinjwa guhamagarira abahutu kwica abatutsi mu ijambo yavuze muri kaminuza ya Butare mu majyepfo y’u Rwanda, ku itariki ya 14 Gicurasi 1994, ari kumwe na Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe wa leta y’abatabazi.

Nk’uko abatangabuhamya babivuga, Rwamucyo wari umuganga kandi yigisha muri kaminuza, ngo yaba yaragize uruhare mu guhuhura abakomeretse no gushyingura imibiri yabo mu rwobo rusange harimo n’abakiri bazima “mu rwego rwo gukuraho ibimenyetso bya Jenoside.”

Ku ruhande rwa CPCR bo basanga umubare w’abashaka kuregera indishyi utakagombye gutera ikibazo uregwa. “Nibyo koko, hari abifuza kwinjira mu rubanza nk’ababuranyi baje batinze, ariko se bitwaye iki?” niko Me Michel Laval, umwunganizi w’ishyirahamwe ry’abaregera indishyi (CPCR), yasubije mugenzi we wunganira uregwa.

Yakomeje agira ati: “Icyo ubona kibabangamye ni uko hagiye kugaragara ishusho y’abantu baba baragizweho ingaruka na Rwamucyo?”

Uregwa, yari yicaye ku meza mato, yandikaga buri kimwe cyose cyavugwaga mu rubanza, ari imbere gato y’intebe y’abakurikiye urubanza ari benshi.

“Birakwiye, nyuma y’imyaka 30 nyuma ya Jenoside, ko Rwamucyo yisobanura ku byo yakoze,” niko umushinjacyaha yavuze asaba urukiko ko rudahindura gahunda y’urubanza.

Yakomeje agiri ati “Aba bantu 800 ni abahohotewe cyangwa se ababyeyi n’abavandimwe barokotse. Intego yo kwinjira mu rubanza nk’abaregera indishyi ni ukugaragaza isura y’ibyaha byakorewe abantu benshi.” Niko umushinjacyaha yasoje mbere y’uko urukiko ruvuga ko rugiye kwiherera ngo rufate umwanzuro.

Hagati y’ukwezi kwa Mata na Nyakanga 1994, abantu barenga 1,000,000 barishwe, hafi ya bose bakaba bari Abatutsi n’abatari bashyigiye umugambi wa jenoside.

Eugène Rwamucyo w’imyaka 65, wari umuganga mu Bufaransa no mu Bubiligi nyuma yo kuva mu Rwanda, ni Umunyarwanda wa munani urimo kuburanishwa mu Bufaransa ku bw’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibyaha ashinjwa biramutse bimuhamye, ashobora guhanishwa gufungwa burundu.

iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Paris: Urukiko rwateye utwatsi ubusabe bw’abunganira Bucyibaruta

EDITORIAL

Abahamwe n’icyaha cyo gusambanya abana bagiye gushyirwa ku karubanda

Emma-marie

Nyanza: Bishimiye uburyo itangazamakuru ryabagejejeho imigendekere y’urubanza rwa ‘Biguma’

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar