Image default
Ubuzima

Ku kibuga cy’indege i Kanombe hari kwifashishwa camera mu gutahura uwakekwaho Coronavirus

Ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali hari za camera zikorana na mudasobwa zifite ubushobozi bwo gupima niba hari umugenzi winjiye mu Rwanda afite coronavirus.

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga  cya Kigali, abagenzi bahanyura binjira mu Rwanda, bakirwa n’abaganga bambaye mu buryo bubarinda kuba hagira ubanduza, kuko bahita babaza buri wese aho aturutse.

Nyuma yo kwandika igihugu buri wese aturutsemo, amakuru ahita ajya muri za mudasobwa, umugenzi yerekwa umuti akaraba wo kumurinda ko yaba yakwandura coronavirus.

Ubwo kandi uko binjira ni na ko kamera 2 imwe iburyo n’indi ibumoso zibafata igipimo cy’umuriro byagaragara ko hari ufite umuriro mwinshi abaforomo bakamushyira iruhande kugirango asuzumwe birenze.

camera ziri kwifashishwa mu gupima uwakekwaho coronavirus
coronavirus imaze kwibasira abasaga ibihumbi 90

Hari mu ma saa cyenda n’igice ubwo Umunya Kenya David Njeru yinjiraga mu cyumba abinjira mu Rwanda bahingukiramo, avuga ko yashimishijwe n’iyi gahunda.

Yagize ati “Nshimishijwe n’ibyo mbonye hano i Kigali kandi ndakeka ko ubu ar ibwo buryo bwo kugenzura ibimenyetso bya coronavirus kandi uyu muco uramutse wiganywe ku isi hose ndacyeka ko twagabanya ikigero cy’ikwirakwizwa ryayo.”

Umuyobozi ushinzwe ishami rigenzura rikanarwanya indwara z’ibyorezo mu kigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda, (RBC), Dr. Jose Nyamusore avuga ko izi kamera zoroheje akazi kajyanye no gupima umuriro kimwe mu bimenyetso biranga ibyorezo birimo na coronavirus.

Yagize ati “Iyo winjiye hari kamera zihari zifite ikoranabuhanga ryayo rya censor ziragufata zikamenya umuriro ufite zikabyandika hariya kuri televiziyo tukamenya ko kanaka yinjiye afite umuriro ungana gutya, ufite umuriro dukeka ko ari umuriro uri hejuru ya 38 uwo avamo, bafite ukuntu bagukuramo bakagushyira iruhande hari na salle iruhande bakakubarizamo ibibazo cyangwa uje bagasanga ufite uwo muriro cyangwa kimwe muri bya bimenyetso bya corona ufite n’urugendo wagiyemo mu gihugu kirangwamo corona., ubwo bakamushyira iruhande bakavuga ko uwo ari umuntu twacyetse ariko gucyeka no kurwara biratandukanye cyane.  Uwo tumutwara muri labo kwa muganga bakamufata ikizamini agategereza igisubizo ko gisohoka ariko kugeza ubu nta muntu twari twabona ufite coronavirus mu Rwanda.”

Ubu buryo ni bumwe mu buryo bwanifashishijwe guhera muri 2014 ubwo u Rwanda rwatangiraga gukumira ko indwara ya Ebola yinjira mu gihugu.

Muri Afurika Coronavirus iri muri Senegal, Nigeria, Maroc, Algeria, Tunisia na Misiri.

Ku isi yose, imibare y’abamaze kwandura iyi virus igeze ku bihumbi birenga  90 mu bihugu 72.

Mu Bushinwa honyine abamaze kwandura ni ibihumbi bisaga 80; abamaze gupfa bose hamwe ni ibihumbi birenga bitatu.

Hagati aho Banki y’Isi yatanze inkunga yihutirwa ya miliyari 12 z’amadolari y’Amerika, yo gufasha ibihugu ibarizwamo gufata ingamba zihamye kugira ngo bayikumire.

Src:RBA

Related posts

Uko umuyobozi wa OMS yakabije inzozi ku rukingo rwa Malariya

Emma-Marie

Wari uziko kunywa amazi y’akazuyazi mu gitondo byakurinda umubyibuho ukabije ?

Emma-Marie

Ibihugu by’Afurika birasabwa gushira amakenga urukingo rwa ‘AstraZeneca’

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar