Image default
Ubuzima

Waruziko umunaniro ukabije wica umuntu bakamuhamba?

Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko umunaniro ukabije ushobora kuba nyirabayazana w’indwara zo mu mubiri n’izo mu byiyumvo n’izindi zishobora kuviramo umuntu urupfu.

Hari abahanga mu by’ubuzima bemeza ko umunaniro ukabije waba iterwa na mikorobe zo mu bwoko bwa virusi ndetse no kubura intungamubiri z’ingenzi, cyangwa se ibindi bibazo mu rwungano rw’ubwirinzi n’imisemburo idakora neza.

Ihungabana ry’ubukungu ku Isi ryatumye abakoresha bamwe na bamwe basaba abakozi gukora amasaha y’ikirenga, ibi bikabaviramo kugira umunaniro ukabije. Kuri bamwe, ubwoba bwo kwirukanwa, kudahabwa uburenganzira bwo gufata imyanzuro irebana n’akazi kabo cyangwa akarengane bigira uruhare mu gutuma bagira umunaniro ukabije.

Inkuru dukesha urubuga rwa Doctissimo ivuga kugira umunaniro ukabije birenze kunanirwa ibi bisanzwe, kandi nta ho bihuriye n’imihangayiko ya buri munsi iterwa n’akazi. Abantu bagira umunaniro ukabije bumva banze akazi, bakagakora batabishaka, bityo umusaruro wabo ukaba muke.

Ariko hari n’igihe umuntu ashobora kwikururira umunaniro ukabije. Hari abantu baharanira guteza imbere umwuga wabo no gushaka inyungu nyinshi, ugasanga imibereho yabo yose ari akazi.

Izi mpamvu zose zitera umunaniro ukabije zishobora kuba nyirabayazana w’indwara zirimo agahinda gakabije, umutima, uburwayi bwo mu mutwe n’izindi zishobora gutera urupfu.

Inzobere mu bijyanye n’ubumenyamuntu zivuga ko kugeza ubu nta muti wihariye w’umunaniro ukabije ubaho. Uburyo ivurwa, bagendera mu kurwanya ibimenyetso iyi ndwara iba yagaragaje.

Imiti ikoreshwa harimo ifasha mu kurwanya ibibazo byo gusinzira nabi n’ibindi bibazo by’imitekerereze, ushobora no kwitabaza abahanga mu byerekeye indwara zo mu mutwe, bakaba bagufasha kurwanya iyi ndwara bakoresheje ubundi buryo butandukanye.

 

 

Related posts

Malariya iracyari ikibazo mu Rwanda-Video

Emma-Marie

Kicukiro: Bamaze iminsi mu gikorwa cyo ‘Kondora’ abana bari bafite ikibazo cy’imirire mibi

Emma-Marie

Wari uziko umugabo asohora intanga zisaga miliyoni 200, ifite akamaro ikaba imwe?

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar