Image default
Ubuzima

Igikomere cyo ku mutima

Umushakashatsi akaba  n’umwanditsi w’ibitabo ku byerekeranye n’amahoro n’imibanire y’abagabo n’abagore Mukanzigiye Marie Goretti, arasobanura ibijyanye n’igikomere cyo ku mutima, ingaruka zacyo n’uburyo cyakwirindwa.

Igikomere cyo ku mutima ni iki?

Mukanzigiye asobanura ko umutima w’umuntu  ushobora gukomereka igihe watewe n’ubwoba bwinshi, kwiheba, cyangwa se ubwoba umuntu agirira urupfu n’ubundi bugizi bwa nabi bushobora kumugwaho.

Yagize ati: “Imitima yacu ishobora gukomeretswa kandi n’ibintu twumvise byahungabanyije bagenzi bacu.”

Igikomere cyo ku mutima gifite aho gihuriye n’icyo ku mubiri. Byombi kandi bifite aho bitandukaniye. Tugiye kubirebera mu mbonera hamwe ikurikira:

Igikomere cyo ku mubiriIgikomere cyo ku mutima
KiragaragaraNtikigaragarira amaso
Kirababaza cyane kandi kigomba kuvurwa nezaKirababaza cyane kandi kigomba kuvurwa neza
Kititawe ho gishobora guhinduka umufunzoKititaweho gishobora kugeza umuntu kure
Kigomba  gusukurwa neza kugira ngo haveho imyanda yose n’ikindi kintu cyose cyaturuka hanzeUbubabare bwacyo bugomba kuvurwa haba hari icyaha cyagiteye kikicuzwa, kikihanwa.
Niba igikomere gikize inyuma gusa ariko imbere kikirimo umuntu  azarushaho kurembaUmuntu  niyibwira ko ibikomere byo ku mutima byakoze atari ko bimeze, nyuma  azarushaho kugira ingorane zikomeye cyane.
Ubundi Imana yo yonyine ni yo ishobora gukiza ariko akenshi  yifashisha abantu n’imitiUbundi Imana yonyine ni yo ishobora kugikiza ariko akenshi ikoresha abantu bashobora  kudufasha gusobanukirwa neza ibibera mu mitima yacu.
Iyo kitavuwe gikurura amasazi menshiIyo kitavuwe gishobora kuganisha  ku byaha
Gukira bifata igiheGukira bifata igihe
Igikomere gikize gisiga inkovuUmutima ukize usigarana inkovu. Abantu bashobora  gukira ariko ibyo banyuzemo bifite uko byabahinduye

 

Abantu bafite ibikomere byo ku mutima bifata bate?

Mukanzigiye avuga ko abantu bamwe bafite ihungabana usanga buri gihe baba bafite ubwoba, bagasimbagurika igihe habaye urusaku  urwo ari rwo rwose, bahora bahangayitse kandi biteze icyago cyabagwirira igihe icyo ari cyo cyose ku buryo badashobora gusinzira cyangwa se bagakanguka kare cyane.

Mukanzigiye Marie Goretti, umushakashatsi, akaba umwanditsi w’ibitabo ku byerekeranye n’amahoro

Rimwe na rimwe baratengurwa cyangwa se imitima yabo  igatera mu buryo budasanzwe  kandi budatuza. Rimwe na rimwe bahumeka bibagoye bakagira n’isereri.  Bamwe muri bo bahorana intimba n’umunaniro bagahora barira kandi bakananirwa kurya abandi ugasanga bahora barakariye buri wese, bakagira urwango ndetse bakagira urugomo.

Urugero: “Umugore wafashwe ku ngufu, azahorana inzika ku bagabo bose nta kuvangura. Abandi birinda ikintu cyose cyabibutsa ibintu babayemo bibahungabanya.”

Urugero ngo  ni nk’abantu babaye mu ntambara n’imirwano bikoreshejwemo indege. Abo batinya amajwi y’indege bagahunga n’ibibuga byazo.

Niba kandi umuntu yarakomerekejwe n’itsinda ry’abantu runaka ashobora  kugaragaza igikomere ke mu kubahunga, kutabumva no guhora abacira imanza no mu bintu azi ko atari byo (negative stereotypes). Uyu mwifato utera urwikekwe mu bantu ndetse ukaba wabageza ku makimbirane ahoraho.

Ingaruka z’ibikomere byo mu mutima ni nyinshi

Mukanzigiye agaruka ku ngaruka z’ingenzi z’ibikomere byo ku mutima. Zimwe muri zo harimo gushaka kwiyibagiza ibikomere byo ku mutima bahungira mu biyobyabwenge, mu kazi kenshi, kurangarira mu kurya cyane atitaye ku ngaruka z’umubyibuho, gushakisha inshuti n’amatsinda yo kuganiriza no gushakaho ibyishimo (ari na byo akenshi bishora urubyiruko mu busambanyi), kutagira umuntu wo kwizera numwe, guhorana agahinda gasaze n’isoni  (iyo ibikomere byagiye byisubiramo inshuro nyinshi), kugira isoni zirenze no gushaka kwihisha abantu/kubahunga, kwiyahura kuko yumva ko ari wo muti wo guhunga agahinda n’isoni.

Akomeza agira ati, : “Abahanga benshi bavuga ko ibibazo by’intambara turimo ku Isi akenshi zituruka ku bikomere bitavuwe abantu bagendana, bikaba byarabagize abanyamahane, abarwanyi, inyeshyamba ndetse n’abateza umutekano muke. Abanyarwanda babivuga neza ngo icyo umuntu afite ni cyo atanga. Iyo dufite amahoro mu mutima dutekanye, ikituvamo ni amagambo meza, ituze n’ineza. Iyo dufite igikomere mu mutima, nk’uko twabibonye haruguru, turahungabana cyane, tukagira umwifato udasanzwe nk’amahane no kwitoratoza ku bandi ndetse tukanagirana amakimbirane n’abandi mu buryo buhoraho.”

Akomeza yungamo ati : “Ikibazo benshi bibaza: kuki igikomere cyo ku mutima gikomerera bamwe kurusha abandi? Igikomere cyo ku mutima gikomerera abantu bamwe kurusha abandi bitewe n’uko bateye mu buryo buri rusange ariko by’umwihariko, hari ibishobora gutuma igikomere kigera kure. Muri ibyo harimo ibikurikira: kubura umuntu wa hafi cyane atwawe n’urupfu rutunguranye, ikintu k’ikibazo cy’ubuzima kimaze igihe kirekire cyane (nk’ubukene, ubushomeri, kuba wenyine, gutotezwa, guhohoterwa mu rugo, icyago n’ikibazo cyo mu buzima kigenda kigaruka kenshi (Abanyarwanda babivuga neza ngo akabi ntikamenyerwa), gupfusha kenshi abantu ba hafi (inshuti, abavandimwe), ibiza,  ibihombo no kutagira icyo ugeraho mu buzima kandi waragerageje ibintu bitandukanye n’ibindi.”

Ibikomere byo ku mutima birakira

Igisubizo ni yego. Nk’uko twabibonye mu mbonerahamwe, nk’uko igikomere cyo ku mubiri gikira, n’icyo ku mutima gishobora gukira. Byombi bisaba kuvurwa.

Kuvura igikomere cyo ku mutima

Icya mbere ni ukwemera ko umuntu akomeretse, agatera intambwe ya mbere akavuga inkuru yerekeye ibyamukomerekeje, akabibwira umuntu yizeye ko amwumva, atamucira urubanza, kandi ko azamugirira ibanga.  Iyi ntambwe iragorana cyane kuko akenshi  igendana n’umuco abantu basanganywe, uburere bahawe n’imyemerere bafite.

By’umwihariko ku banyarwanda, gukira igikomere bishobora kugorana kuko umuco wacu udusaba kwifata, kwihangana no kutivamo ndetse bamwe na bamwe twongeraho kwirarira.

Ati : “Nyamara dukurikije ibihe twabayemo by’intambara na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’imibereho turimo akenshi ifitanye isano n’amateka yacu, twavuga ko Umunyarwanda aho ava akagera yakomeretse bitewe n’ibyo yakorewe harimo kwicirwa ababyeyi, gufatwa ku ngufu, gutemagurwa no kugirwa ikimuga wari muzima. Ku ruhande rw’igikomere gitewe n’ibyo abantu babonye abandi bantu bari hafi yabo bakorerwa, twafata .urugero rw’umwana wari ufite umubyeyi w’umwicanyi akaba yarahungabanyijwe n’ibyo uwo mubyeyi  umubyara yubahaga yakundaga yakoze, hakiyongeraho  n’urupfu rw’abari inshuti ze bahizwe bakicwa kuko ari Abatutsi. Kimwe n’abandi bose bagiriwe nabi, ahora afite ikibazo mu mutima kivuga ngo kubera iki? Ndetse akongeraho ngo Mana wari hehe biriya byose biba?”

Inkuru y’ubutaha tuzarebera hamwe uburyo butandukanye bwo gukiriramo ibikomere n’uko twakwirinda guheranwa n’agahinda k’inkubirane gashobora kutugeza no ku rupfu (biciye mu kwiyahura).

Rose Mukagahizi

 

Related posts

Hamuritswe ikoranabuhanga ‘Application’ rizafasha kumenya umwana ufite ikibazo cya ‘Autsime’

Emma-Marie

Covid-19: Ubuzima bw’abaforomo n’abaforomokazi muri ibi bihe

Emma-marie

Ku kibuga cy’indege i Kanombe hari kwifashishwa camera mu gutahura uwakekwaho Coronavirus

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar